Abagize CWP-Africa basangijwe uko u Rwanda rwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Perezida w’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore bo mu Muryango wa Commonwealth (CWP) mu Karere ka Afurika, Hon. Ndangiza Madina, yatangaje ko biteguye gusangiza abitabiriye inama baturutse mu Nteko zishinga Amategeko zo mu bihugu bya Afurika, uburyo u Rwanda rwimakaje ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bigatuma umugore w’u Rwanda yisanga mu iterambere ry’Igihugu.

Depite Ndangiza Madina
Depite Ndangiza Madina

Ibi Hon. Ndangiza yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gisurasi 2025, ubwo yafunguraga inama y’iminsi itatu yitabiriwe n’abasaga 70 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, birimo Afurika y’Epfo, Eswatini, Kenya, Botswana n’ibindi.

Hon. Ndangiza yavuze ko iyi nama izigirwamo byinshi birimo kureba uburyo iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda bishyirwa mu bikorwa, abari mu Nteko Ishinga Amategeko baturutse mu bindi bihugu babe bagira icyo bigiramo, kuko bimwe muri ibi bihugu byitabiriye iyi nama usanga hari aho uburinganire butitabwaho uko bikwiye.

Yungamo ko nk’Ihuriro ry’Abadepite b’Abagore bo mu Muryango wa Commonwealth (CWP) mu Karere k’Afurika, bagomba kurebera hamwe amategeko no kuyajyaho impaka nk’uko biri mu nshingano z’Abadepite.

Ati “Turibanda kuri ayo mategeko tureba ibyuho birimo n’icyakorwa kugira ngo ibyo byuho bigende bikemuka, kuko hari bimwe mu bihugu bya Afurika usanga bifite ibyuho mu kugira abagore bake mu Nteko zishinga amategeko”.

Aba Badepite bo mu bihugu bya Afurika bari mu nama mu Rwanda
Aba Badepite bo mu bihugu bya Afurika bari mu nama mu Rwanda

Hon. Ndangiza avuga ko u Rwanda rumaze gutera intambwe mu bushake bwa Politiki, hashyirwaho amategeko arengera agaha n’uburenganzira abagore ndetse bakaba bajya no mu nzego zifata ibyemezo.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yatangaje ko uburinganire busaba mbere na mbere ubushake bwa politiki butajegajega.

Ati “Iyo hashyizweho urwego rwa politiki rubishyigikira, hakurikiraho gushyiraho uburyo bukwiye ndetse n’amategeko arengera uburinganire, kugira ngo hakurweho inzitizi zishingiye ku miyoborere no ku mategeko, bityo abagore babashe kugira uruhare rugaragara mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu.”

Hon Kazarwa yavuze ko kuba abagore bari muri iri huriro ry’ibihugu by’Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, ari amahirwe n’umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye.

Ati “Ni iby’agaciro cyane rero kuba muri kumwe natwe muri iyi nama, kuko biduha amahirwe yo kugirana ibiganiro byimbitse kandi bitandukanye, dusangira ubunararibonye, imikorere myiza, ndetse tunigira hamwe kugira ngo turusheho kongera imbaraga mu rugamba rwo guteza imbere uburinganire.”

Hon. Kazarwa yabwiye abitabiriye iyi nama ko u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Ati “Ibikorwa byo kubiba imvugo z’urwango byibasira Abatutsi b’Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda birahari mu karere, birakorwa kandi amahanga ararebera nk’uko byakozwe mu myaka 31 ishize, ubwo umuryango mpuzamahanga wigeze kurebera ibyaberaga mu Rwanda, ariko kugeza n’ubu ugumye guceceka, mu gihe impunzi z’Abanyekongo zimaze imyaka myinshi zirukanwa ku butaka bwazo n’umutwe wa FDLR guhera mu 1994, uyu mutwe ukaba warasize ukoze Jenoside mu Rwanda.”

Hon. Kazarwa yasabye abagize iri huriro kutarebera akarengane, ko bakwiye kugira uruhare mu guharanira ko uburenganzira bwa buri wese bwubahirizwa kandi bakagira uruhare mu iterambere.

Umuyobozi w’Inteko mu Ntara ya Gauteng muri Afurika y’Epfo, Morakane Mosupyoe Audrey, yavuze ko inama nk’iyi ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, gusangira ubumenyi ndetse no gushyiraho ingamba zifatika.

Ati “Turarebera hamwe uko twateza imbere ikoranabuhanga rishya nk’ubwenge bw’ubukorano (AI), uko twarushaho gutora amategeko ashyira imbere uburinganire, ndetse n’imyubakire y’inzego z’ibihugu. Izi ngingo zose tuzigaho zirakomeye kandi ni ingenzi”.

Basangijwe uko u Rwanda rwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye
Basangijwe uko u Rwanda rwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

Hon. Morakane yavuze ko binyuze mu ihuriro ry’ibihugu by’Afurika bikoresha ururimi rw’Icyongereza, hazubakwa ubufatanye n’imiryango itari iya Leta bikazarushaho kubafasha kuzuza inshingano zabo mu Nteko zishinga Amategeko z’ibihugu byabo.

Ati “Tuve mu magambo tujye mu bikorwa bitugeza ku mpinduka, tubikore dufite ubushake bukomeye, dufite icyerekezo gisobanutse, kandi dufite icyizere gikomeye cyo kugeza ku bagore n’abakobwa miliyoni badutegereje ngo twuzuze amasezerano twabasezeranyije ajyanye no kwimakaza uburinganire n’iterambere mu bihugu byacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka