Abagiye gusenyerwa baratakambira ubuyobozi

Inzu zivugwaho kuba zarubatswe mu kajagari mu mujyi wa Kayonza zigiye gusenywa, ba nyirazo bakavuga ko ari igihombo gikomeye.

Hashize igihe kirenga icyumweru ba nyir’izo nzu basabwe kuzisenya. Amakuru ava mu ishami ry’imiturire mu karere ka Kayonza avuga ko inzu zubatswe mu kajagari zari zabaruwe zarengaga 40, ariko zimwe ba nyirazo bamaze kuburirwa ngo barazisenye.

Iyi ni imwe mu nzu ziri ku rutonde rw'izigomba gusenywa.
Iyi ni imwe mu nzu ziri ku rutonde rw’izigomba gusenywa.

Kugeza ubu izigera kuri 30 ni zo zigomba gusenywa, zimwe zari zaruzuye na ba nyirazo bazibamo izindi zicyubakwa.

Bamwe mu bo twavuganye bavuga ko ari igihombo kuri bo kuko bakoresheje amafaranga menshi bubaka, bagasaba ubuyobozi kureba ikindi bakorerwa kitari ukubashyira mu gihombo.

Mushimiyimana Jacqueline ati “Abayobozi mwababwira bakatubabarira. Ubwose wasenya ugatangira kwishyura amafaranga y’abandi wafashe, n’icyo wayafatiye kitagihari? Hari abana bareka kwiga kuko tugiye guhomba amafaranga arenga miriyoni ebyiri.”

N’ubwo ba nyir’izo nzu basabwa kuzisenya, hari abavuga ko bazubatse abayobozi barebera none bakaba bari kubasaba kuzisenya zaramaze kuzura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Nyagatovu Sebineza Kiyonga avuga ko hari abaturage bananiza ubuyobozi bakanga gukurikiza amabwiriza, ariko na none akemeza ko bamwe mu bayobozi usanga atari shyashya kuko bashobora kuba barya ruswa y’abaturage bagahishira uwubatse mu kajagari.

Ati “Nko mu midugudu ni ho hari ikibazo cyane kuko ni bo baba begereye abaturage cyane rimwe na rimwe ugasanga atanaguha amakuru y’uko inzu yazamutse. Ariko hari n’ikibazo cy’imyumvire ku baturage kuko babumba amatafari bakayahisha bakubaka muri wikendi, hari n’abafundi barara bubaka bamuritse amatara inzu ukazabona yarazamutse utabizi.”

Guverineri w’Uburasirazuba Uwamariya Odette avuga ko abaturage bagomba kubaka bakurikije igishushanyo mbonera cy’umujyi, ariko akanavuga ko aho bigeze umuyobozi uzafatwa yarakingiye ikibaba umuturage wubatse mu kajagari na we azajya abiryozwa.

Umujyi wa Kayonza ni umwe mu mijyi mito iri gukura vuba bitewe n’urujya n’uruza rw’abantu bawugendamo. Bamwe mu bawutuye bakavuga ko igishushanyo mbonera cya wo kitajyanye n’ubushobozi bafite.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko ibi bintu mubona bizageza he? ubuzima kuri benshi burahenze cyane byumwihariko mu rubyiruko. kera umuntu yegeranyaga ubushobozi akubaka inzu ijyanye n’ubushobozi akabona ubwinyagamburiro, none uturuka muri Kabuhariwe umujyi wa Kigali abantu barira ayo kwarika ko babasenyera inzu ngo ntibijyane n’igishushanyo, ku ruhande usanga abantu binubira servisi zitangwa n’abashinzwe gutanga ibyangombwa, ni ibintu bisaba ko bagusura kandi ibyinsi bigakorwa n’abava mu biro by’akarere, uretse ko ari na bacye ugereranije n’abakeneye servisi, ariko na mwana wa mama ibirimo ni virusi ikomeye cyane. None se ko ntawanze amajyambere ubu habuze urwego rwiga iki kibazo ngo haboneke umuti, nubwo waba usharira nk’umuravumba ariko ukavura umusonga. Reka ngeze aha sinzi uwo mbwira urenze umusomyi kandi abasoma bose siko hari icyo bazakora.

tity yanditse ku itariki ya: 27-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka