Abagitifu b’imirenge ibiri bahagaritswe bazira imikorere mibi

Abayobozi b’imirenge ibiri yo muri Burera bahagaritswe ku mirimo yabo bazira imikorere mibi irimo n’uburiganya muri Girinka.

Uyu ni Nkanika Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Ruhunde, bivugwa ko yahagaritswe ku kazi.
Uyu ni Nkanika Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhunde, bivugwa ko yahagaritswe ku kazi.

Amakuru dufite aravuga ko abo banyamabanga nshingwabikorwa ari Munyarubibi Jean Pierre wayoboraga Umurenge wa Nemba na Nkanika Jean Marie Vianney wayoboraga Umurenge wa Ruhunde.

Ku wa Kabiri, tariki ya 31 Gicurasi 2016, ni bwo hatangiye kumenyekana amakuru y’ihagarikwa ku kazi ry’aba bayobozi bombi. Mu byo bashinjwa ngo harimo n’uburiganya muri gahunda ya Girinka.

Hari amakuru avuga ko Nkanika akiyobora Umurenge wa Cyanika, (mbere y’uko yimurirwa mu Murenge wa Ruhunde), hari inka za Girinka yiyanditseho akazigira ize kandi zari zigenewe abaturage.

Kuri Munyarubibi we, ngo hari inka za za Girinka yagiye agurisha ubwo yari akiyobora Umurenge wa Gatebe (mbere y’uko yimurirwa mu Murenge wa Nemba) akavuga ko kwari ukugira ngo haboneke amafaranga yo gushyira mu kigega Agaciro Development Fund.

Aya makuru aravuga ko hari n’abandi bantu batandukanye bo mu Karere ka Burera bakigenzurwa, bagaragaweho imikorere mibi muri gahunda ya Girinka Munyarwanda.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, guhera ku muyobozi w’akarere n’abamwungirije bombi ariko inshuro zose twagerageje, ntibyadukundiye.

Mu Karere ka Burera, hamaze iminsi hakorwa igenzura ryimbitse muri gahunda ya Girinka, harebwa niba ishyirwa mu bikorwa uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

rwose nanjyendabashimira ubwitange bagira bakomerezaho natwetubarinyuma

joselyne yanditse ku itariki ya: 21-09-2019  →  Musubize

None GAHUNGA, Umuvuzi w’amatungo "WERABE" ari mumaboko ya Polisi arisobanura, ndibaza "Niwe wari uyoboye Umurenge igihe amakosa yakorwaga cg amakosa yakozwe yayigeretseho ngo nyir’urugo azamukore UBUVUGIZI; Gutekinika ntibiba mu mihigo gusa ariko ababikora bararye bari menge kuko ngo " Ibuye ryagaragaye ntiryica Isuka". Bravo! Inzego z’Umutekano muhora muri maso.
Hari ikindi kibazo kitaragaragara kuri revenue shearing mu mirenge ikoze kuri pariki y’ibirunga ndetse n’inkunga zagenewe abahejejwe inyuma n’amateka. TWARABERAGIYE!

MANIRAGUHA Ladisilas yanditse ku itariki ya: 12-06-2016  →  Musubize

INDA NINI MUYIME AMAYIRA

sylvestre yanditse ku itariki ya: 2-06-2016  →  Musubize

Ntitukavangire nyakubahwa president tunyunyuza abaturage banjye babirukana,banakurikiranwe byumwihariko.

john yanditse ku itariki ya: 1-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka