Abagikoresha abana imirimo ivunanye ibihano birabategereje

Inzego zifite aho zihurira no kwita ku burenganzira bw’umwana n’imibereho ye mu Karere ka Musanze ziraburira ababyeyi n’abakoresha b’ibigo bitandukanye ko hatangiye gukazwa ingamba no kubahiriza amategeko arengera umwana ugaragaye akoreshwa imirimo ivunanye.

Mu bice bitandukanye mu Karere ka Musanze hakunze kugaragara abana baba bikoreye imitwaro y’ibisheke babijyanye kubigurisha, abakora ubucukuzi mu birombe by’amatafari, ubuhinzi n’ibindi bibashora mu gushaka amafaranga yo gutunga ingo nyamara bakiri bato.

Bamwe muri aba bana bavuga ko imibereho yo mu miryango n’ubuzima babayemo bitaboroheye, ari na yo ntandaro yo kwemera gukora iyi mirimo bashaka amaramuko.

Hari uwaganiriye na Kigali Today ufite imyaka 11 utashatse kugaragaza amazina ye wagize ati: “Ababyeyi banjye bahoraga mu makimbirane n’intambara zo kurwana bya hato na hato, bigera ubwo ababyeyi banjye batandukanye, mbuze iyo nerekera mfata umwanzuro wo kwishakira ibiraka bimpa udufaranga. Ndi umwana muto wari ukwiriye kuba niga nk’abandi, ariko ntibyankundiye kubera ko ntafite uwampa imyambaro yo kwigana cyangwa ibindi bikoresho”.

Hari bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Musanze bavuga ko hari abana bishora mu mirimo kubera kunanirana, hakaba ababiterwa n’amakimbirane mu miryango yabo, ariko benshi bayishorwamo n’ababyeyi bihunza inshingano zo kubarera bagahitamo kubashora mu mirimo ituma na bo binjiza amafaranga kugira ngo babafashe gutunga ingo.

Uwitwa Gafishi yagize ati: “Ababyeyi ntibacyita ku nshingano zabo zo gutunga urugo ahubwo barangamiye n’utwana twabo tukiri duto ngo na two tubafashe kuzitunga, nyamara bajya kubabyara bakagombye kuba baratekereje neza ikizabatunga batarinze kubategaho amaramuko bakiri bato. Bene abo babyeyi barahari benshi, dukwiye kubanengera mu ruhame, bakaba abo kwamaganwa kuko bari kwica u Rwanda rw’ejo”.

Musonera Marie Louise, umukozi w’Umuryango Hope and Homes for Children wita ku burenganzira bw’umwana, avuga ko ibibazo byugarije abana bidakwiye kujenjekerwa na buri wese cyane cyane ababyeyi bagafata iya mbere.

Yagize ati: “Ibi biraduha umukoro wo gusaba ababyeyi bose gufata iya mbere bakumva ko umwana agomba guhabwa uburenganzira busesuye bwo kwitabwaho, haba mu mibereho, gushyirwa mu ishuri no kurerwa mu buryo bwiza bumutegurira kuzagena icyerekezo n’ahazaza he mu gihe kizaza. Ababyeyi bagifite imyumvire yo kuvutsa abana ayo mahirwe, turasaba ko habaho kubahagurukira, bizatume bamenya icyo bakwiriye gukora”.

Mu bice bitandukanye mu karere ka Musanze hakunze kugaragara abana baba bikoreye imitwaro y'ibisheke babijyanye kubigurisha
Mu bice bitandukanye mu karere ka Musanze hakunze kugaragara abana baba bikoreye imitwaro y’ibisheke babijyanye kubigurisha

N’ubwo bimeze gutya ariko ngo ubukangurambaga bwibutsa kurinda gushora abana mu mirimo itajyanye n’ikigero barimo ntibuhwema gukorwa, kandi ngo igihe kirageze ibihano bigenwa n’itegeko rirengera umwana bikubahirizwa mu buryo budasubirwaho.

Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage yagize ati: “Ibihano ku mubyeyi ushora umwana mu mirimo ivunanye birateganyijwe, kandi twatangiye gukaza ingamba zituma dutahura abo babyeyi ba nyirabayazana w’ingaruka zugarije abana bato. Twizeye neza ko bidatinze tutazongera kubona umubare munini w’abana bakoreshwa iyo mirimo rwihishwa, abayibakoresha na bo bikaba uko”.

Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda riteganya ko umukoresha ku giti cye uhamijwe n’urukiko icyaha cyo gukoresha umwana uri munsi y’imyaka 18 imirimo ivunanye cyangwa ibujijwe aba akoze icyaha. Uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu, n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni eshanu. Ni mu gihe sosiyete, ikigo cyangwa koperative bigaragayeho gukoresha umwana iyo mirimo ihazabu yikuba inshuro ebyiri, ni ukuvuga kuva kuri miliyoni imwe kugeza kuri miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka