Abagide ngo bagiye kujya bigisha abageze mu bwangavu n’ubugimbi kwakira impinduka ku mibiri yabo

Umuryango w’Abagide mu Rwanda (AGR) urateganya gutangira kujya usobanurira abana bari kwinjira mu kigero cy’ubwangavu n’ubugimbi uko bakwakira kandi ngo bakishimira imibiri yabo igenda ihinduka uko bakura.

Ubusanzwe abana bari mu kigero k’imyaka 10 na 14 batangira kugira impinduka ku mibiri yabo zirimo izo kuzana ibiheri mu maso haba ku bahungu n’abakobwa, kuzana amabere no kubyibuha ku bakobwa n’abahungu bakazana ubwangwa n’amajwi manini.

Abagide biyemeje kugira uruhare mu kwigisha ubuzima bw'imyororokere abangavu n'ingimbi.
Abagide biyemeje kugira uruhare mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere abangavu n’ingimbi.

Abakobwa cyane nibo usanga batishimira imiterere yabo mishya abandi bagatangira kwifuza kwambara imyenda babonanye bagenzi babo. Ibyo bikaba ari byo bishobora kubakurura mu ngeso mbi zo kwiyandarika bishobora kubagiraho ingaruka mu bukuru bwabo, nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga Josiane Umutoniwase umunyabanga nshingwabikorwa wa AGR.

Agira ati “Ni gahunda tugiye gutangiza kwigisha mu Rwanda abangavu n’ingimbi bari hagati y’imyaka 10 na 14 kwigirira ikizere bitewe n’uko umubiri wabo uteye.

Akenshi iyo abana bageze muri iki kigero bakunda kureka gukora ibikorwa byinshi kubera ukuntu bateye.

Aya mahugurwa y'abagide ahurimo n'abazatoza abazigisha abana bari hagati y'imyaka 10-14 uko bakwakira imihindagurikire y'imibiri yabo.
Aya mahugurwa y’abagide ahurimo n’abazatoza abazigisha abana bari hagati y’imyaka 10-14 uko bakwakira imihindagurikire y’imibiri yabo.

Ngo usanga kandi batinya kwegera abandi bitewe n’uko umubiri we umeze nk’umukobwa akavuga ati njyewe ndirabura ndashaka kwitukuza, ubundi agatangira gushaka amafaranga yo kujya kwitukuza niko kujya muri ba “Sugar Daddy”, nyuma y’imyaka itanu nibwo azabona ububi bwabyo atagisubiye inyuma.”

Avuga ko ubusanzwe uyu muryango ukorana n’abana b’abakobwa kuva washingwa mu Rwanda mu myaka ya za 1960, ariko yemeza ko iki kibazo kireba ibitsina byombi kandi bikaba ari byo bizibandwaho.

Uyu muryango w’Abagide mu Rwanda b’abakobwa wavutse ku basukuti (Scouts) wakiriye amahugurwa mpuzamahanga ahuriwemo abandi bagide baturutse mu bihugu 15 byo ku mugabane w’Afurika bivuga igifaransa baje kwiga uko bakemura iki kibazo.

Abagide baturutse hirya no hino ku isi mu biganira mu Rwanda.
Abagide baturutse hirya no hino ku isi mu biganira mu Rwanda.

Alexia Nkurunziza, umuhuzabikorwa w’aya mahugurwa avuga ko abagide bari guhugurirwa mu Rwanda bazahavana ubunararibonye bazifashisha iwabo nabo fasha abakiri bato, kuko ari ikibazo u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu.

Ati “Ubwiza bw’umuntu ni ikintu buri wese abona ukwe utavuga ko abantu bose ariko babibona, ibyo bigatuma umwana bitagombye kumubuza gukura mu bwonko. Ibyo nibyo byatumye aba bakobwa baza hano bari guhabwa amahugurwa ku buryo bahuza imitekerereze y’umwana.”

Nkurunziza yasobanuye ko kuva iyi nama yatangira kuwa gatandatu tariki 2/5/2015 bigishijwe uko bagomba gusonanurira abana ko umubiri wabo utagombye kubabera imbogamizi, kuri uyu wa mbere nabwo bakaba babashije gusura kimwe mu bigo byigaho abana cya St. Paul baganira nabo.

Baboneyeho no gukora igiteramo cyo kwerekana imico yo mu bihugu baturukamo.
Baboneyeho no gukora igiteramo cyo kwerekana imico yo mu bihugu baturukamo.

Marlene Elodie waturutse muri Tchad yatangaje ko iki kibazo iwabo naho kigaragara, aho usanga abangavu batangira kwambara amajipo bagufi kubera baba babibonye kuri televiziyo kandi ubusanzwe umuco wabo utabibemerera.

Ati “Byose bikururwa n’iterambere rya televiziyo na internet aho usanga bareba abasitari bakifuza kwambara nka bo kandi mu muco wacu bitemewe. Ariko hano batwigishije ko tugomba kubasonanurira ko iyo myambaro abasitari batayambara buri munsi ko ahubwo bayambara bitewe nako kazi barimo ko kumenyekanisha umuziki wabo.”

Umuryango w’Abagide wakoze ibikorwa byinshi mu rubyiruko rw’abakobwa kuva wabona ubuzima gatozi mu 1980 kugeza ubu. Ibyinshi byiganjemo kubatoza mu mubima bw’imyororokere no kubafasha kwiteza imbere babakorera imishinga mu buryo bw’ubukungu.

AGR ivuga ko yaganiriye na leta uko iyi gahunda yashyirwa hose mu gihugu kugira ngo abana bose bayigireho uruhare. Ariko mu gihe bitarakorwa uyu muryango usanzwe ari umuryango w’abakorerabushake b’abakobwa wiyemeje guhita utangira kubisakaza mu Rwanda.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka