Abageze mu zabukuru begerewe bafasha mu gukemura ibibazo byugarije umuryango - Minisitiri Kayisire

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe imibereho myiza, Kayisire Marie Solange, arasaba abakiri bato kwegera abageze mu zabukuru kugira ngo babigireho umuco n’indangagaciro, ariko banasangire inararibonye ku buryo byafasha mu gukemura ibibazo byugarije imiryango n’Igihugu muri rusange.

Nikuze Anna yashimiye imiyoborere myiza ituma abakuze bitabwaho
Nikuze Anna yashimiye imiyoborere myiza ituma abakuze bitabwaho

Ni ibyagarutsweho kK wa kabiri tariki ya 03 Ukwakira 2023, ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, ku rwego rw’Intara y’Iburasirazuba ukaba wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Musheri.

Minisitiri Kayisire avuga ko kwizihiza umunsi w’abageze mu zabukuru, ari umwanya mwiza wo kwishimira uruhare bagira mu kubaka umuryango nyarwanda n’Igihugu, no gushimangira imibanire myiza mu miryango.

Yasabye abakiri bato kurushaho kubegera kugira ngo bagire amasaziro meza, barindwa zimwe mu ngorane bakunze guhura nazo harimo amakimbirane mu miryango, ubukene bukabije, uburwayi no kwigunga.

Banyuzagamo bagacinya akadiho
Banyuzagamo bagacinya akadiho

Indi mpamvu bakwiye kwegerwa cyane ngo ni uko bafite ubunararibonye ku buryo bafasha mu gukemura ibibazo, byaba ibyugarije umuryango cyangwa Igihugu.

Ati “Bafite inararibonye, ni abantu bashobora gusangira n’imiryango ibegereye, yaba iyabo cyangwa iy’abaturanyi, inararibonye mu bibazo haba ibyugarije umuryango cyangwa ibiri mu Gihugu. Ikindi abasheshakanguhe baba ari igicumbi cy’amateka no kuyasangiza abakiri bato, kubigisha umuco, kirazira zawo ndetse n’indangagaciro.”

Uwavuze mu izina rya bagenzi be, Anna Nikuze w’imyaka 80 y’amavuko, yavuze ko yavukiye mu Rwanda ariko kubera impamvu z’amateka ahungira mu Gihugu cya Uganda.

Batanu mu bageze mu zabukuru borojwe inka biyemeza kuzifata neza
Batanu mu bageze mu zabukuru borojwe inka biyemeza kuzifata neza

Yashimye imiyoborere myiza yimakajwe mu Gihugu, kuko abantu bitabwaho kimwe bikagera no kubakuru kuko ngo kera yabonaga batitabwaho nk’uko bo bimeze.

Yashimiye Perezida wa Repubulika kuko yaciye nyakatsi, ndetse akita no ku Banyarwanda bose ntawe usigaye inyuma, by’umwihariko akanaharanira iterambere ryabo abegereza ibikorwa by’amajyambere harimo amazi n’ibindi.

Yagize ati “Perezida wacu yaciye nyakatsi ntitunyagirwa, yaduhaye amashanyarazi, dufite amazi meza mu ngo zacu, dufite kaburimbo dutegera imodoka imbere y’ingo zacu. Abana bacu ntibize ariko abuzukuru biga hafi y’ingo, dufite ivuriro hafi yacu n’iyo ntunguwe cyangwa igifu kindiye ndatutuba nkaza kwa muganga.”

Akarere ka Nyagatare gafite abageze mu zabukuru 26,585 bafashwa cyane cyane n’urubyiruko, mu bikorwa bigamije imibereho myiza yabo, harimo kubakorera isuku, kubaha imibyizi mu mirima n’ibindi.

Minisitiri Kayisire yasabye abato kurushaho kwegera abakuze kugira ngo babatoze umuco
Minisitiri Kayisire yasabye abato kurushaho kwegera abakuze kugira ngo babatoze umuco

Umunsi Mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru watangiye kwizihizwa mu 1990, by’umwihariko mu kwizihiza uyu mwaka mu Ntara y’Iburasirazuba, bikaba byahujwe no gusoza icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye, ndetse no gutangiza Ukwezi kwahariwe ibikorwa byo guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Abaturage bishimiye kwifatanya n'abageze mu zabukuru ku munsi mukuru wabo
Abaturage bishimiye kwifatanya n’abageze mu zabukuru ku munsi mukuru wabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka