Abageze mu zabukuru barasaba abakiri bato gutegura amasaziro yabo hakiri kare

Abageze mu zabukuru batuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko bashima uburyo bitabwaho na Leta ibagezaho nkunganire, ubwisungane mu kwivuza n’ubundi bufasha butuma basaza neza, bagasaba abakiri bato kwitabira gahunda ya Ejo Heza kuko izabafasha gusaza neza.

Bamwe mu bageze mu zabukuru bashima uburyo Leta ibitaho
Bamwe mu bageze mu zabukuru bashima uburyo Leta ibitaho

Busenge Thomas ni umusaza w’imyaka 72 utuye mu Murenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu. Avuga ko abageze mu zabukuru bafashwa na Leta, abandi bagatungwa n’imiryango yabo, agasaba abakiri bato gutegura izabukuru zabo.

Agira ati «Twe Leta iradufasha, kandi dushaje neza ugereranyije n’abatubanjirije mu myaka yashize. Gusa turagira inama abakiri bato, kujya muri Ejo Heza, bakazigamira ahazaza habo, bakazasaza neza bishimye.»

Busenge avuga ko ugeze mu zabukuru atagomba gutegera amaboko abakiri bato, ahubwo akwiye gutungwa n’ibyo yakoze.

Ati «Kugera mu zabukuru bijyana no kuruhuka, gutungwa n’ibyo wakoze, ntibikwiye ko wanduranya ku bakiri bato na bo baba bakishakisha. Iriya gahunda ya Ejo Heza ni nziza ku barimo gusaza, abakiri bato bategure ubusaza bwabo. »

Bamwe mu bageze mu zabukuru muri Rubavu bashyikirijwe inka
Bamwe mu bageze mu zabukuru muri Rubavu bashyikirijwe inka

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage mu Karere ka Rubavu, Ishimwe Pacifique, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana abageze mu zabukuru, tariki 01 Ukwakira 2024, yavuze ko umunsi wahariwe abageze mu zabukuru ujyana no kubagezaho inkunga zibashimira ibyiza bakoze bagishoboye.

Agira ati « Kuzirikana umunsi w’abageze mu zabukuru bijyana no kubagenera inkunga, bashimirwa ibikorwa baba barakoze, kuko bageze muri ndinda mwana. Uba umwanya wo kwibutsa abakiri bato kwita ku bageze mu zabukuru kuko baba barakoze akazi kabo neza bagafashwa gusaza neza. »

Mu gihe abageze mu zabukuru bashima gahunda ya Ejo Heza nk’uburyo bwo kwiteganyiriza gusaza neza, Ishimwe Pacifique na we avuga ko iyi gahunda ari ingirakamaro kuko yashyiriweho gufasha Abanyarwanda bose kwitegura neza izabukuru, agasaba abakiri bato gushyira imbaraga mu kwizigamira.

Abageze mu zabukuru batishoboye bahawe ibiryamirwa
Abageze mu zabukuru batishoboye bahawe ibiryamirwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka