Abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange bakiriye bate kongera imodoka mu mujyi wa Kigali?

Nyuma y’igihe mu Mujyi wa Kigali hagaragara imirongo miremire y’abategereje imodoka by’umwihariko mu masaha y’igitondo abantu bajya mu kazi ndetse na nimugoroba bataha abagenzi batega imodoka mu buryo bwa rusange barishimira uburyo bushya Leta yashyizeho bwo kwemerera sosiyete ndetse n’undi muntu wese ufite ubushobozi kuba yatwara abagenzi.

Abantu babaga batonze umurongo muremure
Abantu babaga batonze umurongo muremure

Abaganiriye na Kigali Today batangaje ko ntawe uzongera kunyagirirwa ku muhanda ategereje imodoka ndetse no gukererwa akazi biturutse ku buke bwazo.

Iradukunda Claudine ni umucuruzi mu mujyi wa Kigali avuga ko yari akunze guhura n’ikibazo cyo gucyererwa kugera mu rugo kubera kumara umwanya munini ateze imodoka.

Ati “Ubu ntuye Kicukiro iyo nategaga imodoka saa moya ndangije gucuruza nageraga iwanjye saa tatu ndetse hari n’igihe nahageraga hafi saa yine z’ijoro kubera ubwinshi bw’abagenzi kandi imodoka ari nke”.

Iradukunda avuga ko ikindi kibazo bizakemura ku bacuruzi badafite imodoka zabo bwite ari ukongera amasaha yo gukora akazi kuko igihe cyose umuntu azaba yizeye ko igihe ari bushakire gutaha abona imodoka imugeza aho agomba kujya.

Olive Tumuramye avuga ko kuba hari imodoka zizajya zibacyura bizanabafasha kujya bakora n’amasaha y’ijoro kuko bazaba bizeye ko babona uko bataha mu masaha ya nyuma y’akazi.
Ku rundi ruhande ariko abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga nabo bishimira ko bazabona imodoka zo gutwara bityo bakava mu bushomeri.

Nkurunziza Damascene avuga ko amaranye uruhushya rwo gutwara imyaka ibiri, adafite akazi uretse ibiraka yabonaga byo gutwara abantu nabwo umunsi umwe cyangwa icyumweru akabona ko uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga ‘Permit’ nta gaciro kanini rufite.

Ati“Ngiye gutangira gushaka akazi, urabona ko byoroshye Leta yavuze ko n’umuntu ku giti cye ufite ubushobozi bwo kugura imodoka ye yemerewe gutwara abagenzi urumva rero ko ntazabura akazi n’ubwo abagakeneye ari benshi”.

Umwe mu bashoferi ukorera muri Kompanyi itwara abagenzi Nyabugogo utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Kigali Today ko nyuma y’amabwiriza yatangajwe kubifuza kuba bagura imodoka yo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange yahise agira igitekerezo cyo kugura iye akareka gukorera abandi.

Ati “Ntabwo natinya kukubwira ko Leta yatworohereje kuko ubu abenshi muri twe turashaka inguzanyo muri Banki dutware imodoka zacu kandi abakoresha bacu nabo nibamara kubona hari impinduka umushoferi arahabwa agaciro ndetse n’umushahara yahembwaga ushobora kwiyongera kuko akazi kazaba kabonetse ahantu hose mu gihe wasangaga hari Kompanyi zimwe ziharira abagenzi gusa”.

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangaje ko umuntu ku giti cye cyangwa se sosiyete ifite Bisi imwe cyangwa nyinshi yujuje ibisabwa byo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali izemererwa gutwara abantu imaze guhabwa icyemezo cya RURA.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Jimmy Gasore avuga ko mu gihe habonetse bisi zihagije, abafite imodoka nto bashaka gukomeza gutwara abagenzi bagomba kugana inzego zibishinzwe bagakora mu buryo bwa "Taxi Voiture bwemewe".

Ati “Kongera imodoka mu mujyi wa Kigali bizajyana n’ishyirwaho ry’imihanda yihariye ya Bisi zitwara abagenzi mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’imodoka mu Mujyi wa Kigali, gusa twabanje gukemura ikibazo cy’ubuke bwa bisi zitwara abantu”.

Abahawe icyemezo kibemerera gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali bazakorera mu mihora (koridoro) igizwe n’imihanda itandukanye. Buri muhanda uzaba uriho nibura abatanga iyo serivisi babiri. Ku modoka zitwara abagenzi 70 cyangwa barenga zizajya zikoresha imihanda minini kugira ngo hanozwe serivisi ihabwa abagenzi hirindwe n’umubyigano w’izo modoka.

Ibyo bivuze ko sosiyete imwe itazongera kwiharira icyerekezo kimwe nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Mininfra yagennye ko ubu imodoka zitwara abantu zigomba kuba zitarengeje imyaka 15 ku zisanzwe mu gihugu n’imyaka itanu ku zizinjizwa mu gihugu zije mu gutwara abantu mu buryo bwa rusange.

Mu modoka 200 Guverinoma y’u Rwanda yaguze, 40 zamaze kugera i Kigali, izindi 60 ziri mu nzira mu gihe izindi 100 zizagera mu Rwanda muri Mutarama 2024.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Izi bisi hari aho nabonye bafite uburyo bwiza byorohereza rwiyemeza bafata amafaranga kuyo buri mugenzi yishyuye ku ikarita ni ukuvuga ko niba wishyuye bagahita bafata 20%. Ibi bituma ukora imibare yoroshye niba bus ari 100.000.000 Frw ikaba uzishyura 150.000.000 Frw

ruzagiriza yanditse ku itariki ya: 30-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka