Abagenzi barifuza ko sosiyete zitwara abagenzi zagaruka mu muhanda Musanze-Cyanika
Bamwe mu bagenzi bakoresha umuhanda Musanze-Cyanika barifuza ko sosiyete zitwara abagenzi zagarurwa muri uwo muhanda kuko basigaye babura imodoka zibatwara bagakererwa akazi cyangwa bakarara mu nzira.
Guhera tariki 18/09/2012 sosiyete itwara abagenzi ya KBS yakoreraga muri uwo muhanda yahagaritse ingendo yahakoreraga ndetse na sosiyete itwara abagenzi ya Virunga Express yahagaritse ingendo zayo muri uwo muhanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2012.
Muri uwo muhanda hasigaye hakora gusa imodoka zitwara abagenzi zizwi ku zina rya “Twegerane”. Nazo ngo ntizihagije kuko mu masaha ya nimugoroba abagenzi baturuka Musanze berekeza Cyanika, mu karere ka Burera, hari igihe babura imodoka.
Umugenzi ushaka kuva mu mujyi wa Musanze yerekeza Cyanika guhera ma saa moya z’umugoroba ashoboka kubura imodoka kuko “Twegerane” zihakorera ziba zarangije kugenda cyangwa se iziba zihari zuzuje abagenzi; nk’uko abo bangenzi babihamya.

Abatuye Cyanika bafite akazi mu mujyi wa Musanze, cyangwa abatuye mu mujyi wa Musanze bafite akazi mu mujyi wa Cyanika gatangira saa moya za mugitondo bashobora gukererwa akazi kuko “Twegerane” zigenda zihagarara mu nzira kandi zikaba zidakorera ku gihe.
Ikindi kigaragara ngo ni uko iyo abagenzi babaye benshi bakabura imododoka, “Twegerane” ziba zihari zitwara abagenzi zatendetse kuburyo imodoka yagenewe gutwara abagenzi 18 usanga itwaye abarenga 25; nk’uko abagenzi babitangaza.
Abo bangenzi bahamya ko imodoka z’amasosiyete atwara abagenzi yakoreraga mu muhanda Cyanika-Musanze yabatwariraga ku gihe kandi bakagera aho bagomba kugera batakererewe.
Amafaranga abagenzi batanga ni make
Ubuyobozi bwa KBS buvuga ko bwahagaritse ingendo mu muhanda Cyanika-Musanzekubera ko amafaranga 400 buri mugenzi yatangaga avuye Musanze yerecyeza Cyanika ari make cyane ukurikije imikorere yahoo; nk’uko Nyamucahakomeye Valens umuyobozi mukuru (DG) wa KBS abitangaza.
Agira ati “mbere igiciro cyaho (Musanze-Cyanika) cyari amafaranga 700, noneho RURA iza gushyiraho 400 turakomeza turahanyanyaza. Ariko muri uko guhanyanyaza tuza gusanga bidashoboka”.
Akomeza avuga ko bakiganira na RURA (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’imirimo ifitiye igihugu akamaro) kugira ngo bashyireho igiciro gikwiye kijyanye n’uko imikorere yo mu muhanda Cyanika-Musanze imeze.
Nyamucahakomeye yongeraho ko nta gihe kizwi cyo kongera gukorera mu muhanda Musanze-Cyanika. Abagenzi bakoresha uwo muhanda ni ukuba bihanganye mu gihe RURA na KBS bikiganira ku biciro nk’uko abivuga.

KBS yatangiye gukorera mu muhanda Musanze-Cyanika guhera tariki 19/01/2012. Yahageze ihasanga Virunga Express. Nyuma y’iminsi mike Virunga yahise ihagarika ingendo zayo muri uwo muhanda maze abagenzi bose KBS irabigarurira, none nyuma y’amezi umunani gusa nayo ihise ihahagarika ingendo.
Virunga Express nayo yahagaritse ingendo muri uwo muhanda kubera ko imodoka zayo zagaragaraga nk’aho zishaje zinjizaga amafaranga make kandi zinywa “essence” y’amafaranga menshi.
Umuhanda Musanze-Cyanika ugana ku mupaka wa Cyanika ugabanya u Rwanda na Uganda. Ni Umuhanda urimo kaburimbo. Uwo muhanda ubamo abagenzi benshi cyane cyane mu masaha ya nimugoroba na mu gitondo.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibareke kubeshya. Ikibazo kiri mu muhanda CYANIKA - MUSANZE ni ikibazo cya concurrence déloyale/ unfair competition ayo makampani yombi yagiranye, bituma imikorere yabo iba mibi cyane, abaturage barabyinubira cyane, na KBS yahasigaye izana imikorere y’akajagari. Amafaranga 400 FRW si make kuri km ziri more or less 20 km.