Abagenzi barenga 70 barokotse impanuka ya bisi ku Giticyinyoni
Imodoka nini ya Kompanyi ya Gaaga yo muri Uganda, yari itwaye abagenzi barenga 70 iva i Bujumbura yabirindutse nyuma yo kugonga izindi modoka ebyiri, ubwo yari mu muhanda w’ahazwi ku izina ryo ku Giticyinyoni, kuri uyu wa Gatandatu tariki 08/09/2012.
Hari mu masaha y’isaa 11h45’ ubwo iyi modoka yakoraga impanuka ariko nta witabye Imana cyangwa ngo akomereke mu modoka zose, keretse umubyeyi umwe n’umukobwa bakomerekeye bidakabije muri iyo bisi, nk’uko bamwe mu bagenzi bari bayirimo babitangaje.
Uwitwa Rwankuba, umugenzi wari uvuye i Bujumbura yagize ati: “Turashima cyane Imana ishobora byose, kuba imodoka ibiranduka itya ariko tukaba twarokotse twese”.

Nshimiyimana Innocent wari utwaye Kamyoneti yagonzwe na bisi ya Gaaga, avuga ko iyo bisi yihutaga cyane ica ku zindi, ashatse kuyihunga imodoka ye iratambama, bisi ihita imusekura nawe asubira inyuma asekura ivatiri yari inyuma ye.
Nyamara umushoferi wa bisi ya Gaaga n’uwari atwaye ivatiri, bemeza ko iyo bisi itihutaga cyane, ahubwo ko impanuka yatewe n’iyo kamyoneti yitambitse mu muhanda kubera ubunyerere, dore ko imvura yari irimo kugwa.
Polisi ishinzwe umutekano wo muhanda basabye abatwara imodoka kwirinda umuvuduko ukabije, cyane cyane muri iki gihe cy’imvura aho imihanda iba yanyereye.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iriya bisi ko umuntu yagira ngo ikoze mu bipapuro se? Mundebere ukuntu yahindutse ndagaswi!! Natwe imihanda yacu yubatse ku buryo wagira ngo ni imigendarano yo muri quartier! Nizeye ko kuba ba Gatwabuyenge batakiri muri MIninfra, abasigayemo bazashaka uburyo bagura imihanda naho ubundi Bisi mpuzamahnaga ntizizagaruka ino.
imana ishimwe kandi ihabwe icyubahiro kuko niyo iturinda.