Abagenzi babangamiwe no kutagira ubwiherero rusange
Abagenzi bategera imodoka muri gare nshya murenge wa Rukomo babangamiwe no kutagira ubwiherero rusange.
Babitangaje tariki 6 Ukwakira 2015 bavuga ko ubwiherero bwimukanwa buri muri iyi gare batabukoresha kuko ntamazi babona yo kuhasukura.
Nkurunziza Alphonse ni umushoferi utwara abagenzi ukorera muri iyi gare nshya atangaza ko kubera kutagira ubwiherero usanga abagenzi iyo bakubwe bahita bihengeka mu ishyamba riri hafi aho bategera.
Yagize ati “Natwe iyo dushaka aho twihagarika kubera twe turi n’abagabo bitworohera tureba aho duhagarara hirya gato tukikiranura.”
Iki kibazo cyo kutagira ubwiherero bagihuriyeho n’abagenzi aho usanga abenshi biyambaza kujya kwihagarika no kwituma mu ishyamba.
Mukantagwera Adrienne ni umugenzi wari uteze imodoka we asanga ubuyobozi bwari bukwiye kuhashyira gare barabanje no gutekereza uko abantu bazajya babigenza igihe bashatse no kujya mu bwiherero.
Imbogamizi abonamo ni uko abantu bazakomeza gukwirakwiza umwanda ku gasozi. Ati “Iyo imvura iguye itwara umwanda wose ukigira mu migezi ndetse no mu mirima ku buryo yatera bantu indwarwa.

Uretse gutera abantu indwara bitera n’umunuko ukabije ku bagenzi n’abatwara ibinyabiziga.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bwo buvugako iki kibazo bakizi ariko ko mu gihe batarubaka ubundi bwiherero abagenzi igihe bakeneye kujya mu bwiherero bazajya bajya kwifashisha ubundi bwiherero buherereye muri santere ya Rukomo, nk’uko bitangazwa na Mvuyekure Alexandre umuyobozi w’akarere ka Gicumbi.
Umuybozi w’akarere avuga ko impamvu ubwiherero bwimukanwa buri muri iyi gare budakoreshwa ari ukubera ikibazo cy’amazi badafite bityo baka batakwizera isuku yaho.
Yongeraho ko bagiye kuzakorana ibiganiro na sosiyete itwara abagenzi ikorera muri Gicumbi kugirango icyo kibazo gikemuke.
Yizeza abahurira muri iyi gare nshya ko bitarenze ukukwezi kwa 10 iki kibazo kizaba cyamaze gukemuka bakabona ubwiherero.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Muturekere quartier, iraryoshye, inzu ntizihenda, ni ubuzima muri Bannyahe iwacu i Nyarutarama.
Ka suluduwili turakanywa tukarya na brochette ziryoshye cyane.
Niho ntuye habayo naka suluduwili kenshi, ariko ubwiherero turabufite ibyo ni amateka.
Harahali rwose utagirango wenda se ni I butamwa munkengero z’umujyi wa Kigali ni Nyarutarama rwose, hahandi ujya wumva haba imiturirwa.
ariko se koko i kigali hari ahantu hitwa gutyo, byibura se iyo bahita bihererahe, uhita utekereza uko haba hasa, ibaze umuntu akubajije aho utuye uti Bannyahe, jye najya mubwira nti ni hahandi ujya wumva hafite izina ribi.
Hahahhhhhahahahhhha, nibahite babahindurira izina bahite muri gare Bannyahe dore ko ngo nabannyahe ya Nyarutarama ryaturutse mukutagira ubwiherero bwabantu bahaganaga.
Allo, yego ndi muri Gare Bannyahe? i Rukomo niho ngutegerereje
ahubwo bizajya biba ikibazo pe aho abagenzi bazajya bagenda bakubwe mu modoka maze basurirane kahave haahah
GARE BANNYAHE.COM
nibubake ubwiherero ubundi bajye bishyuza erega ni igikorwa cyisukuu