Abagenzacyaha bashya 135 binjiye mu mwuga

Mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC) riherereye mu Karere ka Musanze, hasojwe icyiciro cya gatanu kigizwe n’Abagenzacyaha 135, bari bamaze amezi arindwi bahabwa ubumenyi mu kugenza ibyaha birimo ibya ruswa, ibyambukiranya imipaka birimo n’iby’iterabwoba, iby’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, bigishwa kandi ubwirinzi no gukoresha intwaro.

RIB imaze kugira abakozi basaga 1300
RIB imaze kugira abakozi basaga 1300

Ni umuhango wabaye ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, witabirwa na Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, wasabye abasoje amasomo kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe bahangana n’ibihe by’umuvuduko w’iterambere Isi iganamo, aho ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga bikomeje kwiyongera.

Yabasabye kandi gushyira imbaraga mu gutahura amayeri y’ubujura akorwa hifashishijwe iryo koranabuhanga, batibagiwe no kurwanya ibyaha bidindiza iterambere ry’Igihugu n’ibindi bihangayikishije igihugu, birimo gusambanya abana, ibiyobyabwenge n’ibindi.

Yagize ati “Ibihe by’umuvuduko w’iterambere bishingiye ku ikoranabuhanga tuganamo, ni ibintu tudashobora gusubiza inyuma, ahubwo tugomba kujyana nabyo. Ikoranabuhanga ni ryiza kuko ridufasha kugera kuri byinshi, ndizera ntashidikanya ko mwigishijwe gutahura amayeri akoreshwa mu byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga”.

Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel (ibumoso) yitabiriye uwo muhango
Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel (ibumoso) yitabiriye uwo muhango

Arongera ati “Ndahamya kandi ko mufite ubumenyi bwo kugenza ibindi byaha bihangayikishije Igihugu, birimo nko kunyereza umutungo, ruswa, gusambanya abana, ibiyobyabwenge, ndasaba ko byashyirwamo imbaraga zihagije”.

Abasoje amasomo baganiriye n’itangazamakuru, baremeza ko bungutse ubumenyi buzabafasha kunoza akazi kabo ko kugenza ibyaha no kubirwanya, baharanira ko abaturage bagira umudendezo.

Umwe ati “Ibyo nungutse ni byinshi, nshobora kugera ahabereye icyaha nkamenya uko nitwara, muri rusange kugira ngo ntange ituze, ndinde n’ibimenyetso bizadufasha mu butabera. Nungutse n’ubumenyi bwo gufata ukekwa cyangwa ushobora kuba yakoze icyo cyaha, kugira ngo nzamushyikirize umugenzacyaha”.

Undi ati “Tugiye gufatanya n’abo dusanze mu kazi, turushaho kunoza umurimo, duha ubutabera abaturage, uwakoze ibyaha abiryozwe uwarenganye arenganurwe”.

Akanyamuneza kari kose ku basoje amasomo
Akanyamuneza kari kose ku basoje amasomo

Minisitiri Emmanuel Ugirashebuja kandi, muri uwo muhango yakiriye indahiro z’abagenzacyaha 90 mu barangije amahugurwa, kugira ngo bashobore gutangira imirimo yabo nk’abagenzacyaha b’umwuga, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 8 y’Iteka rya Perezida No.093/01/08/2019 rishyiraho sitati yihariye igenga abakozi ba RIB.

RIB irishimira intera y’ubushobozi imaze kugeraho, aho umubare w’abakozi bari bakenewe bakomeje kwiyongera, nk’uko byatangajwe na Col Rtd Janot Ruhunga, Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Ati “Mu myaka ine RIB imaze igeze aheza, twatangiranye abakozi 800 kandi kugira ngo imikorere ya RIB igende neza, hakeneye abakozi 1500, tumaze kugeza abarenze 1300, turakomeza dushake abandi bakozi. Iyo ubonye imbaraga z’abantu 100, hari ikigomba guhinduka mu mitangire ya serivisi no mu kurwanya ibyaha”.

Mu basoje aya mahugurwa, harimo Abapolisi 25, Abasirikare 5 n’abandi bo mu nzego z’umutekano bafite aho bahurira n’ubugenzacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka