Abagenzacyaha barimo guhugurwa ku kurwanya inkongi no kuzikoraho iperereza

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro (FRB), rikomeje ibikorwa byo guhugura abakozi b’Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), ku buryo bwo kwirinda no kurwanya inkongi ndetse n’uko bakora iperereza ahabaye inkongi y’umuriro.

Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021 ku cyicaro gikuru cy’Urwego rw’ubugenzacyaha mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimihurura hahuguwe abagenzacyaha 30, aba bakaba ari ikiciro cya kabiri gihuguwe.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi z’umuriro, ACP Paul Gatambira, yavuze ko aba bagenzacyaha babanza guhugurwa ku bigize inkongi, ibiyitera n’uko yirindwa.

Yagize ati “Tubanza kubagaragariza ibijyanye n’ubutabire (Chemistry) biba mu muriro, uko wakwitwara habaye inkongi, amoko y’inkongi n’ibiyizimya. Tunabagaragariza ibituma habaho inkongi ndetse n’ingamba zo kwirinda ko gazi itekeshwa yatera inkongi.”

ACP Gatambira yakomeje avuga ko nyuma yo kugaragariza abagenzacyaha imiterere y’inkongi z’umuriro n’ibiyitera, banahugurwa uko bakora iperereza ahabaye inkongi y’umuriro, basobanurirwa ko gukora iperereza ahabaye inkongi bitandukanye n’ahabaye ibindi byaha.

Yagize ati “Abagenzacyaha tubagaragariza uburyo bwo kumenya icyateye inkongi. Nk’umugenzacyaha agomba gusonukirwa inkongi icyo ari cyo, mbese akagira ubumenyi rusange ku nkongi.”

Abagenzacyaha bagaragarizwa ko gukora iperereza ku cyateye inkongi bisaba ubushishozi bwimbitse, bakagera ahabereye inkongi bakamenya icyateye inkongi niba ari impanuka isanzwe cyangwa hari uwagize uruhare mu guteza iyo nkongi ku bushake.

Ibyo umugenzacyaha ashobora kubigeraho abajije abatangahabuhamya yasanze ahabereye inkongi ndetse na we agakusanya ibimenyetso by’ibyo yiboneye n’amaso ye.

Kugeza ubu ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kurwanya inkongi (RFB) bamaze guhugura abagenzacyaha barenga 60, abahuguwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira 2021, bari ikiciro cya Kabiri. Biteganijwe ko buri wa Gatandatu w’icyumweru hazajya hahugurwa abagenzacyaha.

Iryo shami rya Polisi kandi rimaze igihe ritangiye ibikorwa by’amahugurwa mu bigo bitandukanye ku kwirinda no kurwanya inkongi z’umuriro, aho bakorera ndetse n’aho batuye. Byose biri mu mugambi wo kugira ngo buri muturarwanda agire ubumenyi rusange ku kwirinda inkongi no kwitabara igihe yabaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka