Abagenzacyaha ba RIB bashyiriweho impuzankano

Abagenzacyaha b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bashyiriweho impuzankano (Uniform) ibaranga, bakazatangira kujya mu mirimo yabo bazambaye kuva ku itariki 5 Gicurasi 2021.

Impuzankano z'Abagenzacyaha ba RIB
Impuzankano z’Abagenzacyaha ba RIB

Urwo rwego ruramenyesha abaturage ko bagiye kujya babona abagenzacyaha barwo bambaye izo mpuzankano kugira ngo bijye byorohera ababagana kubamenya, ariko no mu gihe bibaye ngombwa ko batayambara bakazajya bagaragaza ibindi bibaranga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ndabona ini forume yabo imezeneza kandi bakomeze gukora umurimo wabo neza kand natwe nkabaturage tuzakomeza gufatanya murakoze

jean damour yanditse ku itariki ya: 5-05-2021  →  Musubize

Iyi uniform rwose wapi ntacyerekezo ifite usibye ikirango cya rib kiriho bagerageze bashake uniform ijyanye nikirango cyabo nibara riri kumodoka bakoresha

Silas yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwubahwe kuva bagiyeho turashima ubuhanga nubunyamwuga bakorana akazi kabo mugihugu cyacu ,twe tugana uru rwego twishimira Service nziza baduha nkabaturage turakabahorana

so izi Uniform ninziza cyane Kandi zigendanye nigihe .

imana ibadukomereze Kandi twiteguye kugomeza kubafasha mumucyo no kurwanya ibyaha no gufasha ubutabera

Gaetan yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Ko mbona zitanyura neza ijisho!!!!!!Nta cyerekezo
Izi rwose ntizizambarwa 2, muri 2022 bazaba bazihinduye

Mugwire yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka