Abagenzacyaha ba RIB bashyiriweho impuzankano
Abagenzacyaha b’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bashyiriweho impuzankano (Uniform) ibaranga, bakazatangira kujya mu mirimo yabo bazambaye kuva ku itariki 5 Gicurasi 2021.
Urwo rwego ruramenyesha abaturage ko bagiye kujya babona abagenzacyaha barwo bambaye izo mpuzankano kugira ngo bijye byorohera ababagana kubamenya, ariko no mu gihe bibaye ngombwa ko batayambara bakazajya bagaragaza ibindi bibaranga.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ndabona ini forume yabo imezeneza kandi bakomeze gukora umurimo wabo neza kand natwe nkabaturage tuzakomeza gufatanya murakoze
Iyi uniform rwose wapi ntacyerekezo ifite usibye ikirango cya rib kiriho bagerageze bashake uniform ijyanye nikirango cyabo nibara riri kumodoka bakoresha
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwubahwe kuva bagiyeho turashima ubuhanga nubunyamwuga bakorana akazi kabo mugihugu cyacu ,twe tugana uru rwego twishimira Service nziza baduha nkabaturage turakabahorana
so izi Uniform ninziza cyane Kandi zigendanye nigihe .
imana ibadukomereze Kandi twiteguye kugomeza kubafasha mumucyo no kurwanya ibyaha no gufasha ubutabera
Ko mbona zitanyura neza ijisho!!!!!!Nta cyerekezo
Izi rwose ntizizambarwa 2, muri 2022 bazaba bazihinduye