Abagenerwabikorwa ba VUP ngo ntibazongera gutinda guhembwa

Umuyobozi mu Kigo cy’u Rwanda gishinzwe gutera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego z’ibanze (LODA),yavuze ko gutinda kwishyura abagenerwabikorwa ba VUP bigiye kurandurwa.

Gatsinzi Justine yabitangaje kuri uyu wa 23 Werurwe 2016, ubwo Ishami rya Loni ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO), ryasohoraga ubushakashatsi ryakoze ku kamaro ka VUP mu baturage, cyane cyane bibanda ku iterambere mu bukungu ry’umugore.

Gatsinzi Justine, Umuyobozi muri LODA, ibumoso n'Umuyobozi wa FAO mu Rwanda na bari bari muri iyi nama.
Gatsinzi Justine, Umuyobozi muri LODA, ibumoso n’Umuyobozi wa FAO mu Rwanda na bari bari muri iyi nama.

Yagize ati” Ubusanzwe imihembere yatinzwaga n’ intege nke za bamwe mu bashinzwe gutanga aya mafaranga, ariko muri gahunda nshya twafashe nyuma yo kugaragarizwa iki kibazo n’ ubu bushakashatsi, ni uguhemba abagenerwabikorwa ba VUP ku gihe kandi tukanababarira iminsi yabo baba barakoze mu mwaka”.

Yakomeje atangaza ko inzira ayo mafaranga yanyuragamo kugira ngo agere ku bagenerwabikorwa wasangaga ari ndende kubera umubare munini w’abagenmerwabikorwa ugereranije n’ababaha serivise.

Cyakora, na we yemeza ko hari bamwe bashyiraga intege nke mu guha serivise abaturage bigatuma bitinda, ariko akemeza ko ubu byatangiye kuvugururwa ku buryo abagenerwabikorwa ba VUP bazajya babona amafaranga yabo ku gihe.

Yanongeyeho kandi ko kuva bahwiturwa n’ubu bushakashatsi bwagaragaje ko hari ikibazo mu gutinda kwishyura abafatanyabikorwa ba VUP, gahunda zo gukosora icyo kibazo zatangiye ku buryo kwishyurira ngo bimaze kuva ku kigereranyo cya 22%, ubu bikaba bigeze kuri hafi ya 80%.

Abakozi ba FAO n'abafatanyabikorwa babo biga mu nama yigaga ku migendekere ya VUP.
Abakozi ba FAO n’abafatanyabikorwa babo biga mu nama yigaga ku migendekere ya VUP.

Gatsinzi yanongeyeho ko batangiye gufatanya n’abafatanyabikorwa babo muri uyu mushinga wa VUP bakora ubukangurambaga mu baturage, kugirango ibikorwa bya VUP bibashe kugera kubo babikwiye koko.

Agira ati “Hari hamwe wasanganga bitahawe abatishoboye kugira ngo bikure mu bukene, bigahabwa abafite ubushobozi kandi ubusanzwe iyi gahunda ya VUP igenewe abakene kugira ngo na bo babashe kuva muri uwo murongo w’ubukene.”

Ubusanzwe gahunda ya VUP, ni gahunda yashyizweho muri 2008 igamije gufasha Abanyarwanda bakiri mu bukene kubuvamo.

Buri mwaka, abaturage bari hagati y’ibihumbi 70 n’ibihumbi 100 ngo bakaba bahabwa inkunga ya VUP.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka