Abagenerwabikorwa b’imishinga nterankunga barasabwa guharanira kwiyubaka

Mu muhango wo gutangiza umushinga USAID Gimbuka, mu karere ka Kamonyi tariki 11/12/2012, Guverineri Alphonse Munyentwari yashimiye Caritas Rwanda uburyo idahwema gufasha abatishoboye, ariko kandi asaba abafashwa guharanira kwiyubaka.

“Kuki umuntu akurihira ubwisungane mu kwivuza imyaka 10 igashira?”Icyo ni ikibazo Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alphonse Munyentwari yibaza. Aha avuga ko atagaya abaterankunga, ahubwo arasobanurira abazihabwa ko bagomba kwikubita agashyi ibyo bahabwa, bakabiheraho baharanira kwifasha.

Guverineri arashima ibikorwa byakozwe n’umushinga Higa Ubeho kuko byabaye umusemburo n’intangiriro ku bagenerwabikorwa byo gutangira kwiyubaka.
Arasaba kandi abagenerwa bikorwa b’umushinga mushya wa Gimbuka guhera ku nkunga z’umushinga mu kubaka iterambere ndetse bagafasha n’ abandi.

Umushinga Gimbuka uje gufasha abari basanzwe bafashwa n’umushinga USAID Higa ubeho ariko uruhare rw’umushinga ruzagenda bugabanuka; nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga uhoraho wa Caritas Rwanda ari nayo ishyira mu bikorwa iyi mishinga, Padiri Inshimatata Oreste.

Yatanze urugero ku bana barihira amashuri, avuga ko mu gihe cy’imyaka itatu umushinga uzamara, uzatangira uriha 75% by’ibikenewe, umwaka ukurikiye batange 50% naho mu mwaka wa nyuma bishyure 25%. Abagenerwabikorwa bazongererwa ubushobozi mu gukorera mu matsinda y’ibimina bivuguruye, ngo babashe kwibonera ibyo basabwa.

Nyamara ariko bamwe mu basanzwe bafashwa muri gahunda ya USAID Higa ubeho, bavuga ko bitazaborohera, kuko basanganywe ubushobozi buke bitewe n’uko babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA.

Ngo kubijyanye no kwihaza mu biribwa no gutegura indyo yuzuye bazashobora kubyifasha, ariko kurihira abana ba bo amashuri ntibizaborohera kuko bisaba amafaranga menshi kandi ngo n’ubundi abafite abana barenze umwe bakeneye ubufasha ntibabafataga bose.

Umushinga USAID Gimbuka, uzakorera mu turere 14, ukazafasha mu kwita ku mirire y’ababyeyi batwite n’abana bafite munsi y’imyaka itanu, ufashe ababana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA kwiteza imbere mu bukungu n’imibereho myiza, wongere n’ubushobozi bw’imiryango mu kwita ku bayigize.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka