Abagana ibitaro bya Gatonde babangamiwe n’inyubako zabyo ziva

Bamwe mu baturage bivuriza ku bitaro bishya by’Akarere ka Gakenke bizwi ku izina ry’ibitaro bya Gatonde, baravuga ko babangamiwe na zimwe mu nyubako ziva mu gihe cy’imvura, kuko bituma badahabwa service neza.

Ibitaro bishya bya Gatonde biherereye mu Murenge wa Mugunga mu Karere ka Gakenke, byuzuye mu mwaka wa 2020, hanyuma bitangira gutanga service ku babigana guhera mu mwaka wa 2021.

Ni ibitaro aba baturage bahawe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, bikaba byaruzuye bitwaye Miliyari 2 na Miliyoni zisaga 800 by’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iki gihe imvura ikomeje kugwa ari nyinshi, ibice birimo inzu y’ababyeyi izwi nka maternité, igice giherereyemo ibiro ubuyobozi bw’ibyo bitaro bikoreramo ndetse n’icyegeranye n’ahapimirwa ibizamini hazwi nka laboratoire, aho hose harava.

Abaganiriye na Kigali Today batifuje ko amazina, amafoto n’amajwi byabo bijya ahagaragara, barimo abahivuriza na bamwe mu bakozi babyo.

Umwe muri bo aragira ati: "Nk’aha muri maternité imvura iyo iguye amazi anyura muri pulafo agatonyangira kuri bimwe mu bitanda ababyeyi babyaye baba baryamyeho. Mu kugerageza kwitabara, usanga abarwayi n’abarwaza barwana no gukurura ibitanda tukabyegeza mu gice kitagerwamo n’amazi.

Ibi rero biteye impungenge kuko ababyeyi n’impinja zavutse bahakirirwa bashobora kuhanyagirirwa bagakurizaho kuhandurira za microbe cyangwa n’umusonga kubera ubukonje bw’ayo mazi.

Turasaba ko hasanwa tukajya twakirirwa ahadashyira ubuzima bwacu mu kaga.

Undi aragira ati: "Iki gice cyubatswe kigasakazwa ibirahuri biboneshereza ibiro by’abayobozi b’ibi bitaro nacyo kirava ku buryo amazi aturuka hejuru ku igorofa akamanukira ku nkuta, agakomeza agaturiza imbere y’ahapimirwa ibizamini hazwi nka laboratoire.

Ni ahantu hakunze kuba hari abantu baba baje gusuzumisha ibizamini, ku buryo iyo ayo mazi ahabasanze babura aho gukandagira kuko aba yuzuranye ku makaro hasi.

Ayo mazi ajya kuhagera yabanje kuzurana imbere y’ibiro by’abayobozi aho na bo cyangwa ababagana bayajabagiramo ugasanga biteje ikibazo. Aya mazi, uwayagwamo akavunika cg akahasiga ubuzima byabazwa nde? Nibikosorwe kuko uretse no guteza umwanda byanateza impanuka".

"Twanze rwose ko iyi mpano y’ibitaro twiherewe na Perezida wacu Paul Kagame, yakomeza kwangirika tureberera kuko bikomeje uko ejo cyangwa ejobundi yazangirika cyane ikaba yanaduhirimaho tukisanga twasubiye kuri gakondo yo kwivuza maguye kwa magendu kandi twari twariboneye ibitaro bijyanye n’igihe.
Ababishinzwe nibagire bwangu babisane byere gukomeza kwangirika".

Mu bice bigaragaraho ikibazo cyo gutura cyangwa kuva mu gihe cy’imvura, bahatega amabase cyangwa indobo mu gukumira ko ayo mazi yatembera no mu bindi bice bitava bikaba byabangamira abarwayi n’abandi bagana ibi bitaro.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Gatonde Dr Dukundane Dieudonné avuga ko barimo gukora ibishoboka ngo iki kibazo gishakirwe igisubizo mu minsi micyeya kikazaba amateka.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nizeyimana JMV, we yemeza ko bihaye igihe kitarenga iminsi irindwi yo kuba bohereje abatekinisiye basesengura iby’iki kibazo banakore inyigo y’icyakorwa, ari na yo izaherwaho bigasanwa.

Yagize ati: "Iki kibazo turakizi ndetse twanamaze kuvugana n’ubuyobozi bw’ibi bitaro, ku buryo tugiye kohereza abakozi babifitemo ubumenyi ba b’enjeniyeri, bagomba gusesengura bakanadukorera inyigo y’icyakorwa, n’ibikenewe kugira ngo mu gihe gitoya gishoboka ahagiye hangirika hazahite hasanwa, kuko ntabwo byaba bikwiye ko ibitaro nk’ibingibi byakwangirika biturutse ku kantu gatoya kaba karatangiye buhoro buhoro".

Ibi bitaro byuzuye mu mwaka wa 2020, byakira abarwayi basaga ibihumbi 84 biganjemo abo mu Mirenge irindwi y’Akarere ka Gakenke hiyongereyeho n’igice cya Nyabihu.

Ni ibitaro abo baturage bo mu gice cy’imisozi miremire babona nk’igisubizo dore ko bitarahubakwa bajyaga bakora ingendo za kure bajya kwivuriza ku bitaro bya Shyira i Nyabihu ndetse n’ibitaro bya Nemba mu Gakenke, ahari intera ya Km zirenga 40.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni akumiro rwose, inyubako itaramara n’imyaka itanu ngo irava, ikwiye gusanywa ? Na nde? Uwayubatse arihe? Uwayakiriye akemeza ko yujuje ubuziranenge ko ikwiriye gukorerwamo we arihe? Abo bose babigizemo uruhare bemezako ikwiriye gukorerwamo hamwe na Rwiyemaza mirimo wayubatse bakwiye kwisobanura rwose. tekererza inyubako yatwaye hafi miliyari 3 ngo nyuma y’umwaka umwe irashaje ikwiriye gusanywa!! uziko biteye isoni!!!!!

Nzabandora yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Nyamara namwe murivugira ko Ari bishya
Bivuga ko abubaka basiga mo ibibazo kugirango bakomeze bibonere amafaranga
Ni nk’ukuntu iwacu mu karere ka Ngororero bari gushaka kubaka I itaro bishya aho ibindi biri Kandi bisabzwe mu manegeka
Imvura iragwa tukagira ngo birairima
Nyamara ngo niho hemejwe ko bikomeza kubakwa
Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Republika azahira muri iyi migoko
Abize iby’inyubako Kandi baragwiriye
Ngirango nabo bagira uruhare mu gukumira I iza

Mukantabana Bertilde yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

Uwabyubatse nawe afatwe nka Dubai akarere se karashaka gutanga amafaranga yo kubisakara Uwabyubatse yagiye he!!ibitaro nibishya nategekwe kuza kubikosora keretse niba ali akarere kabyubatse kubaka nabi bigaragara henshi munyubako za Leta wibaza niba abagenzuzi babaha amafaranga bagahuma amaso muzagenzure nibitaro bya Rutongo murebe amakaro agera hasi kubutaka imvura igwa yinjiramo wibaza bigomba kuba nta fondation bigira ushaka ukuri azajyeyo yirebere azumirwa

lg yanditse ku itariki ya: 2-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka