Abagana ibigo by’urubyiruko bagahugurwa babona akazi byihuse - MIFOTRA

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) hamwe n’umufatanyabikorwa witwa ’Akazi Kanoze Access’, bavuga ko abagana ibigo by’urubyiruko ari abashomeri badatinda kubuvamo iyo bahuguwe.

Abahagarariye abandi muri 300 bahawe ibyemezo by'uko bashoboye imirimo nyuma yo kumara amezi atatu bahugurwa
Abahagarariye abandi muri 300 bahawe ibyemezo by’uko bashoboye imirimo nyuma yo kumara amezi atatu bahugurwa

MIFOTRA na Akazi Kanoze bahaye seritifika urubyiruko 300 rwo mu turere umunani, nyuma yo kumara amezi atatu ruhugurwa mu bijyanye no kwihangira umurimo, gushaka akazi no kugakora neza.

Uyu muryango uvuga ko mu rubyiruko wahuguye mu mezi atatu ashize, 52% bamaze kubona imirimo, yaba iyo bihangiye cyangwa iyo bahawe n’abandi.

Uwitwa Ingabire Sandrine w’imyaka 29, yarangije kwiga amashuri yisumbuye mu 2015 mu bijyanye n’ibinyabuzima n’ubutabire, aricara ategereza uwamuha akazi aramubura kugera mu mwaka ushize, ubwo yaje guhugurirwa mu kigo cy’Urubyiruko rw’Abagide, AGR i Gikondo.

Ingabire na bagenzi be bavuga ko bahabwa amasomo ajyanye no kutagira umurimo basuzugura, kutishora mu bisindisha, mu burangare n’ubusambanyi, ndetse no kudapfusha ubusa amafaranga babona ayo ari yo yose.

Umwe mu barangije guhugurwa ahabwa seritifika
Umwe mu barangije guhugurwa ahabwa seritifika

Ingabire avuva ko amaze kubona amahugurwa yegereye ababyeyi bamuha igishoro cy’amafaranga ibihumbi 15Frw, atangira gukora ingofero z’abagore n’abakobwa zitwa ’perique’, ubu akaba ngo amaze kugera ku gishoro cy’amafaranga ibihumbi 40Frw ndetse akaba yizigamira 7500Frw buri cyumweru.

Ingabire ati "Ubu ndashaka kuba rwiyemezamirimo, sinshaka gukomeza gukora perique ahubwo ndashaka gushinga icyumba cy’ikoranabuhanga (Cyber Café) ibamo n’amafoto".

Umutoza w’Urubyiruko mu kigo cyitwa ’Yego Center’ cy’i Rwamagana, Jane Uwera, avuga ko mu bo yakuye ku muhanda barabaye abashomeri, harimo uwahuguwe yajya iwabo bakamuha amafarana ibihumbi bibiri, amenya kuyabyaza umusaruro.

Uwera agira ati "Amaze guhugurwa yagiye kurangura avoka zidahiye arazitara arazigurisha ku isoko ubu ni ho akorera, amaze amezi abiri ariko ageze ku gishoro cy’amafaranga ibihumbi 15Frw kandi ayaryamo".

Umuyobozi wa Akazi Kanoze, Anthony Busingye
Umuyobozi wa Akazi Kanoze, Anthony Busingye

Umuryango Akazi Kanoze uvuga ko uretse gufasha urubyiruko kwihangira imirimo, hari n’abiga bakagira ubushobozi bwo gukorera abandi ndetse n’abakomeza amashuri.

Umuyobozi wa Akazi Kanoze Access, Anthony Busingye agira ati "Abo bandi 48% batarabona icyo bakora na bo ntabwo turabarekura, turacyafite gahunda yo kubaherekeza, turacyari kumwe na bo andi mezi atatu".

Akazi Kanoze ufite abaterankunga barimo uwitwa Prince’s Trust International uvuga ko icyiciro cy’abahuguwe ari cyo uhereyeho, ukaba urimo gushaka amikoro yo kwigisha abandi benshi.

Iyi miryango ivuga ko icyiciro gikurikiyeho cy’urubyiruko, kizatangira guhugurwa mu kwezi kwa Mata k’uyu mwaka mu turere umunani ikoreramo twa Bugesera, Rulindo, Gasabo, Nyarugenge, Kicukiro Ruhango, Musanze na Rwamagana.

Umukozi wa Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), ushinzwe gahunda zo kwigira ku murimo, Nzabandora Abdallah, avuga ko uretse abafashwa na Akazi Kanoze, muri rusange ibigo by’urubyiruko birimo kugira uruhare mu kurwanya ubushomeri.

Nzabandora abwira urubyiruko rwabuze aho rwerekeza ati "Dufite ikigo gihuza abashaka akazi n’abakoresha giherereye i Kigali no mu tundi turere, aho twatanga urugero rwihuse cyane harimo kugana ibyo bigo".

Nzabandora avuga ko umwaka utaha wa 2024 uzajya kurangira hamaze kuboneka imirimo mishya isaga miliyoni imwe n’ibihumbi 500, nk’uko biri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (NST1).

Abdallah Nzabandora, umukozi wa MIFOTRA
Abdallah Nzabandora, umukozi wa MIFOTRA
Bimwe mu byo bakora bamaze guhugurwa
Bimwe mu byo bakora bamaze guhugurwa
Rebecca á Rogvi-Hansen uyobora Prince's Trust International mu Rwanda
Rebecca á Rogvi-Hansen uyobora Prince’s Trust International mu Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiye kumakuru meza mutugezaho AKA natwe mu RUTSIRO yaraduhuguye kandi hacyo yadufashije mumitekerereze yacu gusa nta certifica turabona mutubarize zaratinze kandi turazikeneye Mrakoze.

BENIMANA Felicien yanditse ku itariki ya: 24-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka