Abagabo bo mu itorero Angilikani bizihije imyaka 11 bamaze bibumbiye hamwe

Mu itorero Angilikani mu Rwanda, by’umwihariko muri Diyoseze ya Kigali, Paruwasi ya Remera, harimo umuryango witwa ‘Fathers Union’ ukaba ari umuryango w’abagabo bubatse ingo basengera hamwe muri iryo torero.

Kwishyira hamwe kw'aba bagabo bibafasha kwita ku iterambere ry'ingo zabo
Kwishyira hamwe kw’aba bagabo bibafasha kwita ku iterambere ry’ingo zabo

Kazubwenge James uyobora Fathers Union mu Itorero Angilikani, i Remera muri Kigali avuga ko uwo muryango ugendera ku ntego enye ari zo kubaka urugo rwubakiye ku Mana kugira ngo ibigeragezo bidasenya urwo rugo.

Intego ya kabiri ni ukuba abagabo batoza abana babo kubaha Imana bagendera mu mategeko y’Imana, babarinda umurange mubi, babarinda ibiyobyabwenge no kuba inzererezi.

Kazubwenge avuga ko mu ntego z’uwo muryango harimo no gutoza abawugize kuba abagabo bafatanya kandi bakomezanya mu bibazo.

Ati “Uwapfuye turamutabara, uwagize ibyago tukabana na we, uwishimye tukabana na we, uwagize ubukwe tukamushyigikira ndetse n’abakene muri twe turabafasha.”

Intego ya kane ngo ni ugutoza abawugize kuba abagabo bakorera Imana bakoresheje impano zabo ndetse n’ubutunzi.

Kazubwenge James avuga ko batabarana iyo hari uwagize ibyago, bakanafashanya mu byishimo iyo hari uwagize ibirori
Kazubwenge James avuga ko batabarana iyo hari uwagize ibyago, bakanafashanya mu byishimo iyo hari uwagize ibirori

Kazubwenge atanga urugero rw’inyubako ikomeye y’urusengero rwubatse kuri Paruwasi ya Remera nka kimwe mu bikorwa binini abo bagabo bagizemo uruhare. Ni urusengero rufite ubushobozi bwo guteraniramo ababarirwa mu bihumbi bitatu bicaye.

Rukikijwe n’ibindi bikorwa na byo by’agaciro birimo aho guparika imodoka n’inzu z’ubucuruzi, byose abo bagabo bakaba barabigizemo uruhare.

Ati “Izo ntego uko ari enye iyo uzigendeyemo zihindura ubuzima bw’umuntu, uwasambanaga akabivamo akabana neza n’umugore we w’isezerano wo mu busore kugeza ubwo bazatandukanywa n’urupfu.”

Abo bagabo kandi bakangurirwa no kubera urugero rwiza abana babo birinda intonganya hagati yabo n’abagore babo, kugira ngo abana na bo babone uburere bwiza, bafatira urugero rwiza ku babyeyi babo.

Abagabo bagize uwo muryango wa Fathers Union banigishwa ku bijyanye no kwita ku ngo zabo, birinda gusesagura umutungo w’urugo bawujyana mu bindi bidakwiriye byatuma ingo zabo zisenyuka.

Iyo gahunda ya Fathers Union yatangiriye muri paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani imaze kugaba amashami ku yandi maparuwasi harimo i Kagitumba na Matimba mu Burasirazuba, Kimironko, kuri Diyoseze ya Kigali, Kicukiro n’ahandi.

Umuryango Fathers Union watangiye muri 2008 kuri ubu bakaba bizihiza isabukuru y’imyaka 11 uwo muryango umaze ubayeho.

Abagabo babarirwa muri 300 ni bo bibumbiye muri uwo muryango. Icyakora hari bamwe batakiwurimo nk’abapfuye cyangwa se abimutse bakajya gutura ahandi.

Kazubwenge James umaze imyaka ine ari umuyobozi wa Fathers Union avuga ko buri mwaka basanzwe baremera abatishoboye kuri iyi nshuro bakaba baremeye imiryango 54 igizwe n’abanyamuryango 234, bose bakaba barabishyuriye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka umwe.

Rev Past Dr Antoine Rutayisire avuga ko ihuriro ry'abo bagabo ribafasha guhangana n'ibibazo muri iyi minsi bituma ingo zisenyuka
Rev Past Dr Antoine Rutayisire avuga ko ihuriro ry’abo bagabo ribafasha guhangana n’ibibazo muri iyi minsi bituma ingo zisenyuka

Umuyobozi wa Paruwasi ya Remera mu itorero Angilikani, Rev Past Dr Antoine Rutayisire avuga ko muri iki gihe hari ikibazo gikomeye cy’ingo nyinshi zisenyuka, ikaba ari yo mpamvu biyemeje kwegera abagabo kugira ngo babigishe kwita ku ngo zabo.

Ati “Iyo urebye ibibazo by’abana bari mu biyobyabwenge usanga akenshi biterwa n’imiryango itagenda neza, biterwa cyane cyane n’abagabo batita ku ngo, batita ku bana babo ngo babahe icyerekezo kizima.”

Ati “Ubu rero Fathers Union ni umuryango w’abagabo, ugamije gufasha abagabo gusubira muri gahunda, bashingiye ku ijambo ry’Imana, bakabanza kwita ku buzima bwabo, noneho bakubaka ingo nzima zihesha Imana icyubahiro, zihesha umunezero umugabo n’umugore, zihesha n’abana ibyiringiro by’ejo hazaza.”

Mugiraneza Jean d’Amour, washakanye na Mukanyandwi Angelique, ni umugabo umaze imyaka irindwi ashinze urugo akaba amaze imyaka itanu ari mu muryango wa Fathers Union. Mugiraneza na Mukanyandwi babyaranye abana babiri bakaba bafite n’undi mwana barera.

Mugiraneza uri mu muryango Fathers Union na Mukanyandwi uri mu muryango Mothers Union bombi bemeza ko babanye neza babikesha inyigisho bahererwa muri iyo miryango
Mugiraneza uri mu muryango Fathers Union na Mukanyandwi uri mu muryango Mothers Union bombi bemeza ko babanye neza babikesha inyigisho bahererwa muri iyo miryango

Mugiraneza avuga ko Fathers Union ari umuryango w’ingirakamaro kuko kuva yawinjiramo imibereho yo mu rugo rwe yarushijeho kuba myiza.

Ati “Batwigisha inyigisho nziza zerekeranye n’ibyo kubaka urugo rwiza, kurera abana neza tukabatoza ingeso nziza za gikirisitu. Uyu muryango watubereye umugisha.”

Yongeyeho ati “Muri uyu muryango batwigisha guca bugufi, ukamenya ko umugore ari urugingo rwawe, ukiga kumukunda no kumwubaha, ukamufata nk’umuntu ukomeye mu buzima bwawe no mu rugo rwawe. Batwigishije no gucunga umutungo w’urugo neza, dufatanyije.

Kuri iyi nshuro, umuryango Fathers Union wungutse abandi banyamuryango bashya 32.

Usibye Fathers Union, mu itorero Angilikani bafite n’ibindi byiciro nk’icy’abagore (Mothers Union), icy’urubyiruko (Youth Union), bakagira n’icyiciro cy’abana (Sunday School).

Ibyo byiciro ngo byashyizweho mu rwego rwo guhuriza hamwe abari mu kigero kimwe kugira ngo bahure, baganire, bahugurane, ndetse bahabwe n’inyigisho zabafasha gutegura ejo hazaza habo heza.

Bamwe mu bagize umuryango Fathers Union bafashe ifoto y'urwibutso
Bamwe mu bagize umuryango Fathers Union bafashe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dushimye cyane abo bagabo bo mu EAR paruwasi ya Remera Imana ibahe umugisha kandi ibashyigikre. Kuko ijambo ryayo riravugango. ’’Abazi Imana yabo bazakomera nibamara gukomera bakore ibyubutwari’’ Daniyel 11:35

Rev pastour nsengiyumva dieudonne yanditse ku itariki ya: 2-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka