Abagabo bategerejweho uruhare rufatika muri gahunda y’imyaka itanu yo kurwanya SIDA

Gahunda y’imyaka itanu yo kurwanya SIDA no kurwanya ihoroterwa rikorerwa abagore n’abakobwa izagirwaho uruhare rufatika n’abagabo, nk’uko bitangazwa n’umuryango w’abagabo ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore (RWAMLEC).

Ibi babitangarije mu nama n’abafatanyabikorwa batandukanye, kuri uyu wa Mbere tariki 14/10/2013. Inama yari igamije kuganira ku bikorwa n’amategeko byashyizweho mu rwego rwo kubinoza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RWAMREC, Edouard Munyamaliza, yatangaje ko muri iyi gahunda bifuza ko abafatanyabikorwa batanga ibikorwa bizibandwaho muri iki gihe, kugira ngo bahuze gahunda zizagenderwaho.

Umuryango w'abagabo ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore (RWAMREC) wiyemeje ko mu myaka itanu iri imbere uzagira uruhare mu kurwanya SIDA.
Umuryango w’abagabo ushinzwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore (RWAMREC) wiyemeje ko mu myaka itanu iri imbere uzagira uruhare mu kurwanya SIDA.

Yagize ati: “Turagira ngo turebe uko twakungurana ibitekerezo byashyirwa muri iriya gahunda yo kurwanya SIDA mu Rwanda y’imyaka itanu, kugira ngo izabe yubahiriza ihame ry’uburinganire.

Ndetse inagaragaza uruhare abagabo bagira mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse no gukumira agakoko gatera SIDA.”

Biteganyijwe ko abitabiriyw iyi nama bazayisoza biyongereye ubumenyi bwo kumenya ahakenewe kongerwamo ingufu no kumenya uburyo bakangurira abagabo kurwanya ihohoterwa.

Abafatanyabikorwa ba RWAMREC bitabiriye inama itegura gahunda y'imyaka itanu yo kurwanya SIDA.
Abafatanyabikorwa ba RWAMREC bitabiriye inama itegura gahunda y’imyaka itanu yo kurwanya SIDA.

Bazanarushaho gukomeza kwagura ubufatanye mu gushyigikira gahunda za Leta zo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Iyi nama izakurikirwa n’amahugurwa y’umunsi umwe agamije gukomeza kongerera ubumenyi aba bafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka