Abagabo basabwe kurwanya ihohoterwa na bo basaba kurenganurwa

Impuzamiryango irwanya ihohoterwa mu Karere k’ibiyaga bigari, COCAFEM GL irasaba abagabo n’abahungu kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rikorerrwa abakobwa n’abagore.

Umuyobozi wa JADFmu Karere ka Ruhango asaba urubyriruko kujya rutunga agatoki ahabera ihohoterwa ku mugore n'umukobwa
Umuyobozi wa JADFmu Karere ka Ruhango asaba urubyriruko kujya rutunga agatoki ahabera ihohoterwa ku mugore n’umukobwa

Mu Karere ka Ruhango hamwe mu hatangirijwe ubukangurambaga ku bagabo, biyemeje ko bagiye kurushaho gutanga amakuru y’abahohotera abagore n’abakobwa, ariko ngo n’abagore usanga hari igihe batorohera abagabo bakifuza ko n’ikibazo cyabo cyarebwaho.

Impuzamiryango COCAFEM GL igaragaza ko ihohoterwa rikorerwa umugore n’umukobwa ridakorwa na bagenzi babo ahubwo rikorwa n’abagabo ku bwinshi, n’ubwo ngo aratari bose, abo bake batarikora akaba ari bo basabwa ubufasha mu guhashya benshi barikora.

Mutumwinka Margueritte uyobora iyi mpuzamiryango mu Rwanda, avuga ko umugabo ari we pfundo ryo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Agira ati “Guhohotera abagore n’abakobwa birangiza umuryango, uriya mwana w’umukobwa wahohotewe ntaba akibaye umugore muzima, ntawamutegamo kuba umuntu.

“Umwana w’umukobwa wahohotewe ntashabora kubona amanita ku ishuri kuo ntajya atekereza ibyo kwiga ahubwo atekereza ibyamubayeho, rero abagabo bazima basigaye tubitezeho kudufasha”.

Mutumwinka avuga ko abagabo bazima bazafasha kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abakobwa
Mutumwinka avuga ko abagabo bazima bazafasha kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

Aba bahungu biga ku kigo cy’amashuri cya Ntongwe mu Karere ka Ruhango, bemera ko ku mashuri hajya hakorerwa ihohoterwa rikorererwa abakobwa, cyane cyane iyo abarimu babashukisha kubahaamanota bakabasambanya”.

Cyakora nyuma yo gusobanukirwa n’uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa, biyemeje gutanga amakuru ku nzego bireba kugira ngo ribashe gucika.

Uwabakurikiza Vanderique, avuga ko n’abagabo bo mu Ruhango biyemeje gufasha kurwanya iryo hohoterwa ariko ngo na bo ntiborohewe n’abagore.

Ati “Nkanjye iyo ntashye nasomye agacupa umugore arankubita cg akandaza hanze, ubwo se urumva njyewe ntakorerwa ihohoterwa?”

COCAFEM GL yatangije ubukangurambaga bw'amezi atandatu mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango
COCAFEM GL yatangije ubukangurambaga bw’amezi atandatu mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango

Impuzamashyirahamwe COCAFEM GL igaragaza ko ukomye urusyo koko akoma n’ingasire, bivuze ko ngo gukangurira abagabo kurwanya ihohoterwa bidasobanuye guha urwaho abagore ngo bibasire abagabo babo.

Inyigisho zo kurwaya ihohoterwa iryo ari ryo ryose zikaba ngo zizatangwa ariko aha Ntongwe hakazibandwa ku bagabo nk’umubare munini wagaragajwe ko ari bo bahohotera abagore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka