Abagabo barasabwa gufasha abagore babo imirimo harimo no kurera abana

Abajyanama b’Akarere ka Nyagatare barasaba abagabo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bafasha abore babo imirimo yo mu rugo, cyane cyane iyo kurera abana aho kubiharira abagore gusa.

Abagabo barsabwa gufasha imirimo yo mu rugo abagore babo
Abagabo barsabwa gufasha imirimo yo mu rugo abagore babo

Ni ubutumwa bwari bukubiye mu cyumweru cy’umujyanama cyasojwe ku wa 03 Gicurasi 2022, aho abagize Inama Njyanama y’Akarere bazengurutse Imirenge baganira n’abaturage mu rwego rwo kumenyana no gukemura ibibazo byabo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Imiyoborere myiza, Abatoni Faith, avuga ko niba umugabo n’umugore bahuriza hamwe bakwiye no gufatanya imirimo aho kugira iharirwa abagore.

Avuga ko mu gihe umugore ategura amafunguro umugabo nawe akwiye kuba yita ku bana mu rwego rwo kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Ati “Nanone niba duhuriza hamwe mureke dufatanye n’imirimo tureke kuvunisha abagore bacu, umugore niba ategura amafunguro nawe umenye ngo abana bakoze umukoro wo ku ishuri. Umugore ntajye muri rodereza ngo agaruke no kureba abana kandi uhari.”

Yongeraho ko ubufatanye bw’abagize umuryango mu burere no mu isuku y’abana, bituma umuryango uhorana ibyishimo ndetse n’iterambere kurusha uhoramo umwiryane.

Hafashimana Alexandre wo mu Murenge wa Rukomo, avuga ko umugabo n’umugore baba bakwiye kuzuzanya muri byose ndetse no ku burezi bw’abana n’isuku yo mu rugo.

Agira ati “Igihe umugore akubirije mu mirimo, umugabo nawe kurera abana ntacyo byamutwara kuko bose babafiteho uruhare. Isuku yo mu rugo umugabo iramureba, gukarabya umwana, guteka ntacyo byatwara umugabo kuko ubwuzuzanye nibwo bwubaka umuryango mwiza.”

Avuga ko umugabo udafasha umugore we aba amuvunisha kandi iyo myumvire ari iya kera.

Harerimana Jean Baptiste we avuga ko gufatanya n’umugore mu burere n’isuku yo mu rugo, yabigize intego kandi byamufashije kubaka umuryango mwiza.

Agira ati “Iyo tuvuye guhinga rimwe na rimwe hari ubwo aba ananiwe mbibona, ubwo buri kimwe turafatanya kugira ngo na we aruhuke. Ashobora gukubura ncanye mu ziko cyangwa nkorera abana isuku kandi mbona bitambuza kuba umugabo.”

Nyamara ntihabura abagabo na bamwe mu bagore badakozwa imirimo yo mu rugo ku mugabo, kuko ngo byaba ari ukumusuzugura.

Harorimana Domina avuga ko akazi k’umugabo ari ukubaka, guhinga, kwasa inkwi n’ibindi bisaba imbaraga, ariko umugore nawe akamenya isuku yo mu rugo n’iy’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka