Abagabo bane bafunzwe bazira gufatanwa urumogi
Abagabo bane bafungiye kuri Sitasiyo ya polisi ya Kirehe kuva tariki 11/06/2012 nyuma yo gufatanwa urumogi bavuga ko bari bagiye kurugurisha kugira ngo bikenure dore ko banavuga ko barubonamo agafaranga gatubutse.
Twahirwa Alphone w’imyaka 31, Hakizimana Eric, Niyonsenga Jean de Dieu na Karahanyuze Gerome baturuka ahantu hatandukanye bari bafite gahunda yo kugurisha uru rumogi mu bice bitandukanye.
Twahirwa Alphonse uvuga ko atuye mu kagari ka Nyagahinga i Kabuga mu karere ka Gasabo na Hakizimana Eric wo ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali bafatiwe mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe bafite ibiro 10 by’urumogi baruvanye mu murenge wa Gahara baruguze n’uwitwa Ngabonzi barujyanye mu mugi wa Kigali.
Aba bagabo bafashwe bafite moto yo mu bwoko bwa Victor bavuga ko urumogi rugira amafaranga menshi kuko ikiro kimwe bakigurisha ku mafaranga ibihumbi 18.
Niyonsenga Jean de Dieu uwo mu kagari ka Gasarabwayi mu murenge Musaza yafatanywe ibiro 5. Karahanyuze Gerome yafatanwe ibiro 3,5 avuga ko yari avuye mu murenge wa Cyarubare mu karere ka Kayonza kandi ngo ni ubwa mbere aza kugura urumogi muri Kirehe.
Aba bagabo uko ari bane bacumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Kirehe aho bahasanze abandi bagera kuri 7 nabo bafatanywe urumogi muri iyi minsi.
Ku bufatanye n’abaturage Polisi mu karere ka Kirehe ikomeje guhashya ibiyobyabwenge birimo urumogi rukunze guturuka mu gihugu cya Tanzaniya gihana imbibi n’aka karere ka Kirehe.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|