Abagabo bakennye kandi batize ni bo barusha abandi kunywa itabi mu Rwanda - Ubushakashatsi

Mu mwaka wa 2021-2022, Ikigo gisesengura gahunda za Leta (IPAR), cyakoze inyigo ku rugero Abanyarwanda bariho mu kunywa itabi, kikaba cyarasanze abarinywa cyane ari abagabo bakuze, bafite amikoro make kandi batize.

Hari benshi batarasobanukirwa ububi bw'itabi bakumva bararivaho
Hari benshi batarasobanukirwa ububi bw’itabi bakumva bararivaho

Ku wa Kabiri tariki 26 Mata 2022, Ikigo IPAR cyahamagaye abahagarariye inzego zitandukanye mu Rwanda, gisaba ko hafatwa ingamba kuko itabi ngo ririmo guteza indwara zidakira hamwe n’ubukene bukabije mu baturage.

Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 60 utuye mu Kagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo, yarimo gutumura itabi ry’isegereti, avuga ko atibuka igihe n’uburyo yatangiye kurinywa, ariko ko kugeza ubu nta mbaraga afite zamubashisha kurireka.

Uwo musaza warimo gukorora yagize ati "Itabi ntabwo nakubwira ngo hari icyo rimariye umubiri, ariko iyo utarinyweye wumva amahoro ntayo ufite, aho kugira ngo ibiryo bibe byinshi wabona nibura agatabi gake".

Umushakashatsi wa IPAR witwa Dr Martin Ruzima, avuga ko babajije abantu 5,495 bo hirya no hino mu Gihugu, mu cyaro no mu mijyi bafite imyaka y’ubukure kuva kuri 18-59, bagasanga muri bo abagera kuri 7% ari abanywi b’itabi ry’isegereti.

Abenshi ni abagabo n’abahungu kuko abagore banywa itabi ari 0.9%, nk’uko binashimangirwa n’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR).

Dr Ruzima avuga ko abagabo bangana na 23% mu Rwanda bafite kuva ku myaka 48-59 ari abanywi b’itabi, kandi abenshi muri bo bagera kuri 17% nta mikoro bafite (ni abakene).

Dr Ruzima yagize ati "Umunywi w’itabi rike bujya kwira anyoye imiti yaryo byibura itanu ku munsi, mbere yo kugira icyo ahahira urugo arabanza akuremo amafaranga yo kugura ya miti itanu. Ni bya bintu biri mu muco w’uko yabonye abandi barinywa, nyamara itabi ni ribi cyane."

Iyi mibare igaragaza ko umuntu unywa itabi adafite amikoro, akoresha nibura amafaranga 250 buri munsi mu kugura itabi (akaba ahwanye n’ibihumbi hafi umunani buri kwezi), kuko umuti umwe w’irihendutse cyane ugurwa amafaranga 50.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abatarageze mu ishuri cyangwa abamaze imyaka mike biga ari bo banywi b’itabi, mu gihe abize bakarangiza nibura icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye bo nta n’umwe wabonetsemo urinywa.

Umukozi w’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), Cadet Mutumbira, avuga ko Itabi riri mu bitera indwara zidakira kandi zisaba ubushobozi buhambaye bwo kuzivuza.

Mutumbira avuga ko nta nyigo yimbitse irakorwa ku Baturarwanda kugeza ubu, ngo hamenyekane abahitanwa n’indwara nka kanseri, diyabete n’izindi bitewe no kunywa itabi.

Mu ngamba zafashwe n’inzego zitandukanye mu Rwanda harimo kwigisha abaturage, gushyira ibyapa ahahurira abantu benshi bikababuza kunywera itabi mu ruhame, ndetse no kurisoresha ku buryo buhanitse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka