Abagabo 17 bafatiwe mu cyuho bashaka guha Polisi ruswa
Abagabo bagera kuri 17 biganjemo abashoferi bafatiwe mu cyuho bagerageza guha ruswa abapolisi ahantu hatandukanye mu gihugu.
Benshi muri aba biyemerera iki cyaha bakavuga ko babiterwaga n’uko umupolisi yabahagarikaga bakwikanga amakosa yabo bagahita bamuha amafaranga.
Bagiye batabwa muri yombi muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa aho Polisi yagiye ikora ibikorwa bitandukanye byo gutungura abashoferi mu mihanda yo hirya no hino mu gihugu kugira ngo barebe uko bitwara igihe bafatiwe mu makosa.
Benshi muri aba bafashwe bemeza ko babaga bafatiwe mu makosa cyangwa hari andi bikekaho ko Polisi ishobora gutahura bityo bagashaka kuyiha ruswa. Gusa bemeza ko bari basanzwe babikora ndetse n’abapolisi bayahaye bakayakira, nk’uko bamwe muri aba babitangarije abanyamakuru kuwa kane tariki 4/12/2014.

Uwitwa Innocent Nacyobintwaye wafatiwe mu muhanda ugana i Byumba, yavuze ko umupolisi yamufashe kuko yari yerengeje umubare w’abagenzi imodoka yemerewe gutwara, nibwo nawe yigiriye inama yo gushaka gutanga ruswa.
Yagize ati “Abapolisi baramfashe mbabwiye nti ‘nimumbabarire’ bati ‘ntibishoboka’ ndababwira nti ‘noneho nimureke ndebe ukuntu mbaha amafaranga’ nkuramo ibihumbi bibiri ndabibaha mu buryo bwo kugira ngo banyorohereze icyaha bahita bambwira ko ruswa itemewe banshyiramo amapingu”.
Uyu musore kimwe na bagenzi be basabye imbabazi Abanyarwanda kandi bemeza ko bagiye gucika ku gutanga ruswa. Ikindi aba bashoferi bose bahurizaho ni uko ruswa bari basanzwe batanga mbere abapolisi bayakiraga kandi bakaba babahaga ibihumbi bibiri akenshi.

Umuvugizi wa Polisi, Chief Superitendent Céléstin Twahirwa, yatangaje ko bidakwiye ko umuturage atanga ruswa kuri serivisi yemerewe, yongeraho ko benshi mu batanga ruswa bagerageza kuyiha polisi ari ukubera baba bafite amakosa bashaka gukingira.
Yavuze ko iki gikorwa cyo gutahura abashoferi batanga ruswa bagikoze muri iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, mu rwego rwo kwibutsa no gukangurira Abanyarwanda ko icyaha cya ruswa gihanwa n’amategeko.
Itegeko riteganya ko umuntu uhamwe n’icyaha cyo gutanga ruswa ahanishwa ingingo ya 633 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, aho ashobora gufungwa igihe kiri hagati y’imyaka itanu n’imyaka irindwi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|