Abafungiye muri gereza ya Muhanga batangiye kubohoka berekana aho bajugunye imibiri y’abo bishe muri Jenoside
Bamwe mu bagororwa bo muri gereza ya Muhanga bakurikiranweho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, baratangaza ko bamaze kubohoka ku buryo banatangiye kugaragaza aho bajugunye imibiri y’Abatutsi bishe mu gihe cya Jenoside.
Aba bagororwa batanze ubuhamya bw’uko bishe abantu muri iki gihe cya Jenoside ndetse n’aho babajugunye ku buryo bamwe banamaze kuherekana kugirango batabururwe bashingurwe mu cyubahiro.
Umugororwa witwa Isumayire Nyandwi ukomoka mu kagari ka Kinazi mu murenge wa Kinazi ho mu karere ka Ruhango, avuga ko aterwa isoni n’icyaha aregwa cya Jenoside kuko yemera ko yakigizemo uruhare runini.
Uyu mugabo avuga ko kuba yaragize isoni z’ibyo yakoze ngo nibyo byatumye agira inkomanga ku mutima maze ahamagara umuyobozi w’akarere ka Ruhango ndetse n’umuyobozi wa polisi muri aka karere kugirango abashe kwerekana aho batabye imibiri y’Abatutsi bishe muri Jenoside kugirango nabo bashyingurwe mu cyubahiro.

Nubwo kugaragaza aho bajugunye imibiri ari imbuto z’inyigisho bahabwa muri gereza ngo ntiyari yaracengewe neza nazo kuko atigeze yerekana imibiri yose ahubwo icyo gihe yerekanye iri ahantu hamwe.
Mu minsi mike ishize nibwo ngo byakomeje kumukomanga kubera inyigisho bahabwaga maze ahitamo kwibohora yerekana imibiri yindi bari baratabye ahandi yari yaranze kwerekana.
Martin Iryivuze ukomoka mu murenge wa Mugina mu karere ka Kamonyi nawe ufungiye icyaha cya Jenoside, avuga ko mu 1994 yishe Abatutsi benshi ndetse yanarondoye amazina yabo kuko bari abantu baziranye, ngo bamwe we na bagenzi be bari bafatanije kwica bajugunye bamwe mubo bicaga mu migezi ku buryo kubona imibiri yabo ari ikibazo.
Abandi ngo bicaga babiciraga imisozi babarashe. Ibi akaba nawe abisabira imbabazi kuko yamenye ko ibyo bakoze ari ubugwari bitandukanye n’ibyo bari kwigishwa magingo aya muri gereza afungiyemo.

Uyu mugabo avuga ko iki cyaha cya Jenoside kitigeze kimuha amahoro kuko cyamujengurukije amahanga menshi ariko akomeza kubura amahoro yo mu mutima. Ngo anamaze kugera muri gereza yabonaga umuntu wambaye imyenda ya gisivile akumva yarigitira mu butaka; ubutaka bugakomera.
Akaba asaba bagenzi be bakoze icyaha cya Jenoside ko bakwihana bakagendera ku buzima bw’intwari Abanyarwanda kuri ubu bari kwibuka. Muri iyi gereza kandi ku itariki ya 31/01/2014 nibwo umugororwa yerekanye aho yari yarahishe imbunda yakoreshaga mu kwica Abatutsi muri 1994.
Umuyobozi mukuru w’urwego rw’amagereza, imfungwa n’abagororwa, Gen. Paul Rwarakabije avuga ko iyi ari intambwe nziza abagororwa bari gutera kuko byari bigoye ko batura bakavuga ibyo bakoze ndetse no kwerekana aho bashyize imibiri y’abo bishe muri Jenoside.
Uyu muyobozi yashimiye gereza ya Muhanga ko ari imwe muri gereza z’intangarugero mu gihugu kuko abagororwa bari guhinduka mu myumvire n’imyifarire. Kimwe mu byo ashima ni club yo kurwanya ibyaha kuko ariyo ifasha ahanini abagororwa guhinduka.
Akaba asaba ko abayigize bakwiyongera ndetse n’abihana bakemera icyana bakaba benshi ndetse bakanagaragaza aho bashyize imibiri y’abantu muri Jenoside.

Ati: “iyo wemeye ko wakoze icyaha ukabigaragaza atari ugushinyagura ahubwo ari ukugirango wicuze icyaha wakoze, ibyo ntabwo ari mwe ugomba kubikora aubwo ni gereza ya Muhanga yose ndetse n’abo muri gereza zose zo mu gihugu”.
Gen. Rwarakabije yanagarutse ku rutonde rwashyizwe ahagaragara n’impuguke mu by’amagereza rugaragaza amagereza 10 ya mbere ku isi afata nabi abagororwa, ku mwanya wa 9 hashyizweho gereza ya Muhanga, nyamara Gen Rwarakabije avuga ko uru rutonde ari ibinyoma kuko ngo bashobora kuba barabihereye gusa ku ifoto y’iyi gereza ishobora kuba yarafashwe mu mwaka w’1995 kandi kuri ubu iyi gereza yarongerewe mu bunini.
Gerard GITOLI Mbabazi
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nimubohoke mudufashe kwerekana aho abacu bashyinguye none natwe twakwishima kuko abacu bashyinguye neza.
nubwo bakoze ubwicanyi ariko nanone gusaba imbabazi ukerekana naho wajugunye imibiri nabyo ni ubundi butwari mubohoke musabe imbabazi niyo nzira yonyine yo kugera kubumwe burambye kandi itarimo uburyarya.