Abafungiye Jenoside bazajya banyuzwa mu igororero rya Nyamasheke mbere y’uko barekurwa
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, yabwiye Abasenateri ko mu rwego rwo gutegura abakoze Jenoside barimo barangiza ibihano, ni ukuvuga basigaje amezi atandatu, bazajya bajya kugororerwa mu igororero rya Nyamasheke.

Minisitiri Dr Bizimana yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 19 Kamena 2025, mu biganiro yagiranye n’Abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano ku bikorwa bya MINUBUMWE mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no guteza imbere Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko impamvu hashyizweho umwihariko wo gutegura abakoze Jenoside barangije ibihano, ni ukugira ngo babahe inyigisho zibafasha kongera gusubira mu muryango nyarwanda bakabana neza n’abo basanze ndetse n’abarokotse Jenoside.
Ati “Kubera ko abakoze Jenoside harimo abantu usanga batarahindutse bagakomeza kwinangira, kandi ugasanga bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, twasanze bakwiye umwihariko wo kubaha inyigisho zitandukanye zibaherekeza mu gihe cy’amezi atandatu, bakigishwa ku ndangagaciro zikwiriye kubaranga igihe basubiye mu muryango nyarwanda”.
Impamvu aba bagororwa bahabwa umwihariko w’amezi atandatu abenshi baba barinangiye kwirega bagakomeza gutsimbarara, bagakora igihano bahawe bamara kukirangiza bagataha.
Ikindi bafashwa ni ukuganirizwa n’inzobere mu mitekerereze ya muntu kugira ngo babafashe kumenya ibibazo bafite, n’uko batekereza nyuma y’igihe kinini bafunze ndetse bakamenya n’icyo batekereza kubo basanze mu muryango nyarwanda.

Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora (RCS), Evariste Murenzi, yabwiye Abasenateri ko iki gikorwa cyo guhuriza hamwe imfungwa zirangije igihano muri gereza ya Nyamasheke, bikorwa mu gihugu hose abari mu magororero yose basigaje ayo mezi atandatu ari abagabo ndetse n’abagore, bose baba bafite ahagenwe bagomba kwakirirwa bakigishwa.
Ati “Tuba tubibona abagiye kurangiza igihano muri ‘system’ y’igororero dutangira kubategura ko tuzabajyana Nyamasheke bakajya guhabwa izo nyigisho zibategura kujya mu miryango yabo”.
Ikindi gikorwa kugira ngo gifashe abarangije ibihano ni ukubahuza n’imiryango yabo ndetse bakabahuza n’abarokotse Jenoside, bafite ababo bishwe n’abo bafunguwe.
Ati “Icyo tubafasha ni ugusohoka batagifite ya ngengabitekerezo ya Jenoside ndetse ngo bayisubirane mu miryango yabo babe bakongera kwica abandi bantu no gukomeza ibikorwa by’ihohotera cyane ku barokotse”.
Nubwo bahabwa inyigisho zitandukanye zibafasha gusubira mu miryango yabo, MINUBUMWE igiye no gushyiraho gahunda yo gukurikirana abarangije ibihano uburyo babana n’abandi mu muryango, ndetse n’uburyo bakirwa n’abo bahemukiye.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|