Abafundi bazafasha kubahiriza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali
Umujyi wa Kigali urasaba abafundi bibumbiye muri sendika yabo (STECOMA) kuwufasha kubahiriza igishushanyo mbonera cyawo hagamijwe guca akajagari mu myubakire.

Byavugiwe mu biganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagiranye n’aba bafundi kuri uyu wa gatatu tariki 8 Kamena 2016, ubwo basobanurirwaga igishushanyo mbonera cy’uyu mujyi nk’abubaka amenshi mu mazu ahabarizwa.
Busabizwa Parfait, Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, yavuze ko aba bafundi bagomba kubahugura kuko ari bo bafatanyabikorwa mu myubakire, kugira ngo bajye bubaka babanje kureba niba icyubakwa kigiye gushyirwa aho cyemerewe.

Yagize ati “Turabigisha igishushanyo mbonera kugira ngo bakimenye bajye bagisobanurira n’abandi kuko ari abafatanyabikorwa bacu ndetse ari na bo bagishyira mu bikorwa. Ibi bizatuma badufasha kurwanya imyubakire y’akajagari kugeza icitse.”
Busabizwa kandi agira inama abaturage yo kwirinda kugira ibyo bubaka badafite ibyangombwa kuko bibahombya.
Ati “Tugira inama abaturage yo gusaba icyangombwa mbere yo kubaka, kuko iyo wubatse utagifite hari ibintu biri ku gishushanyo mbonera uba wishe ari byo bituma bagusenyera.”
Umwe mu banyamuryango ba STECOMA witwa Serugendo Frodouard, avuga ko abafundi badakurikiza ababwiriza kandi barahuguwe bazajya barwanywa.

Ati “Ubu twatoye amakomite azajya agenzura bene abo bafundi bubaka nta byangombwa ndetse banafatwe babe babihanirwa kuko baba barenze ku itegeko.”
Umufundi mugenzi we wo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko akenshi babirengaho kugira ngo babone uko babaho.
Ati “Nk’ubu hari igihe ushobora kumara n’icyumweru nta kiraka ubonye, icyo gihe umuntu naguha akazi ko kumwubakira nta cyangombwa afite, uragenda ukagakora kuko ubuzima bwo mu mujyi buba bugoye.”
Yongeraho ko igishushanyo mbonera ari cyiza, gusa ngo biragoye kucyubahiriza ku bafite ubushobozi buke.
Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na Kilometero kare 730, 50% by’ubu buso gusa ngo ni bwo bushobora kubakwaho, naho indi 50% ikaba igizwe n’amazi n’ubutaka buhanamwe ari yo mpamvu imyubakire ngo igomba gukurikiranirwa hafi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|