Abafundi bagiye guhabwa impamyabushobozi zishingiye kubunararibonye
Bwa mbere mu Rwanda ihuriro ry’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori ryitwa STECOMA rirateganya gutanga impamyabushobozi ku bafundi, bashingiye ku bunararibonye bafite mu kazi kabo ka buri munsi.

Umunyamabanga mukuru w’iri huriro Evariste Habyarimana, atangaza ko nyuma yo kubasura aho bakorera bakareba ubunararibonye bwabo, abazatoranywa bazahabwa izi mpamyabushobozi ku itariki ya 10 Gashyantare 2017 kuri Stade ya Kigali.
Habyarimana avuga ko iki gikorwa kigiye gukuraho imbogamizi abafundi ndetse n’abayede bahuraga nazo, zirimo kubura akazi no kugakora mu buryo bugoranye, kubera kutagira ibyangombwa byerekana ko ibyo bakora hari urwego rubizi, kandi ko babifitiye ubushobozi.
Yagize ati “STECOMA ku bufatanye na WDA yakoze isuzumabumenyi ku bafundi, abakora mu bubaji n’ubukorikori mu Rwanda, bakunze kwita abafundi bafite inararibonye.Mu rwego rwo kubaha agaciro twahisemo kubaha icyemezo cy’akazi cyerekana akazi bakora.
Icyo cyemezo bashobora kugikoresha mu gihugu, mu karere u Rwanda rurimo, n’ahandi hose babona umurimo ujyanye n’ibyo bakora, kuko ni icyemezo gitangwa n’urwego rubifitiye ububasha.”
Izo mpamyabushobozi zizatangwa ku itariki ya 10 Gashyantare 2017 mu mujyi wa Kigali ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na WDA.
Mu gihugu hose hasuzumwe abantu bakora muri iriya mirimo bagera ku 15 000 ariko muri Kigali honyine impamyabushobozi zizahabwa abantu 5 260, nyuma no mu zindi Ntara abasuzumwe bagende bazihabwa ku yindi minsi.
Ati “Ndahamya ko uko abafundi bajyaga gusaba akazi bitwaje inyundo, urukero ku rutugu, cyangwa igitiyo bitewe n’umwuga bakora, bazajya bongeraho n’icyemezo kigaragaza ko uwo mwuga bawuzi.”
Akandi kamaro ibi bizagira abafundi Uwitwa Kamanzi Vianney umaze imyaka 15 abukora, yavuzeko bizabafasha kubona ubuvugizi ku buryo bworoshye, mu gihe byari bimenyerewe ko abakoresha babo babirukanaga ku kazi uko biboneye nta gikurikirana.

Iyi mpamyabushobozi izahabwa abafundi Habyarimana yavuze ko izaba imeze nk’agatabo, kuburyo umufundi uzi gukora imyuga myinshi, nyuma y’isuzumwa azajya ahabwa iyanditsemo ko iyo myuga yose ayishoboye.
STECOMA ni ihuriro ry’abafundi, ababaji n’abanyabukorikori mu magambo arambuye ni Syndicat des Travailleurs de Construction, Menuiserie et Artisanat
Ohereza igitekerezo
|
bonese ko twarangije Tukaba dufite seritifika bizagenda gute
ntibavuga abafundi bavuga abatekenisiye .. abari muntara bizangenda bite?
Ko bixakorerwa abafundi , abarangiza amashuri yimyuga nka za Iprc, secondaire bo babateganyirije iki ngo babamenyekanishe cyane ko basohoka babita abo mu bitabo gusa no mumashini? Ese ni iki bazafashwa kugira ngo nabo bahabwe uburenganzira bwo kwemererwa nkinguzanyo mu gutangiza small business like small companies,
natwe abanyabukorikori mudusure tubereke ubunatatibpnye mubyo dukora muduhe impamyabumenyi gusa icyo gikorwa Ni kiza mukomereze aho