Abafundi b’Abagore bujuje Umudugudu w’ikitegererezo i Kigali

Iyo winjiye mu Mudugudu wa Ayabaraya uherereye mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Masaka, usanganirwa n’inzu nziza zibereye ijisho kandi zubatse kimwe ku gasozi kirengeye ka Masaka.

Abo bagore bakorera hamwe kandi baba bishimiye akazi bakora.
Abo bagore bakorera hamwe kandi baba bishimiye akazi bakora.

Iyo wegereye uwo mudugudu, ubona abagore bacicikana, bikoreye utudobo twa sima, abakubura n’abakora utundi turimo duciriritse dukorarwa n’abatarize kubaka.

Nyamara hirya y’iyi mirimo yiswe mitoya, uyu mudugudu wose wubatswe n’abakozi basaga 350 harimo 80% b’abagore, kuva ku bahereza sima, kugera ku burira igikwa, abasakara, abakinga, n’indi mirimo ituma inzu yuzura kandi igaragara neza.

Imirimo yo kubaka uwo mudugudu ugizwe n’inzu 40 zubakirwa abatishoboye,iragana ku musozo, akaba ari yo mpamvu abubatsi basigayemo ari abafite ubunararibonye muri ako kazi.

Hari n'abagabo bakora kuri izo nzu ariko ni bo bake ugereranije n'abagore.
Hari n’abagabo bakora kuri izo nzu ariko ni bo bake ugereranije n’abagore.

Mu bagore basigaye, harimo Bihoyiki Valantine ufite imyaka 30 y’amavuko, akaba umwe mu bakobwa bibumbiye mu ishyirahamwe "Abadahigwa Ltd", ryubaka uyu mudugudu.
Kumusanga mu kazi yambaye isarubeti y’ubururu akora finisaje y’inzu yubatse, ubona ko ari umukobwa ufite ishyaka ku murimo, ukunda akazi ke k’ubwubatsi, akanagakora neza.

N’ubwo aryohewe n’wo mwuga, ukaba umufasha kwita ku babyeyi n’abavandimwe be, ngo byaramugoye cyane kugira ngo ababyeyi be bamwemerere kuwiga.

Agira ati” Nabanje kwiga ibijyanye n’ubudozi muri VTC ya Ngororero, ariko nza kubona bagenzi banjye bubaka binjiza amafaranga menshi, nigira inama yo gusaba ababyeyi ko banyemerera nanjye nkiga ubwubatsi.

Mbagejejeho icyo gitekerezo bacyakiriye nabi cyane kubera imyumvire yo hasi bari bafite kuri uyu mwuga, bambuza kujya kuwiga bavuga ko ubwubatsi bukurura uburaya mu bana b’abakobwa.”

Bihoyiki akomeza avuga ko ababyeyi be bamaze kumwangira kwiga ubwubatsi, yashatse umuyobozi w’amasomo muri iyo VTC yigagamo, akajya kumufasha guhindura imyumvire ababyeyi be bari bafite ku mwuga w’Ubwubatsi.

Ati” Uwo muyobozi yaje mu rugo dufatanya kumvisha ababyeyi akamaro k’ubwubatsi, kubw’amahirwe banyemerera kuwiga ndawurangiza, mpita nza gusaba akazi mu Badahigwa ubu nkamazemo amezi atandatu.”

Bihoyiki ni umwe mu bakapita bubakisha kuri iyi nzu.
Bihoyiki ni umwe mu bakapita bubakisha kuri iyi nzu.

Mu mezi atandatu amaze muri ako kazi, ngo kamufasha kubaho neza, yibonera icyo akeneye cyose adasabirije, akanagurira barumuna be batanu ibikoresho by’ishuri.

Ako kazi ngo kanamufashije kugura inka n’ingurube kandi ayo matungo agiye kororoka, ku buryo mu minsi iri mbere azaba abarirwa mu batunzi, byose abikesha ubwubatsi.

Mukanshimiyimana Nathalie, na we ni umwe mu bagore bubaka uwo Mudugudu w’icyitegererezo w’Ayabaraya. Amaze imyaka 11 muri uyu mwuga, ubu akaba ari umugenzuzi kuri uyu Mudugudu, aho areba ko ibyubatswe byakozwe neza (supervisor).

Umwuga w’ubwubatsi ngo wamugejeje kuri byinshi, ku buryo ubu ari umukobwa wiyitaho ubwe, akagirira umuryango we akamaro ndetse n’igihugu.

Ati” Kuva natangira uyu mwuga amafaranga maze gukoreramo ni menshi kandi n’ubu aracyaza. Ibikorwa maze gukuramo birimo imirima, ibibanza bibiri, ndetse n’inzu nini niyubakiye ubu ndimo kuyikorera finisaje.”

Akomeza avuga ko akurikije inyungu abona muri uyu mwuga, abona n’umwana azabyara ari wo aziga, ngo kuko ubwubatsi ari umwuga umuntu yiga, akava mu ishuri ahita atangira gukora cyangwa bikamworohera kwihangira imirimo, kuko aba yaratojwe kare gukoresha amaboko.

Mukanshimiyimana anagira inama abagore n’abakobwa bagikomeye ku muco wo gutinya imirimo imwe n’imwe bayita iy’abagabo.

Ati” Abacyumva ko hari imirimo yagenewe abagabo gusa navuga ko basigajwe inyuma n’amateka. Ndabasaba kwikuramo iyo myumvire.”

Rukundo Willy, Umuyobozi mukuru w’ Abadahigwa Ltd, atangaza ko kuba umubare munini w’abubatsi ari abagore, biri mu byihutisha imirimo yo kubaka, bakaba bizeye ko itariki 30 Kamena 2017, itariki yo biteganijwe hazasozwa imirimo yo kubaka uyu mudugudu, izubahirizwa.

Ati “Bimaze kugaragara mu gihugu cyacu ko iyo ushaka imirimo yihuta ugashyiramo umubare munini w’abagore, imirimo yawe yihuta koko nk’uko ubyifuza.

Nshingiye ku ishyaka aba bagore bagaragaza ndetse na basaza babo bake bakorana, uyu mudugudu nta kabuza uzuzura ku gihe.”

Reba mu mafoto uko abafundi b’abagore bubaka umudugudu w’Ayabaraya

Inzu zubatswe n'abagore muri Ayabaraya.
Inzu zubatswe n’abagore muri Ayabaraya.
izo nzu ni zimwe mu nzu y'icyitegererezo zizubakwa hirya no hino mu gihugu.
izo nzu ni zimwe mu nzu y’icyitegererezo zizubakwa hirya no hino mu gihugu.
Bavuga ko uretse gukorera amafaranga, aka kazi kanabafasha kwigirira icyizere.
Bavuga ko uretse gukorera amafaranga, aka kazi kanabafasha kwigirira icyizere.
Buri nzu iba ifite igikoni, ubwihero n'aho bogera.
Buri nzu iba ifite igikoni, ubwihero n’aho bogera.
Haba hari abagore bakora imirimo itandukanye, uhereye kuri aba bavomera abubaka.
Haba hari abagore bakora imirimo itandukanye, uhereye kuri aba bavomera abubaka.
Imbere muri izi nzu naho ntacyo wanenga.
Imbere muri izi nzu naho ntacyo wanenga.
Izi nzu zubatse ku murongo kandi ku buryo zisnzuye.
Izi nzu zubatse ku murongo kandi ku buryo zisnzuye.
Kubona akazi byabasubije kumwenyura kuko abenshi nta wundi mwuga baba bazi uretse guhinga.
Kubona akazi byabasubije kumwenyura kuko abenshi nta wundi mwuga baba bazi uretse guhinga.
Kurira igikwa byari ikizira mbere ariko ubu nta gitangaza kirimo.
Kurira igikwa byari ikizira mbere ariko ubu nta gitangaza kirimo.
Muri uyu mudugudu hazacishwamo imihanda nayo izakorwa n'abagore.
Muri uyu mudugudu hazacishwamo imihanda nayo izakorwa n’abagore.
Uyu ari gukora isuku aho bamaze kubaka.
Uyu ari gukora isuku aho bamaze kubaka.
Uyu ashinzwe akazi ko gushyira abafundi beto bagenzi be baponze.
Uyu ashinzwe akazi ko gushyira abafundi beto bagenzi be baponze.
Uyu mudugudu wo muri Ayabaraya ubereye ijisho.
Uyu mudugudu wo muri Ayabaraya ubereye ijisho.
Uyu we ari kubaka umusarani kandi agiye kuwurangiza ahite afata undi.
Uyu we ari kubaka umusarani kandi agiye kuwurangiza ahite afata undi.
Willy Rukundo ushinzwe kubakisha uyu mudugudu avuga ko abagore bakoze akazi gakomeye kugira ngo inyubako zihute.
Willy Rukundo ushinzwe kubakisha uyu mudugudu avuga ko abagore bakoze akazi gakomeye kugira ngo inyubako zihute.

Amafoto: Muzogeye Plaisir

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ABAGORE nabo barashoboye.Gusa ntabwo imana yashatse ko bareshya n’abagabo.Imana niyo yaturemye.Niyo mpamvu tugomba kumvira amategeko yaduhaye dusanga muli Bible.Ntabwo imana yemerera abagore kuyobora abagabo mu byerekeye GUSENGA (worship).Biriya by’uko abagore basigaye baba ba Apotres,Bishop na Pastors,ntabwo imana ibyemera.Ababikora,barenga ku mategeko y’imana kubera kwishakira amafranga.Muli 1 Abakorinto 11:3,imana ivuga ko umugabo ali Chef w’umugore.
Amasomo akurikira,abuza ABAGORE kwigisha mu nsengero.Soma 1 Timote 2:12 na 1 Abakorinto 14:34.Bible ivuga ko "biteye isoni ko umugore yigisha mu nsengero" (1 Abakorinto 14:35).
Amadini n’abagore basuzugura aya mategeko y’imana,ntabwo bazaba muli paradizo kuko ni icyaha gikomeye.Nubwo bituma bakira cyane.

MANIRAHO James yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

Ibyo Nkubito avuze bifite ishingiro. Igihugu cyacu gifite ubutaka buke cyane ku buryo tutagomba gukomeza kubaka inzu za niveau imwe, ahubwo tugatekereza kubaka izigerekeranye kuva muri étages eshanu nibura kugeza ku icumi bitewe n’uko ubutaka bumeze. Nta gusesagura uduke dufite!

Rugira yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

Umushinga ni mwiza ni uwo kwishimira. Kuba uha abari n’abategarugori akazi byo ntako bisa. Ikibazo kikigaruka mu Rwanda ni uko tucyubaka amazu ya niveau imwe (plein pied) kandi ubutaka bwacu ari buto cyane. Ziriya nzu zashoboraga zose kuvamo ebyiri buri yose iyo bazubaka bateganya kugerekaho indi. Ikindi, Birakwiye ko bahita bashyiraho plaques solaires abantu bakazacanirwa n’izuba kuko rihari. Icyo gihe leta isonera imisoro n’amahoro abazitumiza cyangwa igakingurira amarembo abanyemari bakora plaques solaires bakazikorera mu gihugu. Umudugudu nk’uriya na none bashobora kuwushyiramo amazi bacukuye mu butaka kandi ntari kuri metero zirenze &0. Amafaranga ashyira amazi n’umuriro mu nzu imwemu nzu imwe uyu munsi yafukura isoko hasi mu butaka bakayabika mu kigega agasaranganywa mu mazu. Ibintu byo kubaka inzu za niveau imwe rwose ntabwo tuzabibasha igihe kinini ugereranije n’ubwinshi bw’abaturage bukabije.

Nkubito Jean Claude yanditse ku itariki ya: 24-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka