Abaforomo barasaba kongererwa umubare kugira ngo bibagabanyirize imvune

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021, abaforomo n’abaforomokazi mu Rwanda babwiye Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) ko bahura n’imvune bitewe n’umubare munini w’Abanyarwanda bashinzwe kwitaho, aho umwe yita ku bantu 1200, umubare bavuga ko uri hejuru cyane.

Abaforomo n'abaforomokazi bavuga ko ari bake cyane ugereranyije n'umubare w'abarwayi bashinzwe kwitaho
Abaforomo n’abaforomokazi bavuga ko ari bake cyane ugereranyije n’umubare w’abarwayi bashinzwe kwitaho

Umukuru w’Urugaga rw’Abaforomo n’Ababyaza mu Rwanda (RNMU), André Gitembagara, yavuze ko kugeza ubu mu gihugu hose hari abaforomo n’ababyaza bagera ku 10,142 bita ku baturage barenga miliyoni 12.

Gitembagara yagize ati "Ukoze imibare usanga umuforomo umwe yita ku baturage barenga 1200, ibi bikagira ingaruka kuko iyo ugiye kwa muganga ninjoro cyangwa muri ’week-end’, usanga hari umuforomo umwe cyangwa babiri barimo kwakira abantu benshi cyane, nyamara turacyafite abaforomo benshi bari hanze batagira icyo bakora".

Gitembagara avuga ko muri abo baforomo n’ababyaza 10,142 harimo ababyaza 2,200 hamwe n’abaforomo bakabakaba ibihumbi umunani.

Gitembagara akavuga ko bifuzaga kuzaba bafite umuforomo umwe ku baturage byibura 800, hamwe n’umubyaza umwe ku baturage 2,000 bitarenze umwaka wa 2024.

Mu biganiro bagiranye na Minisiteri y’Ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga, abaforomo n’abaforomokazi bari hirya no hino mu gihugu bakomeje basaba kwiga bakarenza urwego rwa A1 kugira ngo bashobore gukumira no kuvura indwara zikomeye.

Kuri uyu wa gatatu wari umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomo n'abaforomokazi, basangiye umutsima w'imyishimo
Kuri uyu wa gatatu wari umunsi mpuzamahanga wahariwe Abaforomo n’abaforomokazi, basangiye umutsima w’imyishimo

Basabye kandi kugira Ishami rishinzwe kwita ku baforomo n’ababyaza muri MINISANTE, bajya batura ibibazo bigakemuka bitarinze kugezwa kuri Minisitiri w’Ubuzima.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Lt Col Dr Mpunga Tharcisse, yijeje abaforomo n’abaforomokazi ko bagiye gukenerwa ari benshi bitewe na gahunda zo kubaka ibitaro n’ibigo nderabuzima bishya hirya no hino mu gihugu.

Dr Mpunga yavuze ko ahandi hazakenera abaforomo n’ababyaza benshi ari mu bitaro n’ibigo nderabuzima birimo kuvugururwa no kwagurwa, aho yatanze urugero ku bitaro byitiriwe Umwani Faisal na CHUK bizimurirwa i Masaka.

Dr Mpunga yakomeje agira ati "Ubuke bw’abakozi ni imbogamizi, ariko hari abarangije kwiga bagera kuri 800-900 bagiye kubona akazi mu minsi mike iri imbere".

Uwo muyobozi yavuze kandi ko bazakorana n’Ikigo gishinzwe ireme ry’uburezi mu kongerera ubumenyi abaforomo n’ababyaza, kandi ko bagiye kubakorera gahunda kugira ngo hajye habaho gusimburana mu kazi, kubona akaruhuko no kuzamura imibereho yabo.

Lt Col Dr Mpunga yavuze ko yakiriye ibibazo bitandukanye abaforomo n’ababyaza bamugejejeho, kandi ko agiye kubyigaho ari kumwe n’inzego zibahagarariye kugira ngo babone ibisubizo bibanogeye.

Gitembagara André avuga ko abaforomo n'ababyaza mu Rwanda bafite imvune zikomeye
Gitembagara André avuga ko abaforomo n’ababyaza mu Rwanda bafite imvune zikomeye

Mu cyumweru cyo kuva tariki 05 Gicurasi 2021 ubwo ababyaza bizihizaga umunsi wabahariwe, kugera kuri uyu wa 12 Gicurasi 2021 wahariwe abaforomo n’abaforomokazi, Urugaga RNMU ruvuga ko rwasanze bamwe mu baturage iwabo rubaha serivisi z’ubuntu zo kubapima no kubavura indwara zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka