Abafite Ubumuga ntibasigaye inyuma mu kwigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Ikiganiro EdTech Monday cyatambutse kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 kuri KT Radio no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today cyagarutse ku iterambere ry’uburezi kuri bose n’ikoranabuhanga rinogeye buri wese.

Dr. Jerome Nshimiyimana, washinze akaba n’umuyobozi mukuru wa Jo Grp Ltd/JoCare yavuze ko mu ikoranabuhanga batanga, abafite ubumuga na bo ribageraho hifashishijwe abarimu baribasobanurira hifashishijwe amarenga.

Ati “Muri JoCare twigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere twifashishije ikoranabuhanga. Mu bumenyi dutanga, tuzirikana n’abantu bafite ubumuga kugira ngo buri muntu wese abashe kubona amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere.
Abahabwa amasomo y’ikoranabuhanga ni abafite ubumuga bw’ingingo nubwo kutumva no kutabona.

“Twibanda ku bantu bafite ubumuga bw’ingingo, n’ubwo kutumva no kutabona. Twatangiye dukoresha imbuga nkoranyambaga nyuma tugera igihe cyo gukoresha amashusho (videwo) hifashishijwe abasemuzi mu buryo bw’amarenga" - Dr. Jerome Nshimiyimana, umuyobozi mukuru wa JoCare.

Dr. Jerome Nshimiyimana avuga ko bageze ku rwego rushimishije kuko abafite ubumuga iyo bize bafite ubushake usanga babyumva neza.

Ati “Mu ngamba Leta igenda ishyiraho harimo no kwita kubafite ubumuga kandi bitanga umusaruro kuko iyo yafashijwe neza baba abahanga kandi nubwo tutaragera ku rwego rwo hejuru ariko intambwe imaze guterwa niyo kwishimirwa.

Dr Nshimiyimana avuga ko banabafasha kuzamura impano bifitemo zitandukanye kandi ugasanga bibafasha kuzigeraho.

Ikindi kibandwaho ni ku buzima bw’imyororokere aho usanga bahabwa ubumenyi bubafasha kubisobanukirwa neza ntihagire uba yabaha amakuru atariyo ndetse bikabarinda kuba bagwa mu bishuko byatuma batwara inda imburagihe ndetse zidateganyijwe.

Mucyo Christian, umunyeshuri wiga muri Petit Seminaire Ndera avuga ko ikoranabuhanga ribafasha gukora ubushakashatsi ku masomo biga ndetse no kugira ibyo bavumbura bishya bibunganira mu masomo yabo.

Ati “ Hari ibitabo bimwe twigiramo tubikuye kuri ‘internet’ akenshi biba birimo imikoro, ibisobanuro byinshi ukurikije nk’igitabo umuntu yaguze cyanditse byinshi mu bumenyi dufite tubikura mu ikoranabuhanga”.

Mucyo avuga ko abanyeshuri b’urungano rwe abenshi biga bifashishije ikoranabuhanga kubera gushaka amanota ariko binabafasha kunguka ubumenyi bakunguka ibintu bishya muri iryo koranabuhanga bakabisoma bagamije kuvumbura no kunguka ubumenyi.

Umuryango Mastercard Foundation ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (Rwanda ICT Chamber), bakomeje imikoranire igamije guteza imbere imyigishirize ishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ikiganiro cy’uyu munsi cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere uburezi kuri bose n’ikoranabuhanga rinogeye buri wese.”

Reba ikiganiro cyose hano munsi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka