Abafite ubumuga ngo ntibakwiye kubera umutwaro abakoresha

Ubuyobozi bw’Ikigo cyongerera ubumenyi abafite ubumuga kirabibutsa ko badakwiye kubera umutwaro abakoresha cyangwa ngo abakoresha babafate nk’abadashoboye byabadindiriza imirimo ngo bitumen babima akazi cyangwa babima agaciro ku isoko ry’umurimo.

Katabarwa Issa, umuyobozi w’ikigo gihugura abafite ubumuga barangije kaminuza kugira ngo babashe kugira amahirwe yo kubona imirimo, yabivuze kuri uyu wa 2 Mata 2014 mu nama yateguwe n’ikigo cy’umujyi wa Kigali gishinzwe guhuza abakoresha n’abakeneye akazi.

Katabarwa Issa, Umuyobozi w'Ikigo gihugura abafite ubumuga mu nama n'abatenga akazi yatumiwe n'Umujyi wa Kigali.
Katabarwa Issa, Umuyobozi w’Ikigo gihugura abafite ubumuga mu nama n’abatenga akazi yatumiwe n’Umujyi wa Kigali.

Muri iyi nama yari yitabiriwe n’abahagarariye ibigo bitandukanye mu gihugu bitanga akazi, Katabarwa yabatangarije ko, abafite ubumuga ari abantu bafite ubumenyi ndetse n’ubushobozi bwo guteza imbere ibyo bigo, mu gihe bahabwa amahirwe yo gukora, ndetse bagahabwa ibikoresho byagenewe gukoreshwa n’abafite ubumuga.

Yagize ati ’’ Urubyiruko rufite ubumuga rwabashije kurangiza kaminuza, rufite ubumenyi ndetse n’ubushobozi bwo gukora akazi, igisabwa ni uko bahabwa amahirwe yo kubona akazi.”

Akomeza yibutsa abakoresha kumenya icyiciro cy’ubumuga n’akazi buri muntu ashobora kuba yakora, kugiro ngo bitaba urwitwazo ko umuntu utabona atabona akazi mu kigo runaka ngo ni uko atabona.

Agira ati “Hari uburyo runaka bwateganyijwe ndetse n’ibikoresho umuntu utabona yakwifashisha agakora akazi ke neza, agatanga umusaruro mu kigo akorera.’’

Abitabiriye inama y'ikigo cy'Umujyi wa Kigali gishinzwe guhuza abakoresha n'abashaka akazi.
Abitabiriye inama y’ikigo cy’Umujyi wa Kigali gishinzwe guhuza abakoresha n’abashaka akazi.

Katabarwa yasabye ko abakoresha batagomba kubonamo umuzigo abafite ubumuga, ahubwo bagomba kubabonamo ubuhanga n’ubushobozi bafite bakanababonamo umusaruro bazazanira ibigo byabo.

Ngo bakwiye ahubwo kubashakira ibikoresho byabugenewe kugira ngo babashe gutanga serivise neza muri ibyo bigo, ndetse banabibyarire umusaruro.

Yanibukije abahagarariye ibigo bitanga akazi bitandukanye byari byitabiriye iyi nama ko, no kutagira abaha serivise abafite ubumuga mu bigo byabo cyane cyane nk’amabanki n’ibigo by’ubucuruzi bitandukanye, bibabera igihombo kuko hari nk’ igihe umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutabona yabazanira amafaranga muri banki akabura umwakira akayasubizayo cyangwa se akayajyana mu yindi banki.

Igikorwa ngarukamwaka cyo guhuza abakoresha batandukanye n’abifuza akazi kizwi nka Job Net, muri iyi nama bemeje ko kizaba ku nshuro ya kabiri ku itariki ya 28 Mata 2015, kikazabera kuri sitade nto ya Remera.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka