Abafite ubumuga mu nkambi z’impunzi mu Rwanda baratabarizwa
Ubushakatsi bwakozwe n’Umuryango Handicap International bugaragaza ko abafite ubumuga 1,678 bari mu nkambi eshanu z’impunzi ziri mu Rwanda nta buryo bafite buborohereza kubona serivisi n’ibindi bikenerwa mu buzima bwabo, ugasaba abaterankunga guhagurukira iki kibazo.
Uburenganzira bw’ibanze nko kujya ku musarane, kujya gushaka ibyo bafungura ndetse na servisi z’ubuzima, uburezi, kugezwaho amazi meza n’isukura, kwinjira mu nyubako zikorerwamo izo serivisi; byose ngo ntibyoroshye kubibona ku bafite ubumuga mu nkambi eshanu z’impunzi zikomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo (DRC).
Umwe mu bakoze ubushakashatsi, Jean Baptiste Sagahutu yavuze ko bazengurutse urugo ku rundi mu nkambi za Nyabiheke, Kigeme, Mugombwa, Kiziba na Gihembe, bagasanga ubumuga bw’ubwoko bwose buri muri izo nkambi, kandi ngo ibyavuye mu nyigo bigomba kwizerwa cyane kubera imiterere yayo.

Ngo hakenewe ibyangombwa birimo insimburangingo n’inyunganirango, ibifasha abatabona, abatumva, abatavuga n’abandi bafite ubumuga butandukanye kubona uburengenzira nk’abandi badafite ubumuga; ndetse ngo bakeneye umwihariko mu kwitabwaho.
Bimwe mu bituma ubuzima burushaho kugorana kuri abo bafite ubumuga, nk’uko ubushakashatsi bubigaragaza, ni imiterere y’aho inkambi zubatse mu misozi miremire, aho abamugaye ingingo ahanini barinda kugenda bateruwe iyo hakenewe ko bajya mu bwiherero, kwivuza, guhabwa ibiribwa, ku musarane n’ahandi.
Umuhuzabikorwa mu mishinga ya Handicap International, Gallican Mugabonake, yavuze ko ubushakatsi bwakozwe hagamijwe kureba imbogamizi zihari, zamara kuboneka zikagaragarizwa abaterankunga n’abafatanyabikorwa barimo Minisiteri ishinzwe impunzi mu Rwanda.
“Icyo twizeye ni uko hashakishwa inkunga yatuma habaho ibikorwa bigaragara, byatuma izo mbogamizi [ku bafite ubumuga] zivaho. Twiteze ko ubu bushakatsi buzafasha abantu gukanguka no kumva ibibazo kurushaho,” Mugabonake.

Abagejejweho ubu bushakatsi ku ikubitiro ni ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), irishinzwe kwita ku bana (UNICEF) na Minisiteri ishinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR). Nubwo bari basanzwe bafite ibikorwa byo kwita ku bafite ubumuga ngo ntabwo bihagije, nk’uko Umukozi wa Handicap yabitangaje.
Inkambi z’impunzi ziri mu Rwanda kugeza ubu zibarurirwamo abakomoka muri DRC bagera ku bihumbi 70, nk’uko imibare itangwa na MIDMAR ibigaragaza.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Uretse ababana n’ubumuga inzo mpunzi zose zifite ibibazo bitandukanye,abo musaba inkunga yo kubafasha nimubasabe niyo kubacyura,nta mpanvu bakagombye guhora mu kambi.Ariko nanjye ndibeshye ese nibataha ibyo biraka byo kubakoreraho ubushakashatsi ntibyarangira?Nibabaho imishinga itazahagarara abayikoragamo bagahomba,nibatifatira icyemezo bategereze undi muntu uzabagirira impuhwe zo kubacyura