Abafite ubumuga, kubaho neza ni uburenganzira bwabo, si impuhwe – Umuyobozi Wungirije muri Kicukiro

Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, ashima umushinga uherutse gutangizwa muri ako Karere n’Ihuriro Nyarwanda ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga (NUDOR) ribinyujije muri Porogaramu y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango izwi nka ‘CBR’ (Community-based Rehabilitation program).

Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w'Akarere ka Kicukiro
Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro

Ni umushinga ugamije kubaka ubushobozi bw’abafite ubumuga no kubageza kuri serivise mu byiciro bitandukanye ndetse no kuzamura imyumvire y’abantu ku burenganzira bw’abafite ubumuga.

Uyu mushinga mu rwego rw’igerageza cyangwa rw’icyitegererezo, uzakorera mu mirenge ya Gacurabwenge muri Kamonyi, Mageragere muri Nyarugenge, na Gahanga muri Kicukiro mu gihe cy’imyaka ibiri.

Avuga kuri uyu mushinga, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Rukebanuka Adalbert, yagize ati “Ni umushinga mwiza ugamije kumenya abana n’urubyiruko bafite ubumuga bari mu miryango yacu. Tuzafatanya nk’inzego z’ibanze kugira ngo babashe kubamenya. Tuzamenya n’ibyo abo bafite ubumuga bakeneye noneho babihabwe, kuva ku mwana wavutse kugeza ku muntu ufite imyaka 25.”

Yongeyeho ati “Ikindi twibutsa abantu ni uko abafite ubumuga, kubaho neza, ni uburenganzira bwabo, ntabwo ari ukubibakorera kubera impuhwe. Ni abantu bafite uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga, n’amasezerano mpuzamahanga Igihugu kiba cyarashyizeho umukono. Ni yo mpamvu rero icyaza cyose kigamije ineza y’umuntu wese, by’umwihariko abafite ubumuga, tugishyigikira nk’ubuyobozi bw’Akarere.”

Uyu mushinga NUDOR izawushyira mu bikorwa mu mirenge uzakorerwamo ifatanyije n’imiryango CARITAS Diyosezi ya Kabgayi muri Kamonyi, Itorero ry’Abaperisebiteriyeni i Mageragere muri Nyarugenge, n’Umuryango w’Ababikira witwa Inshuti z’Abakene mu Murenge wa Gahanga muri Kicukiro. Iyo miryango yari isanzwe ihafite ibikorwa byo kwita ku batishoboye n’abafite ubumuga.

Umubikira witwa Nikuze Dative ukuriye ababikira b’Inshuti z’Abakene avuga ko basanzwe bafite ibikorwa byo kwita ku bafite ubumuga by’umwihariko bakagira ikigo cy’abana bafite ubumuga cya Gahanga.

Nikuze Dative ukuriye ababikira b'Inshuti z'Abakene
Nikuze Dative ukuriye ababikira b’Inshuti z’Abakene

Nikuze avuga ko batangiye gufasha abafite ubumuga mu mwaka wa 2000. Avuga ko bari basanzwe bafite abana bafite ubumuga babaga mu bigo, ariko kubera gahunda ya Leta ubu barimo kujya kurererwa mu miryango, abana bitagaho na bo bakaba barimo kujyanwa mu miryango.

Ati “Icyo uyu mushinga uzadufasha, ni uburyo bwo gufatanya n’ababyeyi, kumvisha ababyeyi agaciro k’umwana ufite ubumuga, kuko akenshi Ababikira barabasura bagasanga bamwe babahisha mu nzu, abandi badafite ababitaho. Ubu rero ubwo byahagurukiwe n’abayobozi guhera ku mudugudu, bazajya basobanurira ababyeyi, natwe nitugerayo dufatanye, bitume bahindura imyumvire, bityo wa mwana agire agaciro kandi natwe bidufashe mu mikoranire.”

Daniel Habimana, umuyobozi w’uyu mushinga mushya wo kwita ku bafite ubumuga mu mirenge ya Gahanga muri Kicukiro, Mageragere muri Nyarugenge na Gacurabwenge muri Kamonyi, avuga ko iyi porogaramu y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango ije ari igerageza rizakorerwa muri iyo mirenge mu gihe cy’imyaka ibiri.

Daniel Habimana asobanura uko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa
Daniel Habimana asobanura uko uyu mushinga uzashyirwa mu bikorwa

Ati “Iyi gahunda abo iteganyirijwe bakwiye kuyitegaho ko ije kugira ngo abana bafite ubumuga babone serivise. Igamije ubudaheza na serivisi ziboneka uko bikwiye ku bana bafite ubumuga kandi zishingiye ku muryango mugari aho umwana atuye. Tuzanye iyi porogaramu kugira ngo abo bana bose n’imiryango yabo bongererwe ubushobozi, bihereye ku mbaraga ziri mu miryango batuyemo.”

Bazafatanya n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo inzego za Leta, inzego z’ubuvuzi, inzego z’uburezi muri iyo mirenge umushinga uzatangirizwamo.

Mu bikorwa by’ibanze by’uyu mushinga harimo kubanza kumenya umwirondoro w’abo bana, no kumenya iby’ibanze bakeneye gufashwamo haba kwiga, kuvuzwa cyangwa ubundi bufasha nk’inkunga yo gukora umushinga w’iterambere. Hazanakorwa n’ibarura mu rwego rwo kumenya umubare wabo, ibyiciro by’ubumuga bafite, noneho hakorwe gahunda y’uburyo bwo kubafasha.

Habimana yongeye gukangurira abafite imyumvire ipfobya abafite ubumuga kuyireka kuko na bo bashoboye mu gihe baramuka bitaweho uko bikwiye. Ni yo mpamvu muri iyi gahunda ngo hateguwe n’amahugurwa azahabwa ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze kugira ngo babafashe mu guhindura iyo myumvire no kumvisha abantu uburenganzira bw’abafite ubumuga, ndetse no kuzakomeza kwita ku bafite ubumuga mu gihe uyu mushinga uzaba urangiye.

N’ubwo batakwemeza ko uyu mushinga uzakemura ibibazo byose ariko ngo bafite icyizere ko hari intera abafite ubumuga bazavaho bajye ku yindi. Ati “Turashaka kubikora mu gace gatoya, tukareba ko bizana impinduka muri ako gace, bikazaba icyitegererezo ku buryo byajyanwa n’ahandi nibiba byagenze neza aho bitangiriye.”

Twagirimana Eugene avuga ko uyu mushinga uje kongera imbaraga muri gahunda zari zisanzweho zo kwita ku bafite ubumuga
Twagirimana Eugene avuga ko uyu mushinga uje kongera imbaraga muri gahunda zari zisanzweho zo kwita ku bafite ubumuga

Twagirimana Eugene, umukozi wa NUDOR, akaba umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango (Community-Based Rehabilitation Program - CBR), avuga ko uyu mushinga w’icyitegererezo batakwemeza ko bazawukomeza no mu yindi mirenge, ahubwo ngo bizafasha izindi nzego cyane cyane iza Leta (kuko biri no mu nshingano zayo) ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kumenya uko bakwiye no kubikora ahandi hirya no hino mu gihugu.

Inkuru bijyanye:

NUDOR yatangije umushinga wo kwita ku bana n’urubyiruko bafite ubumuga mu miryango babamo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka