Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barashima uruganda Masaka Farms rwabahinduriye ubuzima

Benshi mu bafite ubumuga butandukanye baracyahura n’imbogamizi zo kubona akazi, haba muri Leta cyangwa mu bikorera. Nyamara ibyo bamwe batekereza kuri abo bafite ubumuga ko badashoboye bigaragara ko atari byo, kuko iyo bahawe amahirwe bakora neza kandi bagatanga umusaruro.

Urugero ni kampani yitwa Masaka Farms Ltd ifite uruganda rutunganya amata n’ibiyakomokaho ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali. Abahawe akazi n’iyo Kampani batanga ubuhamya bw’uko bageze kure mu iterambere ryabo n’iry’Igihugu muri rusange, babikesheje akazi bakora muri urwo ruganda.

Ibi babigarutseho tariki 18 Ukuboza 2024 ubwo bizihizaga Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite Ubumuga, ibiganiro bikaba byaribanze ku kuzamura uruhare rw’abantu bafite ubumuga, kutabaheza mu miyoborere, mu rwego rwo kubaka ahazaza heza.

Ni ibiganiro byateguwe n’uruganda Masaka Farms ku bufatanye n’umushinga Feed The Future Rwanda Kungahara Wagura Amasoko, uterwa inkunga na USAID.

Uruganda Masaka Farms rwagaragaje uko rukorana n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, rugaragaza uko ruha amahirwe abakozi b’ingeri zitandukanye baba abagabo, abagore, n’abafite ubumuga, ndetse abafite ubumuga na bo ubwabo bagaragaza ko mbere batahabwaga agaciro, ahubwo bafatwaga nk’umutwaro ku muryango none ubu bakaba barahawe agaciro n’amahirwe yo kwiteza imbere nk’abandi.

Akarusho muri urwo ruganda rwa Masaka Farms, ni uko n’abandi bakozi bigishwa ururimi rw’amarenga kugira ngo abakozi bose babashe gukorana neza bumvikana.

Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu muri USAID, Jessica Torrens, yashimye ibikorwa bya Masaka Farms, ashima by’umwihariko uburyo imikorere yabo itagira uwo iheza.

Jessica Torrens ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori
Jessica Torrens ageza ijambo ku bitabiriye ibi birori

Yagize ati “Masaka Farms ni urugero rwiza abandi bakwiye kwigiraho. Ni uruganda rukoresha abasaga 60% bafite ubumuga kandi bigaragara ko bakoresha bose, ab’ibitsina byombi batavangura.”

Umuyobozi Mukuru w’Umushinga Kungahara Wagura Amasoko, Titianne Donde, avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibinyujije muri USAID ziyemeje gushyigikira iterambere ridaheza.

Yavuze ko mu myaka ibiri ishize, USAID yashyizeho politiki y’uburinganire n’iy’uburenganzira bw’abafite ubumuga kugira ngo abagore, abakobwa, abahungu n’abagabo barimo n’abafite ubumuga bagire amahirwe angana yo kugira uruhare no kungukira mu iterambere ry’Igihugu.

Uruganda rwa Masaka Farms rukoresha abakozi bahoraho 94, muri bo 60% bakaba bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi ubuyobozi bw’uruganda bushima umusaruro batanga.

Imikorere y’uru ruganda idaheza, yatumye rubihererwa ibihembo n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) ndetse n’Ikigo cy’Igihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB) muri uyu mwaka wa 2024.

Uru ruganda rwatangiye rufite abakozi babiri bonyine, ubu rwaragutse ku buryo rutunganya litiro 7,000 z’amata ku munsi, kandi rugakora ibikomoka ku mata by’ubwoko umunani.

Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo no kuganira ku iterambere ridaheza
Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo no kuganira ku iterambere ridaheza
Basuye ibikorwa by'uruganda rwa Masaka Farms
Basuye ibikorwa by’uruganda rwa Masaka Farms
Batunganya amata n'ibiyakomokaho, bikaba bimaze kubahesha amashimwe atandukanye kubera uruhare rwabo mu guteza imbere umurimo no kudaheza
Batunganya amata n’ibiyakomokaho, bikaba bimaze kubahesha amashimwe atandukanye kubera uruhare rwabo mu guteza imbere umurimo no kudaheza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka