Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barasaba ko abaganga bakwigishwa ururimi rw’amarenga

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basabye abayobozi gutanga amahugurwa y’ururimi rw’amarenga ku batanga serivisi z’ubuvuzi, mu rwego rwo gukemura ibibazo by’itumanaho (communication) bihari, bikaba ngo byaborohereza mu gihe bagiye kwivuza.

Ururimi rw'amarenga rugiye kwigishwa hose mu mashuri
Ururimi rw’amarenga rugiye kwigishwa hose mu mashuri

Abagize ihuriro ry’abafite ubwo bumuga bavuga ko nta buryo bukwiye bw’itumunaho buri mu nzego z’ubuvuzi, ibyo bigatuma nta banga riba hagati y’abarwayi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga na muganga, kuko hagomba kuzamo umuntu wa gatatu usemura akoresha ururimi rw’amarenga.

Imibare itangwa n’ihururo ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (Rwanda National Union of the Deaf/RNUD), igaragaza ko abafite ubwo bumuga hirya no hino mu gihugu basaga 70,000.

Kuba nta buryo bwo kubona amakuru ajyanye n’ubuzima ndetse n’itumanaho riboneye ku bantu bafite ubwo bumuga, ngo bishyira ubuzima bwabo mu kaga nk’uko byasobanuwe na Mukashema Dativa, Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’abagore bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ku rwego rw’Igihugu (RNADW).

Yagize ati “Kubera ibyo bibazo, abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, by’umwihariko abagore n’abakobwa, baba bafite ibyago byo kutabona ibyo bari biteze kwa muganga ugereranyije n’abandi badafite ubwo bumuga”.

Ati “Abatanga serivisi z’ubuvuzi, bahura n’abarwayi baturuka mu mico itandukanye bafite n’amateka atandukanye, baba basabwa kuba biteguye neza kumenya gusubiza ibijyanye n’ibyo ababagana bose babakeneyeho”.

Ku ruhande rw’abatanga serivisi z’ubuvuzi, hari abavuga ko bamaze kubona icyo kibazo ndetse bakaba baranatangiye kugikemura aho bakorera.

Gitembagara André, perezida w’ihuriro ry’abaforomo n’ababyaza mu Rwanda (RNMU), yavuze ko bo bamaze kubona icyo kibazo, cy’uko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bagorwa no gusaba serivisi z’ubuvuzi kubera itumanaho rigoye cyangwa ridashoboka, batangiye kugishakira igisubiza, aho hari abantu 50 batanga serivisi z’ubuvuzi, bahawe amahugurwa y’ibanze ku rurimi rw’amarenga, abo bahawe ayo mahugurwa ngo baturutse mu bitaro bikuru bya Kaminuza (CHUK) no bindi bigo nderabuzima bikeya byo muri Kigali.

Ati “Turimo gukorana na RNUD mu gutegura umushinga munini wo gutanga amahugurwa ku rurimi rw’amarenga, ku bantu bakora mu nzego z’ubuvuzi benshi bashoboka”.

RNMU yizera ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa muri uwo mushinga, mu gihe kiri imbere 80% by’abaforomo n’ababyaza bazaba barahawe amahurwa ku rurimi rw’amarenga.

Iryo huriro ry’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, risaba ko ururimi rw’amarenga rwakongerwa muri gahunda y’amasomo ku biga iby’ubuvuzi, kugira ngo nibura abarangiza kwiga iby’ubuvuzi babe bafite n’ubumenyi bw’ibanze ku rurimi rw’amarenga, nk’uko babitangarije ikinyamakuru The New Times dukesha iyi nkuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ahubwo basomyi dore umusanzu wanjye iyi channel wayisangaho amasomo ku marenga
https://youtube.com/channel/UCp7RiJyWrQ59s_caYGvpy8g

Murakoze

Iradukunda yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Muraho neza ktd njyewe rero mbona ago mahugurwa ntatanga umusaruro wizewe cg ikwiye kuko nkuko mubizi ntiwahugurwa NGO umenye ururimi kumenya ururimi ni ukurwiga no kurukoresha rero amahugurwa ni basic introduction ntabwo byukurinabaganga namenya technical terms zikwiye NGO batange service iboneye ahubwo ITANGAZAMU NKAMWE MWAKORA UBUVUGIZI SIGN LANGUAGE IBE URURIMI NKUKO BIGISHA IGISWAYILE NIGIFARANSA AMARENGA EBE URURIMI RWIGISHWA HOSE TURUMENYE NONEHO IZO MBOGAMIZI ZOSE ZAVAHO

urugero natanga ibitaro byose wajyamo ugakoreaha icyongereza igifaransa cg igiswayire uhabwa service zose ukeneye amahugurwa ni meza ariko ntabwo atanga umusaruro ukwiriye

Iradukunda yanditse ku itariki ya: 26-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka