Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga baracyahura n’imbogamizi mu gusoma

Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) uratangaza ko hakiri imbogamizi mu ikoranabuhanga ribereye abafite ubumuga muri rusange, by’umwihariko abatumva batavuga ngo babashe gusoma.

Munana avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babangamiwe no kutabona ibitabo byo gusoma
Munana avuga ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babangamiwe no kutabona ibitabo byo gusoma

Ibyo barabivuga mu gihe kuva tariki ya 27 nzeri 2021 hatangijwe ukwezi ko gusoma mu rwego rwo gufasha abana gukurana umuco wo gusoma, aho biteganyijwe ko nibura buri mubyeyi akwiye guha umwana we iminota 15 akamusomera umwandiko wamufasha kugira ngo arusheho gukunda gusoma.

Umukozi w’umuryango USAID Soma Umenye, Jeanne Umutoni, asaba ababyeyi, abarezi n’abaturage muri rusange gushishikariza abana gusoma haba mu masomero yashyizweho, n’ibindi bitabo bishobora gufasha umwana kumenya no gukunda gusoma.

Avuga ko mu mashuri hashyizwe ibitabo kandi bikwiye guhabwa abana bakajya babitahana kubisomera iwabo, no ku mashuri kandi abarimu bahawe imfashanyigisho zibafasha kwigisha haba ku kubona ibitabo by’umwarimu n’umunyeshuri igihe cyo kwiga.

Umukozi w’umuryango wita ku bana (Save the Children), Patric Musafiri, avuga ko umwana atari uwa mwarimu gusa ahubwo ari uw’umuryango nyarwanda, bityo ko ababyeyi bakwiye gufasha abana gukora imikoro no gusoma kugira ngo babashe gukomeza gutozwa umuco wo gusoma.

Agira ati “Dushishikariza ababyeyi kwita ku bana, kubasomera inkuru nibura buri munsi umwana agahabwa iminota 15 bamusomera. Ababyeyi kandi tubasaba kureka abana bakagana amahuriro yo gusoma yafunguwe hirya no hino mu midugu”.

Avuga ko mu izina rya Soma Rwanda muri uku kwezi hashyizweho amasomero mu midugudu, kumurika ibitabo mu isomero rikuru rya Kigali hagamijwe gushaka ibitabo bibereye abana mu gusoma, no kuba ababyeyi basabwa kunganira abarimu mu gutoza abana gusoma.

Abana bafite ubumuga babangamiwe no kubona ibitabo byo gusoma

RNUD igaragaza ko hari intambwe imaze guterwa mu gufasha abafite ubumuga kwitabira gusoma ariko abatumva batanavuga bagifite imbogamizi nyinshi.

Umuyobozi wa RNUD, Sammuel Munana, avuga ko kuba ururimi rw’amarenga rutaremezwa mu matekego y’u Rwanda bikibangamiye imikoreshereze yarwo, n’ubwo ruhari kandi rukaba runakoreshwa.

Avuga ko harimo gukorwa ubushakashatsi bw’uko hakorwa inkoranyamagambo ku rurimi rw’amarenga ku buryo ishobora kuzatuma hafunguka imiryango myinshi yafasha abana bafite ubumuga, kwitabira gusoma bakanabasha kumenya indimi kuko bitorohera umwana ufite ubumuga gusoma ataramenya ururimi rw’amarenga.

Munana avuga ko ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa mu gusoma, hari ibitabo byatangiye guhindurwa mu rurimi rw’amarenge ku buryo umwana ufite ubumuga ashobora gusoma ariko bikiri bikeya

Agira ati “Icyo gitabo kizaba ari icya buri mwana wese kuko harimo ururimimi rw’amarenga n’ibisobanuro byarwo, ku buryo guhindura ibitabo bizatuma abana bose basoma ibyo bitabo kandi nta kuvangura”.

REB itangaza ko harimo kurebwa uko abana bafite ubumuga babasha gusoma

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) gitangaza ko hari ibitabo bisaga 50 byakozwe kandi biri mu rurimi rw’amarenga ku buryo bw’ikoranabuhanga, bityo ababikurikira banashyiriweho uburyo bwo gusobanurira abafite ubumuga n’amajwi yafasha ababasha kumva.

Avuga kandi ko barimo kureba uko hagurwa ibikoresho by’ikoranabuhanga byafasha abafite ubumuga kandi uko bizagenda biboneka bizajyanwa mu mashuri, noneho uko hazajya hagurwa ibikoresho by’ikoranabuhanga hazajya hitabwa no ku by’abafite ubumuga.

Hari kandi guhugura abarimu byatangiye mu mashuri 60, aho abarimu bari gukorerewa amahugurwa yo gufasha abanyeshuri bafite ubumuga n’uko bajya bakoresha ibikoresho by’abafite ubumuga.

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bahamya ko kugira ngo abana bafite ubumuga bitabire gusoma, abandika ibitabo bakwiye gutekereza kwandikira ingeri zose kuko ahanini abanditsi bagiye bibanda ku bitabo by’igice cy’abashobora gusomesha amaso gusa, mu gihe ibyo bidashoboka ku bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka