Abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona badindizwa n’uko ababagana batazi amarenga

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bavuga ko bageragaza gukora ibikorwa bibateza imbere mu makoperative ariko bakabangamirwa no kwamamaza cyangwa gucuruza ibyo bakora kuko ababagana batazi amarenga.

Bahabwa amahugurwa yo gucunga amakoperative no kuyayobora, gusa kuba ababagana batazi ururimi rw'amarenga ngo birabadindiza
Bahabwa amahugurwa yo gucunga amakoperative no kuyayobora, gusa kuba ababagana batazi ururimi rw’amarenga ngo birabadindiza

Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga kandi bagaragaza ko iyo bifatanyije n’abantu badafite ubumuga hari igihe babiba cyangwa ntibumvikane uko barushaho kunoza imikorere.

Bavuga kandi ko hari byinshi batarageraho ku rugero rushimishije rwo kwinjira mu mirimo igamije kubateza imbere, urugero nko mu Karere ka Muhanga habarizwa koperative imwe gusa ifite ubuzima gatozi ihabwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) n’amatsinda yo kwiteza imbere makeya bakagerageza Kwivana mu bukene.

Koperative y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Murenge wa Nyamabuye bakora imbabura, male (amasanduku akoze mu byuma) babikamo imyenda n’ibindi bijyanye no gucura, bavuga ko bagenda biteza imbere bakabasha kwishyurira abana babo amashuri, kunoza isuku mu ngo zabo no kwibeshaho ariko bakibangamiwe no kuba ababagana batazi ururimi rw’amarenga.

Bimwe mu bikoresho abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bibandaho bijyanye no gusudira
Bimwe mu bikoresho abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bibandaho bijyanye no gusudira

Musabyemariya Lenatha uyobora Koperative y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu Murengewa Nyamabuye, avuga ko bakora ibijyanye no gucura no gusudira bakadoda imipira n’ibindi bikorwa mu budodo.

Musabyemariya avuga ko nyuma yo guhugurwa babashije gukemura ibibazo by’imibereho yabo kuko muri 2012 batangira Koperative bayoborwaga n’abandi bantu, kuko inzego zitandukanye zitabahaga amahirwe yo gukemura ibibazo byabo babigizemo uruhare rurimo no kuyobora.

Cyakora bakomeje gufashwa n’Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) wabahuguye uko barushaho kwihangira imirimo no kunoza ibyo bakora no gushyiraho inzego z’ubuyobozi.

Abataragira ibyo bakora bakwiye kwegerwa

Musabeyemariya avuga ko hari abandi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga badafite ubushobozi bwo kugira icyo bikorera akaba avuga ko byaba byiza bishyize hamwe kugira ngo batizanye imbaraga.

Agira ati “Gukorera hamwe biratworohera kuba twagera ku muyobozi uwo ari we wese gushaka inkunga, gukorerwa ubuvugizi, no gushaka uko ibibazo byakemuka kurusha kuba abantu bikorera umwe umwe”.

Nziyonsenga Ezechiel wo mu Karere ka Nyanza na we avuga ko bakora Imbabura na male n’bindi bijyanye no gusudira, kandi hari intambwe bari batangiye gutera kuva mu 2013 nta bikoresho bafite bagenda bagerageza kwishakamo ubushobozi bw’ibikoresho.

Agira ati “Mbere wasangaga dutoragura ibyuma akaba ari byo dukoramo ibikoresho tukagurisha ariko tuza kubona inkunga gahoro gahoro nyuma y’uko tugaragaje ubushobozi benshi batungurwa n’uko natwe dushoboye”.

Munana avuga ko n'ubwo amakoperative y'abatumva batavuga ataraba menshi ariko hari intambwe bagenda batera
Munana avuga ko n’ubwo amakoperative y’abatumva batavuga ataraba menshi ariko hari intambwe bagenda batera

Nziyonsenga avuga ko koperative yabo yahinduye ubuzima bwabo bakabasha kubona aho bacumbika n’ibyo kurya, cyakora bakaba bifuza ko bakomeza kwitabwaho kugira ngo ibibazo by’abafite ubumuga bikomeze bigaragazwe kuko usanga hari benshi bataritabira ibikorwa byabo kubera ko batazwi.

Agira ati “Tugomba gukora byiza kurushaho kugira ngo bibashe guhangana n’ibindi ku masoko cyakora twifuza ko habaho uburyo bwo kubimenyekanisha kugira ngo abaguzi banatugire inama y’uko twarushaho kubinoza ariko kuko tutavuga turacyafite imbogamizi”.

Bahabwa amahugurwa yo kubafasha kwiyungura ubumenyi mu byo bakora

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Samuel Munana, avuga ko kugira ngo amakoperatiuve yabo akomere babigisha uburyo bw’imiyoborere no gucunga umutungo kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ryabo n’Igihugu muri rusange.

Avuga ko ibibazo bakunze guhura nabyo ari ukubura amakuru arebana n’imikorere y’amakoperative, aho bakura ubufasha n’uko bageza ibikorwa byabo ku masoko kuko badashoboye kwamamaza ibikorwa byabo ugasanga Koperative zabo zidatera imbere.

Agira ati “Umuryango Nyarwanda ntabwo wari wumva neza ko abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona nabo bashoboye, icyo dukora ni ugukomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo abayobozi mu turere babishinzwe babamenye batangire kubafasha nk’ubu mu karere ka Muhanga nsanze hari ababishinzwe batari babazi”.

Yongeraho ko banigisha ururimi rw’amarenga mu nzego zitandukanye kugira ngo bashobore kumva abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, akaba asaba inzego bireba gukomeza kuba hafi yabo kandi hari intambwe imaze guterwa kuko mbere wasangaga nta gikorwa na kimwe bakora mu byiciro runaka byo kwiteza imbere.

Imibare iheruka mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2012 yagaragazaga ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga basaga ibihumbi 33 babarurwaga kuva ku myaka itanu, ariko ngo bikaba bishoboka ko baba barikubye kabiri.

Niyonsenga ku ruhande i (bumoso) avuga ko iwabo i Nyanza bafatwaga nk'abadoshoboye ariko byaratunguranye batangiye kwiteza imberre
Niyonsenga ku ruhande i (bumoso) avuga ko iwabo i Nyanza bafatwaga nk’abadoshoboye ariko byaratunguranye batangiye kwiteza imberre

Imibare kandi igaragaza ko abantu 4.5% mu Rwanda bafite ubumuga ubwo ari bwo bwose, iki ngo kikaba ari igipimo kiri hejuru ku buryo badakoze ngo bagire uruhare mu iterambere ry’Igihugu byagira ingaruka ku bukungu bwacyo n’imibereho y’abafite ubumuga muri ursange.

Politiki ya Leta yo gushyiraho Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga ni kimwe mu bisubizo byagiye bikemura bimwe mu bibazo byabo, bahabwa ijambo mu miyoborere y’Igihugu hanashyizweho kandi amategeko avuguruye abarengera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka