Abafite ubumuga bwo kutabona barasaba gushyirirwaho uburyo bagenda mu muhanda badahutazwa

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’abafite ubumuga bwo kutabona, ni uko bagihura n’imbogamizi z’abantu bamwe na bamwe bataramenya Inkoni yera bitwaza bigatuma babahutaza, kuko baba batitwararitse ngo bamenye ko uyitwaje afite ubumuga bwo kutabona.

Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko bagorwa no kwambuka umuhanda kuko hari ubwo bahutazwa
Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko bagorwa no kwambuka umuhanda kuko hari ubwo bahutazwa

Ibi babigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2023, aho basabye ko ibibazo bagihura nabyo birimo kuba abantu bataramenya inkoni year, bituma igihe bagenda mu muhanda ababatwaye ibinyabiziga ndetse n’abanyamaguru batitwararika, igihe bo barimo kugenda mu muhanda cyangwa bawambuka.

Donatille Kanimba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’ubumwe nyarwanda bw’abafite ubumuga bwo kutabona (RUB), yavuze ko abafite ubumuga bwo kutabona bafite ibibazo byinshi ariko cyane icyo kugenda mu muhanda bitwaje iriya nkoni, abantu benshi bataramenya ko yitwajwe n’ufite ubwo bumuga.

Ati “Abenshi bagira ngo ni inkoni y’ubusaza abantu bicumba, bigatuma bagenda batigengesereye. Ikindi kibazo ni uko iyo twitwaje iyi nkoni akenshi tudahabwa umwanya wo gutambuka, cyane mu muhanda wa Kaburimbo urimo ibinyabiziga byinshi, kuko bisaba kwihuta cyane kandi tutabishoboye. Ikindi kitubangamira ni uko tutamenya ahagenewe kwambukira abanyamaguru, bigatuma twisunga undi muntu uturandata twumva, rero twashyirirwaho uburyo bwo kudufasha igihe turi mu muhanda ntiduhutazwe”.

Mukanziza Venantie na we avuga ko kugenda mu muhanda wa Kaburimbo bikiri ikibazo, kuko abatwaye ibinyabiziga batabaha umwanya uhagije ngo bambuke bitonze, kuko baba batamenye ko bafite ikibazo cyo kutabona.

Ati “Bidusaba kwambutswa n’undi muntu uri hafi yacu, kuko ntitwakwambuka twifashishije iriya nkoni gusa, bidusaba no kugenda twitonze kandi bidusaba kwambuka twitonze”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, avuga ko mu bukanguramaga bakora basaba abatwara ibinyabiziga kubahirirza uburenganzira bw’abanyamaguru bose, ndetse harimo n’abo bafite ubumuga bwo kutabona.

Ati “Kugeza ubu nta muntu ufite ubumuga bwo kutabona wari bwakore impanuka yambuka umuhanda, gusa kuva bagaragaza izo mpungenge, mu bukangurambaga dukora tugiye kujya twibutsa cyane ku mwihariko wabo, kugira ngo babashe gukoresha umuhanda batekanye”.

Ikiganiro cyitabiriwe n'abanyamakuru batandukanye
Ikiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye

ACP Rutikanga avuga ko mu rwego rw’ubufatanye n’izindi nzego, bazaganira ku cyakorwa kugira ngo abafite ubumuga bajye bamenya aho bagomba kwambukira hagenewe abanyamaguru, igihe bahageze n’uburyo bagomba kwambukamo.

Mu Rwanda umunsi mpuzamahanga w’Inkoni Yera uzaba tariki 15 Ugushyingo 2023, Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’abafite ubumuga, ugasaba ko abantu bayimenya, kuko ari yo maso bakoresha mu gihe bagenda mu umuhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka