Abafite ubumuga bw’uruhu rwera bishimira ko batagihabwa akato

Abafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda, barishimira ko Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije rw’imyumvire, aho batakibaha akato nk’uko byahoze, ahubwo bamaze kumenya ko abafite ubumuga bw’uruhu rwera, na bo ari abantu nk’abandi kandi bashoboye.

Barashimira Perezida Paul Kagame wabafashije kubona amavuta abagenewe
Barashimira Perezida Paul Kagame wabafashije kubona amavuta abagenewe

Barabishingira ku mibanire nyiza bafitanye n’abaturanyi babo n’aho bakorera mu bigo binyuranye, nyuma y’uko batangiye babaha akato, kugeza n’ubwo bababonaga bakabahunga bakanabatoteza, bavuga ko ari abantu badasanzwe mu gihe ari Abanyarwanda nk’abandi.

Ni mu kiganiro bagiranye na Kigali Today kuri iki cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera.

Kugira ngo iyo myumvire y’abaturage ihinduke, ngo abo bafite ubwo bumuga babigizemo uruhare, aho bashinze Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bw’uruhu rwera (Rwanda Albinism Network), ugamije ubukangurambaga mu kwigisha abaturage ku mibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Uwimana Fikiri Jayden, Umuyobozi w’uwo muryango.

Ni umuryango washinzwe mu mwaka wa 2008, ku gitekerezo cy’Umupadiri Gatolika witwa Twambazimana Bonaventure aho yawushingiye i Nkumba mu Karere ka Burera aho yakoreraga ubutumwa, utangira witwa Association Amizero, ubu ukaba witwa Rwanda Albinism Network (RAN).

Uwimana avuga ko intego nyamukuru z’uwo muryango, ari ugukemura ibibazo byabafite ubumuga bw’uruhu rwera mu Rwanda, kumenya imbogamizi bafite n’uburyo zishobora kuvaho binyuze mu gukora ubuvugizi, kugira ngo sisiyete Nyarwanda ihindure imyumvire isanzwe ibafiteho.

Uwo muyobozi aremeza ko intego z’uwo muryango zamaze kugerwaho, nyuma y’uko hari impinduka zigaragara z’uburyo abaturage bahinduye imyumvire bari babafiteho, aho babifashijwemo na Leta.

Yagize ati “Intego twari dufite yo guhindura imyumvire y’abaturage ku bafite ubumuga bw’uruhu rwera yagezeho, aho ihezwa mu miryango ritakigaragara cyane n’ubwo ritavuyeho, byose ni ukubera imbaraga Leta igenda ibishyiramo n’indi miryango itegamiye kuri Leta ifasha abafite ubumuga muri rusange. Ibi ntabwo twabyigezaho twenyine, ahubwo Ni uko dufite igihugu kitureberera, muri make twaruhutse ubuzima bw’akato twahabwaga n’ubwo urugendo rwo kwigisha abaturage bigikomeje”.

Umubyeyi n'abana be barishimye
Umubyeyi n’abana be barishimye

Ihagarikwa ry’akato ni kimwe mu byishimiwe n’abafite ubumuga bw’uruhu rwera n’abandi badafite ubwo bumuga ariko babyaye abana babufite, aho baganira na Kigali Today, bemeza ko mu mirimo inyuranye bakomeje kugaragaza ko bashoboye.

Umukobwa witwa Nikuze Yvette ufite ubumuga bw’uruhu rwera, umwe mu bana bane ufite ubwo bumuga mu muryango we agiraati “Nkitangira ishuri muri garidiyene, abana bampaga akato bakamwaza bigeza ubwo rimwe mva mu ishuri. Kubera ako kato Mama yagiye kunderera kwa nyogokuru aba ari ho nkomereza amashuri, bakomeje kumpa akato ariko bigenda bigabanuka”.

Arongera ati “Ubwo nageraga mu mashuri yisumbiye abana batangiye kungira inshuti nkajya mu ma groupe anyuranye abana bamwe bakankunda, abandi bakanyishisha bambona bakampunga, ariko bagenda barushaho kubona ko ndi umwana nk’abandi. Abarimu n’ubuyobozi bw’ikigo bakankunda, none ubu ngeze mu mwaka wa gatatu wa Kaminuza aho ndihirwa na Leta, ndetse nditegura gushaka, nshimishwa no kubona ko abaturage bahinduye imyumvire batakiduha akato”.

Uwamariya Olive wabyaye abana babiri bafite ubumuga bw’uruhu rwera, mu gihe we n’umugabo we badafite ubwo bumuga, avuga ko umuryango we wahawe akato ndetse batangira kumuteranya n’umugabo we bamubwira ko uwo mwana atari uw’uwo mugabo, ariko we n’umugabo babima amatwi barera umwana, bongeye kubyara na none babyara ufite ubwo bumuga, ubu babayeho neza bararera abana babo kandi ngo nta n’umuturage ukibaha akato.

Agira ati “Narabyaye ndikanga kubera ko bwari ubwa mbere mbyaye, ndavuga nti buriya nakura azaba igikara, abantu batangira kuvuga amagambo menshi banteranya ku mugabo ngo umwana ntabwo ari uwe, ariko tubima amatwi twirerera umwana wacu. Nabyaye uwa kabiri nawe aza afite ubwo bumuga ahubwo mbona bibaye igisubizo ku banteranyaga n’umugabo bamubwira ko umwana atari uwe, ubu abana bameze neza ndetse n’ababahaga akato basigaye babakunda, ntewe ishema n’abana banjye kandi nzaharanira ko biga bakagera kure”.

Barishimira ko batagihabwa akato
Barishimira ko batagihabwa akato

Uwitonze Pierre Claver wo mu Karere ka Burera, na we avuga ko mu bana batatu afite, babiri muri bo bafite ubumuga bw’uruhu rwera, ngo akimara kubyara umuryango we wahawe akato kugeza n’ubwo yari asigaye ajya mu kabare abantu bagasohoka ngo ntibanywera ku icupa yafasheho.

Uwo mugabo ntiyacitse intege, yakomeje kurera abana be n’akato yahabwaga karashira, kugeza ubwo abantu bumvise ko umwana ari kimwe n’undi.

Ati “Umugore yageze aho yirinda gusohoka mu rugo kubera abagore bagenzi be, nanjye naba ngiye mu gasantere gufata agashera abantu bagahunga bavuga bati ririya cupa afasheho wasanga arisizeho bya bintu bye, ugasanga natwe biradukurikiranye, ariko muri karitsiye niba hari umuryango ukunzwe ni uwanjye, abantu batwishishaka turi inshuti zikomeye”.

Barashimira Perezida Kagame wabafashije kubona amavuta abagenewe

Abo bantu bafite ubumuga bw’uruhu rwera, bakomeje gushimira Perezida Paul Kagame wakurikiranye ikibazo cyabo cyo kubura amavuta, abu bakaba barayegerejwe kandi bakayabona ku bwishingizi bwa Mituweri.

Mbere icupa ryaguraga amafaranga ibihumbi 13 kandi mu kwezi hakenerwa amacupa abiri, ubu ayo mavuta ngo yagejejwe mu bigo Nderabuzima bibegereye ku giciro gito, aho uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe akaba afite mituweri amacupa abiri ayabonera ku giceri cya 20 avuye ku bihumbi cumi na bitatu bajyaga bishyura ku icupa rimwe.

Uwo mu cyiciro cya kabiri ahabwa ayo mavuta ku mafaranga y’u Rwanda 200, mu gihe uwo mu cyiciro cya gatatu ayabona atanze amafaranga 320.

Imbogamizi abo bantu bafite kugeza ubu, ni imyigire y’abana babo aho bifuza ko mu ishuri bajya bitabwaho mu buryo bwihariye, bagasaba abarezi kujya bibuka abo bana bakabicaza imbere, kubera ko iyo bari kure y’ikibaho batabona ibyo mwarimu yandika, basaba kandi ko hajya hirindwa gukoresha ingwa z’andi mabara atari umweru.

Uwimana Fikiri Jayden, Umuyobozi w'Umuryango RAN
Uwimana Fikiri Jayden, Umuyobozi w’Umuryango RAN

Umuyobozi wa RAN ati “Leta, abarezi n’abayobozi b’ibigo by’amashuri ni bashyireho umwete mu kwita kuri abo bana, mwarimu amenye ko uwo mwana agomba kwicara imbere kugira ngo abone neza ibyo mwarimu yandika, hakoreshwe ingwa z’umweru ku kibaho cy’umukara, ndetse na ya nshuti yawe y’umunyeshuri igufashe igusobanurire ibyo utumvise”.

Arongera ati “Kandi n’ubuyobozi bw’ikigo bwumve ko uwo mwana ubagannye afite ubwo bumuga ari uwo gufashwa, habe n’amahugurwa ku mibereho y’abafite ubumuga muri rusange, kandi bagasobanura buri cyiciro cy’ubumuga ibyo gikeneye kugira ngo babibonere igisubizo”.

Kugeza ubu Umuryango w’abantu bafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda,(Rwanda Albinism Network) ugizwe n’abantu basaga 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka