Abafite ubumuga bw’uruhu bizihije isabukuru y’imyaka 10 bishimira ibyo bagezeho
Obed Gasangwa, ni umusore wasoje amashuri yisumbuye, ubu akaba yitegura kwinjira muri Kaminuza. Afite ubumuga bw’uruhu we n’umuvandimwe we.
Atuganirira ku rugendo rwe n’umuvandimwe we mu mashuri, Gasangwa yavuze ko mu myaka ya mbere mu mashuri abanza ndetse no mu yisumbuye, kwiga ku bana bafite ubumuga bw’uruhu bitari byoroshye.
Zimwe mu mbogamizi abana biga bafite ubumuga bw’uruhu bahura nazo, harimo kutabasha kureba neza ku kibaho, bigatuma mu gihe cyo kwandika bandika gahoro, hakabamo ko mu gihe cy’ibizamini babambura impapuro batararangiza gusubiza n’ibindi.
Mu gihe cy’ibizamini bya Leta, Gasangwa avuga ko mbere babikoraga byanditse mu nyuguti ntoya ku buryo byagoraga umwana ufite ubumuga bw’uruhu kubasha gusoma neza ibibazo, bigatuma bamwambura atararangiza gusubiza.
Ni na byo byatumye mu bizamini bisoza amashuri abanza, Gasangwa yarabonye amanota 30, mu gihe inota fatizo ku bana b’abahungu icyo gihe ryari 21. Ibi bivuga ko yari yatsinzwe, ariko yakomereje amasomo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12.
Buhoro buhoro, binyuze mu Muryango Nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA), hagiye hakorwa ubuvugizi bugamije gusaba abategura ibizamini bya Leta kujya bazirikana ko hari abana bafite ubumuga bw’uruhu, bakenera ibizamini bicapye mu nyuguti nini.
Ku bw’ubu buvugizi, Gasangwa yasoje icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, afite amanota 29, mu gihe inota rya nyuma kugira ngo umuntu abe yatsinze ryari 31, bivuga ko yari yatsinze.
Ni nako byagenze mu mwaka ushize ubwo yasozaga amashuri yisumbuye, kuko nabwo yabonye amanota 36 kuri 60.
Ni ibintu Gasanwa yishimira cyane, akavuga ko n’ubwo atabonye amanota ahagije yamujyana muri kaminuza agahabwa inguzanyo na Leta, ariko azajya kwiga muri kaminuza binyuze muri buruse zihabwa abantu bafite ubumuga.
Agira ati “Aho abarimu batangiye kujya babyumva bakadutegurira ibizamini byanditse mu nyuguti nini, byatumye amanota yanjye ndetse n’ay’umuvandimwe wanjye, agenda azamuka kugeza dusoje ayisumbuye. Turabishima cyane”.
Guhabwa ibizamini bicapye mu nyuguti nini, ni kimwe mu byo abantu bafite ubumuga bagaragaje nk’intambwe ikomeye kuri bo, mu birori byabaye tariki ya 13 Kamena 2024, hizihizwa ku nshuro ya 10 Umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Nyarwanda w’Abantu bafite ubumuga bw’uruhu (OIPPA), Dr. Nicodeme Hakizimana, agaragaza ko muri iyi myaka 10 uyu muryango ubayeho, bishimira byinshi byagezweho, haba mu burezi, mu buzima ndetse no mu mibereho y’abantu bafite ubumuga bw’uruhu muri rusange.
Uretse kuba abana basigaye bahabwa ibizamini byanditswe mu nyuguti nini, uyu muyobozi agaragaza ko no mu buvuzi bishimira ko amavuta abarinda kanseri y’uruhu ubu asigaye aboneka hakoreshejwe Mituweri.
Hakizimana ati “Ibi byatumye umubare w’abana bafite ubumuga bw’uruhu mu bitabira amashuri biyongera cyane. Ubundi mbere kwiga k’umwana ufite ubumuga bw’uruhu byabaga bigoye cyane”.
Umuryango OIPPA kandi ugaragaza ko wishimira ko ubu ababyeyi babyaye abana bafite ubumuga bw’uruhu basigaye babafata nk’abandi bana, kuko mbere byabaga bigoye.
Dr. Hakizimana ati “Turishimira ko uyu munsi ababyeyi bashobora kwakira abana bafite ubumuga bw’uruhu nk’abandi bana. Mu bihe byashize habagaho gutandukana cyane kw’abashakanye, umugabo yihakana umugore, umugore mu muryango yashatsemo bakamwirukana, … ariko nibura ababyeyi mwabonye barishimye, kandi bamaze kubona ko umuntu ufite ubumuga bw’uruhu ashobora kugera ku iterambere nk’abandi bantu bose”.
Murekatete Claudine, umubyeyi w’abana batanu barimo babiri bafite ubumuga bw’uruhu, avuga ko akimara kubabyara yahuye n’ingorane nyinshi, haba mu muryango yashatsemo ndetse no hanze yawo.
Ati “Nkimara kubabyara, nahuye n’intambara zikomeye mu muryango no hanze, birakomera cyane. Watambuka aho unyuze hose, bakakuryanira inzara bavuga ngo ‘yabyaye za nyamweru’. Ariko ubu aho bigeze, pe turishimye”.
Umuryango OIPPA ugaragaza ko wifuza ko abantu bafite ubumuga bw’uruhu bajya mu nzego zifata ibyemezo ndetse no mu yindi mirimo.
Ati “Turifuza ko abantu bafite ubumuga bw’uruhu batangira kugaragara mu nzego zifata ibyemezo, ku buryo n’umubyeyi wabyaye umwana ufite ubumuga bw’uruhu atabifata nk’umwaku, ahubwo akabona ko na we hari aho azagera”.
Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire ryo muri 2022, ryagaragaje ko mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga bw’uruhu 1,860, bose bakaba ari abanyamuryango ba OIPPA.
Ohereza igitekerezo
|