Abafite ubumuga bw’uruhu barasaba kwibona mu byiciro byemewe n’itegeko

Abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda barasaba Leta ko havugururwa itegeko rirengera abafite ubumuga, bityo iki cyiciro na cyo kikibona mu bindi byiciro by’abafite ubumuga biteganywa n’itegeko.

Abafite ubumuga bw'uruhu hari byinshi bishimira mu mibereho yabo
Abafite ubumuga bw’uruhu hari byinshi bishimira mu mibereho yabo

Buri mwaka tariki ya 13 Kamena, hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe abafite ubumuga bw’uruhu.

Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya gatandatu, ku nsanganyamatsiko igira iti “Twaremewe kurabagirana”, mu Rwanda wizihijwe ku buryo budasanzwe kubera kwirinda ubwandu bwa Coronavirus. Hakoreshejwe itangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA), Nicodeme Hakizimana, avuga ko iyi nsanganyamatsiko yatoranyijwe mu rwego rwo kwibutsa isi ko abafite ubumuga bw’uruhu ari abantu nk’abandi, bataremewe guhezwa, bashoboye gukora imirimo nk’iyo abandi bakora.

Uyu muyobozi agira ati “Iyi nsanganyamatsiko yatekerejweho mu gihe hirya no hino ku isi, abafite ubumuga bw’uruhu bakomeje guhohoterwa, ndetse mu karere u Rwanda ruherereyemo hakomeje kugaragara kwicwa kw’abantu bafite ubu bumuga”.

Avuga ko mu butumwa bwatanzwe, hibanzwe cyane ku gukumira ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi bwibasira abantu bitewe n’ibara ry’uruhu rwabo.

Bifuza ko itegeko rirengera abafite ubumuga na bo ryabareba
Bifuza ko itegeko rirengera abafite ubumuga na bo ryabareba

Muri rusange, uyu muyobozi agaragaza ko hari impinduka nziza zigaragara ku mibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda, nk’aho bamwe muri bo bamaze gusuzumwa kanseri y’uruhu, abandi bahawe amavuta y’uruhu, ndetse hakaba haranatanzwe amahugurwa anyuranye ku burenganzira bwabo, hamwe no gushinga amahuriro yabo hirya no hino mu gihugu.

Mu bindi bishimira, harimo kuba Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yaremeye ko buri mwaka izajya itanga ikizamini cyanditse mu nyuguti zigaragara neza, mu rwego rwo gufasha abana bafite ubumuga bw’uruhu, ubusanzwe bagorwa no kureba.

Icyakora uyu muyobozi avuga ko bakibangamiwe no kuba itegeko rirengera abafite ubumuga mu Rwanda ritagaragaza abafite ubumuga bw’uruhu mu byiciro by’abafite ubumuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umuryango w'abafite ubumuga bw'uruhu mu Rwanda (OIPPA), Nicodeme Hakizimana
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango w’abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda (OIPPA), Nicodeme Hakizimana

Ati “Navuga kuba itegeko rirengera abafite ubumuga hano mu Rwanda ritagaraza icyiciro cy’abafite ubumuga bw’uruhu. Itegeko ryakozwe mu 2007, ariko iyo Minisiteri zitandukanye ziri gukora igenamigambi, usanga abafite ubumuga bw’uruhu batitaweho kubera ko nta hantu bagaragara mu itegeko, kandi abakora igenamigambi bashingira ku mategeko yemejwe na Leta”.

Mu bindi bikiri imbogamizi ku bafite ubumuga bw’uruhu harimo amavuta y’uruhu rwabo ahenze, kuko agacupa kamwe umuntu ashobora gukoresha ukwezi kumwe gusa kagura amafaranga 1500, kandi hari imiryango usangamo abafite bene ubu bumuga benshi.

Kuri iki kibazi bakifuza ko ayo mavuta yashyirwa ku bwisungane mu kwivuza (mituweli), kandi akajya aboneka ku bigo nderabuzima kuko byakorohereza abayakeneye kuyabona hafi.

Mu bindi bibazo, harimo kuba Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) itarashyiraho uburyo buhamye bwo gusuzuma kanseri y’uruhu ku bafite ubumuga bw’uruhu.

Haracyagaragara kandi abapfobya n’abasuzugura abafite ubumuga bw’uruhu, ibi bigatuma hamwe na hamwe badahabwa amahirwe yo kubona akazi kimwe n’abandi.

Mu burezi, abarimu n’abayobozi b’amashuri ntibarasobanukirwa uburyo bwo kwita ku bana bafite ibibazo by’ubumuga bw’uruhu, birimo kuba batabona neza ku kibaho, kwiga bambaye ingofero, amadarubindi (lunettes).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abafite ubumuga bw’uruhu ni abantu nk’abandi nabo bagomba kwitabwaho.

Nganabera jean Damascene Katabanga yanditse ku itariki ya: 14-06-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka