Abafite ubumuga bukomatanyije bifuza ko bahabwa icyiciro cyihariye
Abafite ubumuga bukomatanyije by’umwihariko abafite ubwo kutavuga, kutumva no kutabona, barasaba guhabwa icyiciro cyihariye, bakareka gukomeza kubarirwa mu bafite ubundi bumuga.
Ni ibyagarutsweho n’abafite ubwo bumuga ku wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, ubwo mu Rwanda hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariye abafite ubumuga bwo kutumva no kutabona, wizihizwaga ku nshuro ya 13 mu Rwanda.
Nubwo abafite ubwo bumuga hari byinshi bishimira, birimo kuba cyera barahezwaga ariko ubu bakaba batagihezwa, ngo baracyahura n’imbogamizi zitandukanye akenshi ziterwa n’uko ubumuga bwabo bwihariye ugereranyije n’ubundi, ku buryo biba bisaba ko bagira umwihariko wabo.
Zimwe mu mbogamizi bakunze guhura nazo zirimo kutagira amashuri, kubera ko ababufite n’iyo bagerageje kujya mu mashuri asanzwe y’abafite ubumuga babwirwa ko nta wundi ufite ubumuga nk’ubwabo, bikaviramo benshi guhezwa mu burezi kubera ko mu Rwanda nta shuri ryabo ryabagenewe rihari, cyeretse kubajyana mu bihugu by’abaturanyi.
Naomi Uwizeyimana ni umwe mu bafite ubumuga bwo kutavuga, kutumva no kutabona, avuga ko imwe mu mbogamizi ikomeye ari ukuba batagira amashuri n’uko batabasha kuvugana n’abandi mu buryo buboroheye.
Ati “Nk’abantu bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona, dufite imbogamizi nyinshi cyane, nk’ubu dufite ikibazo cy’uko nta mashuri tugira, ntidushobora kuvugana, ari abafite ubwo bumuga ntabwo tuzi kuvugana. Twifuza ko hajyaho ururimi rw’amarenga, abantu bose bakarumenya, tukajya tubasha kuvugana nabo.”
Jeannette Musabeyezu, umubyeyi w’abana bane barimo ufite ubumuga bukomatanyije, agaragaza ikibazo cy’amashuri.
Ati “Nkanjye banyohereje i Kibeho njyayo bati umwana wawe ntabwo twamwakira kuko abari hano badahuje ubumuga, nagiye za Gatagara zose barambwira bati umwana wawe ntabwo afite ubumuga buhuje n’ubw’abo dufite. Ikintu dusaba Leta y’u Rwanda ni amashuri, aramutse abonetse abantu bafite ubumuga bukomatanyije bakagira aho babarizwa, ni ukuri bafite ubushobozi bwo kwibeshaho, nk’abandi Banyarwanda bose.”
Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda w’abantu bafite ubumuga bwo kutumva, kutavuga no kutabona (ROPDB), Herman Bambanze, avuga ko ubumuga bwabo bukwiye gukorerwa ubuvugizi bwihariye.
Ati “Ubona batubarira mu bundi bumuga kandi ibyiza ni uko twagira icyiciro cyihariye, kugira ngo abantu babashe kubisobanukirwa, kuko abafite ubwo bumuga bagira imbogamizi nyinshi cyane. Byatuma n’ababyeyi b’abana bafite ubwo bumuga, babasha gukorerwa ubuvugizi kugira ngo bashobore kwiteza imbere.”
Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutabona, ubusanzwe wizihizwa buri mwaka tariki 27 Kamena.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|