Abafite ubumuga bo mu karere ka Ngororero bishimiye ko akarere katangiye kubatera inkunga
Abaturage bibumbiye mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Ngororero bishimiye ko akarere kabo katangiye kubatera inkunga izabafasha kugera ku bikorwa biyemeje ahanini bigamije imibereho myiza yabo.
Inkunga y’amafaranga miliyoni eshanu bahawe n’akarere ni intangiriro kuri miliyoni 25 zemejwe ko arizo bazakoresha muri uyu mwaka w’ingengo y’imari twatangiye.
Kimwe mu bibazo bikibereye isobe abamugaye mu karere ka Ngororero ni ikijyanye n’uburezi bw’abana bato bafite ubumuga ndetse no kwivuza kubera ubukene buranga bamwe muri bo.
Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga mu karere ka Ngororero, Hakorimana Reverien, avuga ko mu myaka ibiri bamaze batangiye gukorera hamwe nibwo babonye inkunga y’akarere akaba afite ikizere ko izagenda yiyongera.
Hari n’abandi bafatanyabikorwa nka VSO babafasha mu guhugura abantu batandukanye ndetse no kubaha ibikoresho. Baherutse guhabwa amagare icyenda ndetse n’ubu bategereje andi 50.

Uwitije Joselyne, umwe mu bafite ubumuga wo mu murenge wa Muhororo avuga ko nubwo ibibazo bafite ari byinshi ibikomeye ari ibijyanye n’abana bato bafite ubumuga batagana ishuri kubera imyumvire ndetse n’imiterere y’akarere, hakiyongeraho n’ikibazo cyo kwivuza.
Nubwo bafite amikoro make, abafite ubumuga bo mu karere ka Ngororero bazi ko Leta y’u Rwanda ibaha agaciro bityo nabo mu kuyereka ko bayishimiye bakaba barakusanyije amafaranga ibihumbi ijana byo gutera inkunga Ikigega Agaciro Development Fund.
Mu karere ka Ngororero habarurwa abantu bafite ubumuga bagera ku 4800.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|