Abafite ubumuga bifuza ko mituweli yabafasha muri serivisi zose

Hari imbogamizi zikigaragara zituma abana n’urubyiruko bafite ubumuga, cyane cyane abafite ubumuga bw’ingingo, batagera ku byo bifuza kubera kubura insimburangingo, bagasaba ko mituweli yabafasha zigashyirwa mu byo yishyura bityo bakazibona biboroheye.

Bifuza ko mituweli yabafasha kwishyura insimburangingo
Bifuza ko mituweli yabafasha kwishyura insimburangingo

Umukozi w’Ihuriro Nyarwanda ry’imiryango y’abafite ubumuga (NUDOR) akaba n’umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kongerera ubushobozi abana n’urubyiruko bafite ubumuga, Twagirimana Eugène, avuga ko hari intambwe yatewe mu guhindura imyumvire mu miryango, kuko kuva ubukangurambaga bwatangira bwo kudaheza abafite ubumuga, hari imiryango ndetse n’abana ku giti cyabo batinyuka bakaza ku mugaragaro ndetse bagashikama mu guharanira uburenganzira bwabo.

Mu mbogamizi zikigaragara ariko, NUDOR yifuza ko mu burenganzira bwa muntu havaho imvugo ngo habanje ibyihutirwa, kuko mu burenganzira abantu baba bakwiye guhabwa ibibagenewe hanagendewe ku byo bemererwa n’amategeko.

Agira ati "Niba umuturage utishoboye yemererwa n’amategeko kwivuriza kuri mituweri kandi bigakorwa kuri bose, urubyiruko rufite ubumuga rugaragaza ko hari byinshi badahabwa kandi nyamara itegeko ribibemerera".

Asaba ko habaho ubwunganizi mu bitaro mu buryo bwa mituweri yaba kuri Leta n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibitaro bibashe kuvura abana benshi mu gihe gito, babona serivisi bifuza zirimo no guhabwa insimburanginzo, kuko akenshi zihenda kandi nyamara ntiziboneke mu byo mituweri ifasha umuturage utishoboye guhabwa.

Mutatsineza Chantal ubarizwa mu Babikira b’inshuti z’abakene, afite ubumuga bw’ingingo, avuga ko hari abana benshi bafite ubumuga batarabasha kubona insimburangingo, akabona ko hakwiye ubuvugizi n’imbaraga kugira ngo na bo babashe kugerwaho na serivisi nk’izabandi.

Ati "Kubona insimburangingo bitewe n’ubumuga umuntu afite ndetse n’ubushobozi biragoye cyane. Nko ku ishuri hari abana bafite ubumuga bw’ingingo bakeneye imbago cyangwa igare kugira ngo babashe kugera ku ishuri, ariko ibyo byose ntibabasha kubibona kuko ahanini biba bihenze".

Yongeraho ko abafite ubumuga bakwiye ubuvuzi bwihariye kugira ngo na bo babashe kwisanga muri serivisi z’ubuzima.

Niyonizeye Theophine umaranye ubumuga bw’ingingo imyaka 13, avuga ko yahagaritse amashuri ageze mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye. Avuga ko iyo umuntu adafite ubushobozi buhagije ahura n’imbogamizi z’uko atabasha kubona ibyo ashaka.

Avuga ko baramutse bashyize gahunda z’ubuvuzi bwose kuri mituweli byafasha cyane.

Ati "Kubona insimburangingo biragoye kuko usabwa kuziyishyurira ku giti cyawe, cyane ko mituweli itazishyura. Nk’ubu ndazikeneye ariko nabuze ubushobozi bwo kuzishyura kuko zisaba amafaranga menshi ntafite".

Yongeraho ko aramutse afite insimburangingo byamufasha kugira ubuzima bwiza adahangayitse.

Mugabo Emmanuel ushinzwe imirimo rusange mu Kigo cy’igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), avuga ko abafite ubumuga bakeneye ubufasha kandi ko RSSB icyo kibazo ikizi.

Ati "RSSB irabizi ko abafite ubumuga hari serivisi badahabwa, birimo kuganirwaho n’inzego zose bireba, harebwa niba hari ubushobozi bwaboneka kugira ngo serivisi y’abafite ubumuga ibashe guhuzwa na mituweli, bajye bivuriza na bo kuri mituweli, cyane cyane mu guhabwa insimburangingo".

Yongeraho ko bisaba ingengo y’imari nini kuko bihenze, bityo rero birasaba ko ishakishwa mu musanzu w’abanyamuryango n’abaterankunga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Dukwiriye gufasha mu buryo bwose abantu bamugaye.Ikibabaje ni abanyamadini babeshya ko bakiza abamugaye.Ukibaza impamvu badakiza abangaba.Kandi bamwe bajya gusengera mu madini yabo.Ariko nkuko Yesaya 35,imirongo ya 5 na 6 havuga,abamugaye bose bazakira mu isi nshya dutegereje ivugwa henshi mu ijambo ry’imana.

matabaro yanditse ku itariki ya: 30-12-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka