Abafite ubumuga bifuza ko ibarura rusange ryabo ryahuzwa n’amategeko abarengera

Abafite ubumuga bw’ingingo zitandukanye bifuza ko ibizava mu ibarura rusange ry’abafite ubumuga, byazahuzwa n’amategeko abarengera, ku buryo amakuru bazabona abyazwa umusaruro ku buryo ufite ubumuga arengerwa n’itegeko.

NCPD ivuga ko kugira ngo iryo barura rizagende neza bakibura agera kuri Miliyari
NCPD ivuga ko kugira ngo iryo barura rizagende neza bakibura agera kuri Miliyari

Bamwe mu bafite ubumuga baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today, bavuga ko kuba hagiye kuba ibarura rusange ry’abafite ubumuga atari ibintu bishya kuri bo, kuko no mu myaka yagiye itambuka ryakorwaga, ariko ngo ikibazo ni uko nta bisubizo bidasanzwe ryagiye ritanga nkibyo bari biteze.

Nyuma y’ibarura bakorewe muri 2015, ngo abafite ubumuga bagiye bahabwa amakarita ariho imyirondoro hananditseho ubumuga bafite, ariko ngo nta kintu na kimwe yigeze abamarira, kandi nyamara bari biteze kuyifashisha mu rwego rwo koroherezwa muri gahunda zitandukanye, ari naho bahera basaba ko amakuru azatangwa mu ibarura rusange ryabo, yasubiza ibibazo bafite.

Umwe mu baganiriye na Kigali Today utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati “Ndagira ngo ibizavamo babihuze n’amategeko aturengera, amakuru babonye bayabyaze umusaruro kugira ngo ufite ubumuga arengerwe n’itegeko, kuko hari ubumuga butandukanye hano mu Rwanda”.

Akomeza agira ati “Bazamenya ngo abatabona bangana gutya, abize kwigisha bangana gutya, mu Itegeko Nshinga cyangwa mu mategeko runaka byibura bavuge ngo abarimu MINEDUC izajya isaba buri mwaka, haje hagaragaramo byibura 10% buri mwaka, no mu bindi byiciro bigende uko, kuko kuba ibarura ribayeho ntibitange umusaruro ntacyo bimaze”.

Emmanuel Ndayisaba asinya amasezerano y'ubufatanye
Emmanuel Ndayisaba asinya amasezerano y’ubufatanye

Jean Pierre Nizeyimana ati “Bagiye kubabarura ibyo ni byiza, ariko bitewe n’ubukana bw’ubumuga umuntu afite, bakwiye gushyiraho imirongo migari ivuga icyo bazafashwa, niba umuntu afite ubumuga bw’ukuguru kumwe, akwiye gushakirwa wenda imashini idoda, bakaba babashyiriraho ateriye isudira. Ese ubundi kuki abantu bafite ubumuga batashyirirwaho uburyo bwo kwiga bwihariye, kuko hari abantu batagize ayo mahirwe”.

Ubuyobozi bw’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga (NCPD), buvuga ko uburyo bwari bwarakoreshejwe mu ibarura ryakozwe mbere butandukanye n’ubuzakoreshwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba, avuga ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bazifashisha byamaze kuboneka.

Ati “Ibyo tumaze kwakira muri uyu mwanya ni bimwe mu bikoresho by’ikoranabuhanga tuzifashisha cyane cyane mu turere, kuko buri karere kazaba gafite umuntu ushinzwe kureba uko gukusanya imibare y’abafite ubumuga bigenda. Ni imashini baduhaye zigera kuri 30 ndetse n’izindi ebyiri zizifashishwa n’abakozi dufite babiri bashinzwe uyu mushinga”.

Akomeza agira ati “Twamaze no kubona izizakoreshwa na buri murenge kuko dufite akamashini kazifashishwa mu kugira ngo babarure abantu, tuzaba dufite umuntu umwe uzaba ushinzwe umurenge agenda abarura abantu bafite ubumuga urugo ku rugo. Twabitandukanyije n’iby’ubushyize bya 2015, ariko twasanze hari benshi bagiye basigara. Ubu turizera ko ubwo ari urugo ku rugo nta n’umwe uzasigara atababaruwe ngo tumenye icyo akeneye”.

NCPD ivuga ko bigenze neza nk’uko babyifuza iryo barura ryazatangira mu kwezi k’Ukwakira, kuko igerageza ririmo gukorerwa mu mirenge umunani y’Akarere ka Gasabo biteganyijwe ko rizarangirana na Nzeri.

NCPD yemeza ko bamaze kubona ibikoresho bazifashisha
NCPD yemeza ko bamaze kubona ibikoresho bazifashisha

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga ibihumbi 446 bagaragajwe n’ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire rya 2012, mu gihe NCPD iteganya ko mu ibarura bazikorera hifashishijwe ikoranabuhanga bazabona abagera kuri miliyoni.

Ibimaze gukorwa birabarirwa agaciro ka miliyoni 400, NCPD ikaba ivuga ko asigaye kugira ngo bizere ko ibarura rikorwa neza ari amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari imwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka