Abafite ubumuga barinubira amazina abaharabika bahabwa

Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD) yavuze ko amazina apfobya abafite ubumuga ashobora kubabuza uburenganzira buri Munyarwanda yemererwa n’amategeko, aho igereranya izo mvugo na Jenoside ibakorerwa.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki 18 Kamena 2015, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba yavuze ko nta bihano birashyirirwaho abantu bapfobya abafite ubumuga mu nyito babaha, ariko akabasaba kumenyera kubita imvugo zamaze kwemeranywaho.

Abayobozi ba NCPD mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa kane.
Abayobozi ba NCPD mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane.

Ati “Amazina baha abantu bafite ubumuga arabapfobya, agatuma nta gaciro bagira; ngirango mwabonye ko Jenoside yakorewe abatutsi yahereye ku kubita inzoka; rero kuvuga ko umuntu ari ikintu(ikimuga) biramutesha agaciro.”

Oswald Tuyizere ushinzwe kubaka ubushobozi muri NCPD, we yongeraho ko hari uburenganzira abantu bafite ubumuga barimo kwimwa bitewe n’izo mvugo zibapfobya.

Avuga ko ntibyemewe kwita umuntu ikimuga, uwamugaye, ubana n’ubumuga, ugendana n’ubumuga; ahubwo ngo abantu bagombye kuvuga ko ari umuntu ufite ubumuga.

Biranabujijwe kuvuga ikirema, karema, kajorite, igicumba, utera isekuru, kaguru, jekaguru, muguruwakenya, kagurumoya, kaboko, mukonomoya, rukuruzi,…ahubwo bamwita umuntu ufite ubumuga bw’ingingo.

Abanyamakuru basabwe kujya kubwira abaturage ko hari imvugo zibereye kwita abantu bafite ubumuga.
Abanyamakuru basabwe kujya kubwira abaturage ko hari imvugo zibereye kwita abantu bafite ubumuga.

NCPD kandi yihaniza abantu kutavuga impumyi, Ruhuma, Maso, Gashaza, Miryezi,…ahubwo ikifuza ko bavuga umuntu ufite ubumuga bwo kutabona; ndetse ikamagana imvugo ngo igipfamatwi, ikiragi, Nyamuragi, ibubu, ikiduma, igihuri, Bihurihuri,…igashaka ko bavuga umuntu ufite ubumuga bwo kutavuga no kutumva.

Umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe nawe ngo ntiyagombye kwitwa igicucu, igihoni, ikijibwe, ikirimarima, ikiburaburyo, ikiburabwenge, indindagire, ikigoryi, igihwenene, ikimara, zezenge, icyontazi, inka, inkaputu n’andi; ndetse n’umuntu ufite ubumuga bw’inyonjo ngo ntiyagombye kwitwa Kanyonjo, gatosho, gatuza n’andi.

Umuntu ufite ubumuga bwo bw’uruhu rwera nawe NCPD iramagana ko bamwita Nyamweru, umwera, ibishwamweru, nyamwema, umuzungu wapfubye; umuntu ufite ubugufi budasanzwe ngo ntiyagombye kwitwa igikuri, gasongo, nzovu, zakayo, gasyukuri, kilograma n’andi.

Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga ivuga ko yamaze kuganira n’inzego zishinzwe kunoza ururimi rw’ikinyarwanda hamwe n’imvugo ku buryo inyito yatangajwe nta yindi izayisimbura. Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda nawo ngo wemeye gukura imvugo zipfobya abafite ubumuga muri Bibiliya.

Imibare yavuye mu ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu mwaka wa 2012 yagaragazaga ko abantu bafite ubumuga mu Rwanda bageraga kuri 446 452, bahwanye na 3% by’Abaturarwanda bose.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka