Abafite ubumuga barashishikariza bagenzi babo gukora cyane

Abafite ubumuga mu Karere ka Nyagatare basaba bagenzi babo gukora bakiteza imbere kuko ubushobozi babufite aho gusabiriza. Bimwe mu bikorwa bishimira bagezeho harimo ubworozi, ubukorikori n’ibindi.

Abantu bafite ubumuga batatu borojwe inka
Abantu bafite ubumuga batatu borojwe inka

Nyirandegeya Viviane ubarizwa muri Koperative Ubuzima Bushya ikora ubworozi bw’inkoko ndetse n’uduseke, avuga ko mbere yo kujya muri Koperative yabagaho yigunze kubera kudahura na bagenzi be.

Nyirandegeya ufite ubumuga bw’ingingo, avuga ko yahereye ku mafaranga y’u Rwanda 50,000 ayagura imashini idoda imyambaro, ubu akaba ageze ku gishoro cya Miliyoni eshatu ndetse akaba anambika abageni.

Ati “Ibuhumbi mirongo itanu nabiguze imashini ntangira kudodera abaturage imyenda ariko ubu urwego ngezeho ni ukwambika abageni, mfite imyenda y’abageni, mfite imashini ndadoda, ubu ngeze ku gaciro ka Miliyoni eshatu mu bikorwa byanjye.”

Uwizera Simon yacitse ukuguru biturutse ku mpanuka y’imashini isudira mu mwaka wa 2017 ubwo yari mu kazi ke gasanzwe k’ubukanishi.

Avuga ko akiva mu bitaro ababyeyi be bamusabye kuzana umuryango we bakabafasha kubaho kuko babonaga ko atakibashije gutunga umuryango we.

Uwizera Simon
Uwizera Simon

Nyamara ngo yiyumvagamo ubushobozi asubira mu kazi ke ndetse ngo ibikorwa bye byaragutse cyane kuko ubu ntawamuha akazi kari munsi y’ibihumbi magana atanu (500,000Frw) ku kwezi ngo akemere.

Ati “Mfite abakozi dukorana batanu bavana imibereho iwanjye, mfite batatu nigishije bakura imibereho iwanjye, urugi, imodoka, ibyuma bisya n’ibindi bisudurirwa iwanjye. Jye sinjya menya ko nacitse ukuguru burya icy’ingenzi ni uguhera ku kantu gato kandi ugatera imbere, ubu uwankura mu kazi kanjye keretse ampembye nibura 500,000 ku kwezi.”

Kimwe na mugenzi we Nyirandegeya Viviane, basaba abafite ubumuga gukura amaboko mu mufuka bagakora kuko ubushobozi bubufite aho kumva ko bazatungwa no gusabiriza.

Umwe ati “Ni uguhaguruka tugakora twivuye inyuma kuko benshi tuba dufite ubumuga bw’ingingo ariko mu mutwe hatekereza. Icy’ingenzi ni uguhera kuri ducye kuko na babandi bavuga badukerensa buriya nshobora kumubwira ngo kora mu mufuka akabura 5,000 nyamara jye twahura ngiye kurangura nkamwereka Miliyoni yuzuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko kuba abafite ubumuga bigirira icyizere ubwabo bagakora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere ari urugero rwiza rw’ibishoboka.

Abafite ubumuga babanje kumurika ibikorwa bamaze kugeraho
Abafite ubumuga babanje kumurika ibikorwa bamaze kugeraho

Akarere buri mwaka ngo gatera inkunga amakoperative ane y’abafite ubumuga ingana na Miliyoni imwe kuri buri Koperative.
Yabasabye kwigirira icyizere bagakora bizigamira ariko bakanashishikariza abandi gutumbira iterambere kugira ngo babashe guteza imbere imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.

Ati “Bigirire icyizere, bakore banizigamira, ikindi baganire n’abandi batari baza kugira ngo bose bashyire hamwe dufatanye mu iterambere ry’imiryango n’Igihugu muri rusange.”

Akarere ka Nyagatare gafite abafite ubumuga 18,900 by’umwihariko abenshi bakaba baherereye mu Murenge wa Rwimiyaga. Muri rusange bakaba bishimira ko hari byinshi bigenda bikemuka ubundi byari imbogamizi kuri bo.

Mu bindi abafite ubumuga bifuza harimo kuba ubuvuzi bwabo bwashyirwa ku bwisungane mu kwivuza kuko kwishyura 100% bibahenda. Bifuzwa no gufashwa kwiga mu mashuri asanzwe ya Leta kuko ayabo yihariye ahenda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka