Abafite ubumuga barashima amasomo bahawe ku buzima bw’imyororokere

Abafite ubumuga harimo n’abafite ubwo kutumva no kutavuga bo mu karere ka Musanze, bishimiye amahugurwa bahawe ku buzima bw’imyororokere yatumye bamenya byinshi batari bazi

Guhera kuri uyu wa Mbere mu karere ka Musanze habereye amahugurwa yari agenewe abakobwa n’abagore bari hagati y’imyaka 18 na 30 harimo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ku bijyanye n’uburenganzira bwabo ku buzima bw’imyororokere, ibibi by’uburaya ndetse n’ingaruka zabyo.

Umutesi Beatrice watanze aya mahugurwa yadutangarije ko abo bahuguye bishimiye aya mahugurwa, cyane ko abenshi batari basanzwe bagira amahirwe yo kubona amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, ndetse n’ingingo zibarengera igihe bahura n’ihohoterwa.

Yagize ati “Icya mbere ni ukubanza kubona amakuru ku buzima bw’imyorokere. Akabasha no kubona serivise ku buzima bw’imyirorokere, ntibabasha kubona amakuru kubera ubumuga bafite, kubera n’ihezwa bakunda gukorerwa muri sosiyete.”

Umutesi Beatrice uturuka mu muryango w'abagore bafite ubumuga ni umwe mu batanze aya mahugurwa
Umutesi Beatrice uturuka mu muryango w’abagore bafite ubumuga ni umwe mu batanze aya mahugurwa

Yakomeje agira ati “Nk’umugore cyangwa umukobwa ufite ubumuga bwo kutumva ntanavuge, ntazabasha gukurikirana amakuru ku buzima bw’imyororokere ngo abe yamenya uburyo bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, ngo abe yamenya ati ese ni irihe tegeko ryandengera igihe naba nahohotewe, ngo abe yamenya ukwezi k’umugore.”

“Ariko namara kubimenya , ntabwo dushidikanya ko azabasha kumenya uko bwa burenganzira bwe abuharanira. Mbere y’amahugurwa twasanze nta bumenyi bari bafite, urugero nko kumenya kubara ukwezi k’umugore wasangaga benshi batabizi ariko iby’ingenzi babibonye kandi babyishimiye”

Muri aya mahugurwa bahawe umwanya wo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirebana n'ubuzima bw'imyororokere
Muri aya mahugurwa bahawe umwanya wo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirebana n’ubuzima bw’imyororokere

Umwe mu bakobwa bahuguwe ufite ubumuga waturutse mu murenge wa Busogo, ahamya ko nawe hari byinshi yungukiyemo kandi yiteguye kubisangiza urundi rubyiruko rufite ubumuga mu karere ka Musanze

Ati “Nungukiyemo byinshi ku buzima bw’imyororokere hari bike nari nzi ariko uyu munsi nungutse byinshi, harimo kuba dufite uburenganzira bwo gukoresha umubiri wacu ari uko ari twe tubishaka atari ukuba hari undi wabiduhitiyemo bitewe no kuba dufite ubumuga.”

Yakomeje agira ati “Hari imbogamizi zo kuba abaganga cyabgwa abafashamyumvire dushobora kutumvikana mu kubaha amakuru ku buzima bw’imyororokere kubera kutamenya ururimi rw’amarenga”

Tuyishimire Patrick, uri muri komite y’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga mu karere ka Musanze akaba ari nawe muhuzabikorwa, aratangaza ko zimwe mu mbogamizi abafite ubumuga basanzwe bahura nazo, bizabafasha guhangana nazo, nyuma y’aho abafite ubumuga ubwabo biherewe amahugurwa.

Yagize ati “Amahugurwa y’uyu munsi twize ku buzima bw’imyorokere, kubera ko mbere abantu bafite ubumuga bahura n’imbogamizi nyinshi, byadufashije ku buryo twakwita ku rubyiruko rwacu. Akenshi habaho inda zitateganyijwe bamwe ntibazi indwara bashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina”

Nshuti Anaclet ushinzwe guhuza, gukurikirana no kugenzura ibikorwa by’abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) nawe arashimira abatanyabikorwa bateguye aya mahugurwa,cyane ko ubu bamwe mu rubyiruko bitinyaga batangiye kwitinyuka ndetse bumva ko bafite uburenganzira bungana n’ubw’abandi ku buzima bw’imyororokere.

Ati“Amahugurwa urabona ko yari akenewe urebye bayakurikiye babaza ibibazo urabona ko bashishikajwe no kumenya ubuzima bw’imyororokere. Urebye usanga abafite ubumuga bahezwa, hari igihe usanga nk’umuntu yabyaye umwana afite ubumuga amuheza ntashake ko agaragara kandi nyamara agaragaye byatuma hari ikindi amenya.”

“Ubu ubona ko bigenda bigabanuka kubera amahugurwa atangwa. Ku buzima bw’imyorokere, abafite ubumuga bamwe usanga yumva adashobora gushaka akavuga ati nta mugabo wanyemera, ariko ubu Leta yahagurukiye cyo gushimingangira ko buri muturage afite uburenganzira bungana n’ubw’undi.”

Yakomeje avuga ko ubuvugizi no kwigisha bikorwa n’inzego za Leta ndetse n’ibigo byigenga, byatumye imyumvire izamuka ku buryo abafite ubumuga basigaye banitabira imikino itandukanye ndetse by’umwihariko akarere ka Musanze kakaba kanegukana ibikombe.

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe n’Umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) ku bufatanye n’umuryango w’abagore bafite ubumuga, uharanira guteza imbere ubuzima n’iterambere mu Rwanda (OWDHD) mu mushinga wawo witwa ubuvugizi budaheza abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga muri gahunda za Leta watewe inkunga na Disability Rights Fund.

Habakubana Egide ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga mu muryango nyarwanda w'abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
Habakubana Egide ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga mu muryango nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka